RFL
Kigali

Apôtre Yongwe yigereranyije n’Intumwa y’Imana Pawulo asaba gufungurwa

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/11/2023 18:03
0


Apôtre Yongwe yigereranyije n’Intumwa y’Imana Pawulo yabwirizaga ubutumwa bwiza akaboha n’amahema kuko na we afite n’ikigo cya Yongwe Media ayobora. Ibyo bituma umusabye kumusengera amwereka ibyakwangirika cyangwa ibyakoreshwa mu gihe bagiye kumusengera “insimburamubyizi” kandi abo asengera baba babyemeye.



Kuba Urukiko ruvuga ko asengera abantu ariko ntibakire, Yongwe yavuze ko atari Imana ngo asubize ibyifuzo byabo.

INKURU BIJYANYE: Apotre Yongwe yahakanye ubutekamutwe yemera gukubita 7 abo yambuye

Harerimana Joseph wamamaye nka Apôtre Yongwe mu iburana ry’iminsi 30 y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yunganiwe na Me.Nzayisenga Francis. Hari ku itariki 23 Ukwakira 2023 ubwo yitabaga urukiko bwa mbere. 

Buri wese ukurikira bya hafi wari muri sale y’iburana yumvise ko harimo kubusanya ku buryo bwo kuburana hagati ya Harerimana Joseph n’umwunganira mu mategeko. 

Urugero aho Apotre Yongwe yavugaga ko yariye amaturo akaba aramutse arekuwe yabireka akanasaba abandi kubyirinda. 

Ni mu gihe umwunganira yaburanaga avuga ko umukiriya we ibyo yakoze abyemerewe n’amategeko bikaba bivuguruzanya n’ibyo uwo yunganira yari yavuze. Ni abanyamategeko babiri aribo Me. Francis Nzayisenga na Me Rugazura Anestor.

INKURU BIFITANYE ISANO: Ubushinjacyaha bwemeye ko Apotre Yongwe yafunzwe nta muntu utanze ikirego

INKURU WASOMA: Apotre Yongwe yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo ahita ajyanwa i Mageragere

Ku itariki 23 Ukwakira 2023 Yongwe yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ku itariki 26 Ukwakira 2023 nibwo yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku cyaha ubushinjacyaha buvuga ko ari icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. 

Yahawe iminsi 5 yo kujuririra icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo. Yajuriye ku itariki 27 Ugushyingo 2023 kubera ko atanyuzwe n’imikirize y’urubanza mu rukiko rw’ibanze. 

Apotre Yongwe hari umupasiteri witwa Emmanuel watanzwe ingwate y’inzu imwe yubatse mu mujyi wa Kigali kugirango Apotre Yongwe afungurwe akurikiranywe adafunzwe. 

Iyi ngwate yatanzwe ni ukwerekana ko Yongwe atazatoroka ubutabera. Pasiteri yatanze icyangombwa cy’inzu n’ubutaka yubatsemo. Umupasiteri watanze ingwate yavuze ko rwose Apotre Yongwe ntaho azacikira ubutabera kuko inzego z’ubutabera zafatira iriya ngwate.

INKURU WASOMA: Apotre Yongwe yatawe muri yombi

Ubushinjacyaha buhawe umwanya, bwavuze ko inshingano z’ubupasitori yahawe, yazitwayemo nabi ashaka inyungu ze bwite aho kuba inyungu z’itorero. Bwavuze ko ari imyitwarire iteye isoni ikwiye guhanirwa.

Yagaragaje ko ibikorwa yakoze mu bihe bitandukanye bigize icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kuko yabanzaga kubwira abantu ko yabakorera ibitangaza ariko abamugannye akabaca amafaranga.

Ku bijyanye n’umwishingizi Ubushinjacyaha bwavuze ko nta cyo bwabivugaho kuko atari yatanzwe mu rubanza rwa mbere kandi bari kuburana ku bujurire bwarwo.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 4 Ukuboza 2023 saa tanu z’amanywa.

Ubushinjacyaha bwari bwagejeje Apôtre Yongwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo busaba ko afungwa by’agateganyo kubera icyaha akurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Bwari bwagaragaje ko kumufunga by’agateganyo ari bwo buryo bwo gutuma adakomeza gukora icyo cyaha ndetse bikaba bitatuma abangamira iperereza.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ku wa 26 Ukwakira 2023.

Uregwa yahise ajuririra icyemezo cy’Urukiko cyo kumufunga by’agateganyo kubera ko atishimiye icyemezo cy’Urukiko hashingiwe ku kuba bamwe mu bamureze bari bafitanye amasezerano.

Yagaragaje ko kandi yajuriye kubera ko amategeko y’ifungwa ry’agateganyo atubahirijwe ndetse no kuba amashusho Urukiko rwashingiyeho atari akwiye kuba impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Apôtre Yongwe yavuze ko ibyashingiweho ari amashusho yagaragaye ari kubwiriza mu Itorero rya Four Square Church yari amaze umwaka akozwe, yagaragaye ashishikariza abantu gutanga ituro.

Yagaragaje ayo mashusho Yongwe agaragaramo ashishikariza abantu gutanga amaturo koko ariko byakozwe hari abantu benshi, bityo ko iyo biza kuba bigize icyaha aba yarahise atabwa muri yombi.

Yavuze ko na we uwo munsi yatuye ikoti rye kuko na we yumvaga yishimye, anagaragaza ko urwo rusengero yarimo rutari urwe ahubwo yamaze kubwiriza arataha bityo ko atari akwiye gukurikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ku byo atatwaye.

Ikindi kiganiro ni icyakozwe aganira n’Umuyoboro wa YouTube wa Yago TV Show cyari kimaze igihe kigera ku mwaka gikozwe, akavuga ko ayo mashusho atari gushingirwaho afungwa iminsi 30 kuko cyari ikiganiro gisanzwe.

Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko Apôtre Yongwe asengera abantu bakamuha amaturo akoresheje ibikangisho gusa we yavuze ko atari ukuri kuko benshi bamusaba kumusengera atabazi.

Yigereranyije n’Intumwa y’Imana Pawulo yabwirizaga ubutumwa bwiza akaboha n’amahema kuko na we afite n’ikigo cya Yongwe Media ayobora.

Ibyo bituma umusabye kumusengera amwereka ibyakwangirika cyangwa ibyakoreshwa mu gihe bagiye kumusengera “insimburamubyizi” kandi abo asengera baba babyemeye.

Kuba Urukiko ruvuga ko abantu abasengera ntibakire, yavuze ko atari Imana ngo asubize ibyifuzo byabo.

Ati “Ibyanjye ni ugusenga Imana ikabasubiza, nk’uko nanjye maze iminsi mfunzwe nsenga ngo Imana insubize. Na mbere y’uko mbasengera bari bazi ko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka.”

Apôtre Yongwe yavuze ko bamwe mu bamureze bafitanye amasezerano y’imikoranire bityo ko bitakabaye impamvu yo kumukurikiranaho icyaha.

Yagaragaje nk’uwitwa Bugingo wamureze kandi nyamara baragiranye amasezerano y’imikoranire ashingiye kumenyekanisha indirimbo ze no kuzamura impano yo kuririmba.

Undi ni Ngabonziza Jean Pierre bamaranye ukwezi amusengera urugo rwe rwarasenyutse, nyuma aza kumuguriza miliyoni 2,5 Frw, atinda kumwishyura byatumye undi yitabaza Abunzi.

Apôtre Yongwe yongeye kubwira Urukiko ko aho asengera nta biciro biriho bigaragaza ko umuntu ugiye gusengera iwe abanza kwishyura amafaranga runaka.

Me Nzayisenga yavuze ko batishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa by’agateganyo kuko kuri bo basanga nta mpamvu yatuma afungwa by’agateganyo.

Ati “Dusanga ibyo abwiriza bitari bikwiye kuba bigize icyaha ukurikije amategeko u Rwanda rugenderaho. Kuba ibyo abwiriza ari byo abigishwa be bagiye bizera bagatanga amaturo twumva bitaba icyaha.”

Yagaragaje ko Yongwe ashobora kugira ibyo ategekwa ndetse ko hari n’umuntu wemeye kumwishingira.

Mugenzi we yavuze ko umuntu aba ari umunyagitinyiro bityo ko kumufunga bisaba kuba hari impamvu zikomeye kandi zidashidikanywaho zituma akekwaho icyaha.

Yagaragaje ko kandi amaturo kuyahabwa bitagize icyaha kuko n’abandi bakomeje kuyatanga.

Ati “Amaturo kuyakira si icyaha, n’ejo ku Cyumweru barayatanze. Kereka iyo bagaragaza we (Apôtre Yongwe) atari akwiye guhabwa amaturo.”

Yagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, asaba umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye kuzasuzumana ubushishozi dosiye ya Herelimana Joseph rugategeka ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo gihinduka. 

Urubanza rw’ubujurire rwabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo ari naho hari Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Apôtre Yongwe yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi muri ADEPR akaba azwiho kuzamura icyumba cy’amasengesho muri ADEPR Nyarugenge yabereye umuyobozi. 

Yashinze itorero ryitwa Horebu ryakoreraga I Kagugu mu karere ka Gasabo ariko mu bihe bya Guma mu rugo ryarafunzwe. 

Mbere gato y’uko atabwa muri yombi yari yabwiye Umunyamakuru wa InyaRwanda ko yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kongera gufungura itorero rye agakora byemewe n’amategeko. Ariko rero yaniteguraga kujya muri Zambia mu biterane by’ivugabutumwa.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.


Apotre Yongwe yasabye kurekurwa nyuma yo kwigereranya na Pawulo wo muri Bibiliya







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND