Kigali

Busta Rhymes yavuze imyato Burna Boy wamutamitse isoko ry'umuziki muri Afurika

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/11/2023 11:35
0


Umuraperi Busta Rhymes yatangaje ko gukorana na Burna Boy ntako bisa ndetse byamwongereye ubunararibonye bwinshi mu muziki.



Umuraperi Trevor George Smith Jr w'imyaka 51 ukomoka muri Amerika wamamaye ku mazina ya Busta Rhymes mu muziki byumwihariko mu njyana ya Hip Hop, yavuze imyato Burna Boy ukomoka muri Nigeria.

Burna Boy ni umwe mu bahanzi bagaragara kuri album ya 11 y'umuhanzi Busta Rhymes yise Blockbusta igizwe n'indirimbo 19 yagiye hanze ku wa 24 Ugushyingo 2023.

Burna Boy niwe muhanzi wo muri Afurika wenyine uri kuri album ya Busta Rhymes nyuma y'igihe Busta agenda kuri Burna Boy amushimagiza cyane bigeze ubwo Burna Boy yashyiraga hanze indirimbo City Boy biba akarusho.

Busta udafite isoko rikanganye muri Afurika, yifashishije Burna Boy kugira ngo abanyafurika barenga Miliyari bumve album ye bakuruwe na Burna Boy ufite mu biganza isoko ry'umuziki muri Afurika.

Ubwo yari mu kiganiro Capital Xtra, Busta Rhymes yavuze ko gukorana na Burna Boy ntako bisa ari byiza cyane ndetse avuga ko nubwo amuruta bwose ariko hari ubundi bumenyi yamwigiyeho.

Busta Rhymes yagize ati "Gukorana na Burna Boy ni ikintu cyiza nagezeho mu buzima bwanjye. Kubera ko akora ibintu bye yihuse, neza kandi mu buryo buboneye. Ubwo yamenyaga ko tugiye gukorana, ntabwo yigeze atakaza umwanya kandi yabikoze neza cyane."

Busta Rhymes yatangaje ko n'ubusanzwe akunda kumva indirimbo za Burna Boy ndetse muri iyi minsi akaba yumvaga indirimbo zigize album ya Burna Boy yitwa "I Told Them" ndetse akongeraho n'indirimbo bakoranye yitwa "Roboshotta".


Busta Rhymes yashimiye Burna Boy


Ku wa 24 Ugushyingo 2023 nibwo Busta Rhymes yashyize hanze album ya 11 kuva yatangira gukora umuziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND