Harerimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe yaburanye avuga ko gusaba ituro nta cyaha kirimo kuko abakristo baza gusenga baba bifuza impinduka mu buzima bwabo, kandi nawe aba yigomwe umwanya we mu gihe abandi baba bari gukora ibibateza imbere.
Urubanza rwa Pastor Joseph Harerimana uzwi nka Apotre Yongwe rwabereye mu Karere ka Gasabo ku Rukiko rw'ibanze ruri i Kibagabaga. Dosiye ya Apotre Yongwe ukurikiranyweho kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, ifite nimero RDP 000816/2023/TB/GSBO.
Ni urubanza rwabereye mu cyumba gifite nimero imwe. Ni icyumba cyabereyemo imanza 11. Apotre Yongwe yaburanye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira, avuga ko gusaba ituro nta cyaha aba yakoze, kuko abaza gusenga baba bifuza impinduka mu buzima bwabo kuko we aba yigomwe umwanya. Avuga ko gukurwaho ibyaha hari ibintu ugomba kuba wizera:
1. Kuba wizera ko Imana ishobora kukubihora ku bintu byose
2. Kwizera ko Yongwe ari umukozi w'Imana
3. Kwizera imvugo ikoreshwa
4. Kwatura ibyaha
5. Kwizera ko ituro risimbura ibyo Yongwe aba yigomwe asengera abakristo birimo umwanya, essence n'ibindi.
Umucamanza yabajije Yongwe impamvu abantu yizezaga gukizwa atabasubizaga amafaranga batanze. Umucamanza ati: "Ese wigeze usubiza ayo batanze?". Yongwe yavuze ko abakirisitu batigeze bamwishyuza.
Yagize ati: "Hari umukristo wandegeye amaturo, Itorero rirateranya turayamusubiza. Ubugenzacyaha bumfata ntabwo bambwiye ko nananiwe kwishyura kuko Imana yari kumpembera umurimo nakoze. Hari abo njya kureba nk'Umushumba. Ibyo ntakabuza ntawe mbyishyuza".
Yongwe yavuze ko Ubushinjacyaha bumushinja bukoresheje amashusho yacaracaye ari kwigisha mu rusengero rwo Bishop Dr Masengo. Yavuze ko yari mu masengesho y'iminsi 40, arangije abwira abantu ko niba bafite ukwizera batange ituro, niba bashaka Visa batange ituro, niba bashaka abagabo cyangwa se abagore batange ituro. Amashusho yandi avuga ko kurya amaturo ari ngombwa nayo yari afite ukuri kuko abashumba bose batunzwe n'amaturo".
Yongwe avuga ko atemera icyaha cyo guteka umutwe "Escroquerie" kuko ibyo yigisha byose abifitiye ububasha. Ati: "Njyewe narasizwe, nahawe ububasha nkora ibyo nemerewe. Njyewe nabaye mu muhanda kandi Imana yankoreye ibitangaza nta muntu utabizi.
Njyewe nashinze Televiziyo nta faranga na rimwe mfite. Abantu bampaye inkunga. Niyo mpamvu mwabonye ko ndegwa kuba kuri telefoni yanjye haraciyeho amafaranga menshi kuko njyewe abantu barankunda. Banyoherereje amafaranga menshi ntangiza televiziyo. Rero hari abantu banyifuriza inabi. Mu by'ukuri bamfitiye ishyari".
Yongwe avuga ko mu gihe imyizerere ye yaba iteye ikibazo yayihindura akanafasha abandi guhinduka. Ati: "Nabikoraga nshingiye ku myizerere yanjye ntabwo nabikoraga nteka imitwe". Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu Itangiriro, aho Imana yasabye Aburahamu iti "Mpa uwo mwana w'umuhungu".
Yongwe ati "Ahubwo Imana yakoze ibyo njyewe ntashobora". Avuga ko Imana yamweretse abantu biyemeje gutanga ituro nibamara gusubizwa, nyamara bamara gusubizwa bakinangira.
Umucamanza yabajije Yongwe niba adatinyisha abantu ibibi, nawe asubiza ko agamije gukiza buri wese. Hari abitwa Bugingo, Nyirabahare batanze ituro ariko ibyifuzo byabo ntabwo byagezweho, bakaba bifuza gusubizwa amaturo yabo.
Yongwe yavuze ko uwitwa Bugingo wari mu cyumba cy'iburana yaje kuri Yongwe Tv ashaka ubufasha bwo kwamamaza ibihangano bye. Akaba yari gukorerwa amashusho y'indirimbo akanahabwa ibiganiro kuri shene ya YouTube.
Yongwe ati: "Indirimbo ya mbera twarayikoze irarangira. Aragoye kuko aracyazamuka. Yajyaga arara mu rugo nkaba natangajwe no kuba yaje kundega. Imiririmbire ye iragoye kuko kuri televiziyo twarayikinaga abakurikiye televiziyo bakadutuka.
Umunsi nafashwe nari naramwemereye kuza nkamusubiza 750,000 Frw ku itariki 01 Ukwakira 2023. Yari kuza gufata amafaranga ye rero ni bwo nafashwe". Yongwe yavuzee ko uwitwa Nyirabahire avuga ko atamuzi bitewe nuko yitaba telefoni z'abantu bose.
Mu bamureze harimo uwitwa Jean Pierre wamugurije miliyoni 7 Frw akaba yasabye abakozi be kumwishyura igitaraganya. Uri mu Bufaransa wamureze, Yongwe yireguye ko yakoze amasengesho y'iminsi 7, avuga ko yasenze igihe kinini abana be bajya muri Amerika.
Ku kuba Yongwe abona amafaranga menshi anyuze kuri telefoni, avuga ko ayemera kandi yayakoresheje atanga akazi mu banyarwanda. Ubushinjacyaha bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe.
Yongwe yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze. Ati: "Nyakubahwa Perezidante w'iburanisha sinagoye mu ibazwa. Ndi umubyeyi w'abana 7 kandi mfite ikigo cy'itangazamakuru gitanga akazi. Rero ndasaba ko narekurwa kuko sinacika ubutabera. Ndi umuntu ufite umuryango, nta bimenyetso nahisa".
Me Francis wunganira Yongwe yahawe umwanya avuga ko umukiriya we akwiriye kurekurwa. Ati: "Uwo nunganira yasobanuye neza ibyo akurikiranyweho. Igitangaje ni uko yafashwe afungwa nta muntu wamureze. Habanje kumufata, abarega bashakishwa nyuma.
Ubusanzwe umuntu arakurega noneho Ubugenzacyaha bukagufata. Yafashwe ku itariki 01 Ukwakira 2023. Ikirego cyabanje cyari ku itariki 06 Ukwakira 2023. Ni ikirego cya Bugingo ku buryo yafunzwe nta muntu wamureze. Rero yaragambaniwe".
Me Francis wunganira Yongwe yavuze ko uwitwa Bugingo Fraterine inyandiko ye igira iti: "Yambwiye ngo mugurize 250,000 Frw ananyaka 450,000 Frw yo kumufasha mu muziki". Uyu muhanzi rero ngo yamureze kandi igice kimwe ari inguzamo ikindi gice ari ukumukorera imiziki.
Me Francis asanga ibyo atari icyaha akwiriye gufungirwa. Ahubwo akwiriye kwishyura. Uwitwa Ngabonziza Jean Pierre yatanze ikirego ku itariki 09 Ukwakira 2023. Avuga ko yagiye kureba Apôtre Yongwe ngo amusengere kuko yari afitanye ikibazo n'umugore.
Yongwe yamugujije miliyoni 3 Frw, Jean Pierre amuha miliyoni 2 Frw. Jean Pierre yagiye kumurega mu bunzi. Yongwe ntiyigeze ahakana ko yanze kwishyura ahubwo yamusabye kwihangana. Me Francis yasabye urukiko ko aho u Rwanda rugeze nta munyarwanda ukwiriye gufungirwa imyizerere ye no kutubahiriza inshingano.
Ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi akoresheje uburiganya, Me Francis yavuze ko hakwiriye kubaho itegeko ribuza Abapadiri, Abapasiteri kwakira amaturo kuko batunzwe n'amaturo. Ati: "Bibiliya yigisha abantu badakiranutse ko bazajya mu muriro abizera bakazajya mu Ijuru".
Uko Ubushinjacyaha busobanura impamvu Apôtre Yongwe akwiriye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo:
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Harerimana Joseph bumurega ko yijeje bamwe mu baturage ko asengera bimwe mu bizababaho ariko ntihagire na kimwe gisohora ndetse babaga bamuhaye amaturo (amafaranga) mbere, gukangisha ikibi bimwe mu byatumaga bamuha amafaranga, yabwiraga abakobwa ko ababuze abagabo, abashaka Visa, abashaka kuzamurirwa imishahara mu kazi.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ibyo aregwa bimwe yavugiraga mu nsengero, imbuga nkoranyambaga ze ndetse n'iz'abandi. Mu rubanza hari bamwe mu batangabumya harimo utuye muri France wagaragarije ubushinjacyaha ko Yongwe yajyaga amwaka amafaranga menshi amwizeza kumuvurira abana b'abahungu.
Hari umwe mu bagore witwa Niyonzima Debora utuye muri Canada yohereje miliyoni 2.8 Frw yaramwijeje ko azamusengera kandi Yongwe yaramubwiye ko ibirozi bitabitse i Burundi nyuma yo kumuha amafaranga atangira kumubwira ko inzira zijya i Burundi zitari nyabagendwa.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko abaye arekuwe yabangamira abatangabumya, kandi ko kumufunga ari uburyo bwo kumurindira umutekano no kurinda abatangabuhamya. Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko hari bamwe bari kuzana ibindi birego muri dosiye ya Yongwe.
Yongwe yireguye
Apôtre Yongwe yemeye ko mu ibazwa rye yemeye ko hari abamuhaye amafaranga, agaragaza ko ari Apôtre wimitswe imbere y'imbaga nyamwishi muri Serena Hoteli hari abayobozi mu nzego za Leta. Yemeye ko kuva icyo gihe yatangiye gutungwa n'amaturo igihugu kimuha n'idarapo kugira ngo ajye agisengera.
Yavuze ko nta hantu na hamwe muri Audio ze yumvikana yizeza abantu ibitangaza. Yavuze ko yasengeye abantu avuga ko ababuze urubyaro bagomba kwizera bakazarubona ariko atigeze yizeza abantu ibitangaza.
Yavuze ko kandi ibyo yakoze yabikoze agendeye kuri Bibiliya. Abaheburayo igice 11 kuva ku murongo wa 1 (yawusomye kandi harimo amaturo), yavuze ko ikindi ibyo yavuze yabikoreraga mu biganiro yagiriraga kuri televiziyo ye na shene za YouTube ze n'iz'abandi.
Yavuze ko abamubwiraga ngo abasengere, bamusabaga kujya gusengera ku musozi, icyo gihe yasabaga uwamusabye ko amusengera ko azatanga isimburamibyizi, harimo essence, amafaranga azasiga mu rugo bafasha abana ku ishuri n'ibindi.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Apôtre Yongwe yakiriye amafaranga menshi cyane kuri Western Union bigera aho bayifunga, atangira gukoresha iy'umugore we.
Mu ma saa 11:01 Ubushinjacyaha bwemeye ko Ubugenzacyaha bwataye muri yombi Apôtre Yongwe nta kirego cyatanzwe. Aha rero bemeye ko batigeze bata muri yombi Apôtre Yongwe bagendeye ku kirego cyatanzwe ahubwo bari bagamije gukumira ibyaba.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko inshingano z'Ubugenzacyaha ari ukwigisha no gukumira icyaha kitaraba. Ati: "Kuri Apôtre Yongwe siko byagenze, yafashwe nta kirego cyatanzwe".
Ubushinjacyaha bwasabye ko Apôtre Yongwe afungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko hari iperereza rigikomeje.
Saa 11:15 Apôtre Yongwe yavuze ko miliyoni 30 Frw yakiriye zari zigamije ubucuruzi nta butekamutwe yari agamije. Ati: "Nari mfite akazi ku Gisenyi kandi ni Hoteli nagombaga gukora ariko naje kubihagarika.
Miliyoni 30 Frw ntabwo nazakiriye. Ahubwo yampaye 527,000 Frw kandi nemera ko nayakoresheje mu byo natakaje 'depenses'. Ntabwo nahakanye ko iyo myizerere mu gihe iteje ikibazo nayihindura.
Si ndi ikinani kandi numvira ubuyobozi bunyobora. Muri RIB nemeye ko nasiba ibiganiro byose bibangamye. Navuze ko nahindura iyo myizerere kandi nkanashishikariza abantu kudakora ibibangamira amategeko".
Me Francis yasabye Ubushinjacyaha kugaragaza abashumba bafungiwe kurya amaturo. Yanenze Ubushinjacyaha ku kuba, Ubugenzacyaha bwarafunze Apôtre Yongwe binyuranyijwe n'amategeko. Yerekanye ko hari Inama Nkuru y'Abapasiteri ku buryo bari kumucyaha, byananirana bakagana Urwego rw'Igihugu rishinzwe imiyoborere myiza.
Anavuga ko Apôtre Yongwe atigeze ahugurwa, ndetse ntabwo yigeze ananirana kandi ntabwo rwose yigeze aburirwa. Me Francis asanga Ubugenzacyaha bwararenze ku mategeko bugafunga Apôtre Yongwe. Me Francis yasabye ko uwo yunganira arekurwa naho Ubushinjacyaha busaba ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe hari iperereza rikenewe gukorwa.
Inteko iburanisha yanzuye ko ku itariki 26 Ukwakira 2023 saa kumi, hazaba ari ku wa kane aribwo Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa. Ni iburanisha ryatinze kandi icyumba cy'iburana cyari cyuzuye. Urubanza rwatangiye saa 9:20 rupfundikirwa saa 11:20
Urubanza rwabereye mu Karere ka Gasabo ku Rukiko rw'ibanze ruri i Kibagabaga. Ni urubanza rwitabiriwe n'abarimo Ndimbati uzwi muri sinema nyarwanda.
Apotre Yongwe yaburanye ahakana icyaha akurikiranyweho
REBA MU MASHUSHO UKO URUBANZA RWA APOTRE YONGWE RWAGENZE
AMAFOTO: Dox Visual
VIDEO: Dieudonne Murenzi - inyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO