Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye cyane muri muzika nka Bruce Melodie, yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye guhurira ku rubyiniro n'ibyamamare bikomeye mu muziki w'isi birimo Shaggy, Usher na Nicki Minaj.
Mu mashusho yashyize ku mbuga ze nkoranyambaga, Bruce Melodie yagaragaje ko yageze mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo yatumiwemo na Shaggy baherutse gukorana indirimbo 'When She's Around' iri guca ibintu ku isi, bikaba ari ibitaramo byiswe 'iHeartMedia Jingle Ball'.
Agaragara ari kwakirwa ku kibuga cy'indege ari kumwe na Sasha Vybz (umwe mu bahanga mu gutunganya amashusho y'indirimbo kuva mu gihugu cya Uganda). Vybz kandi ni nawe uzafata amashusho y'indirimbo Bruce Melodie azakorana n'abandi bahanzi n'indirimbo ze ku giti cye ziri kuri Album ari gutegura.
Aya mashusho kandi agaragaza Bruce Melodie ari kumwe n'abandi bantu, ubona ko yishimye cyane gukandagira ku butaka bwa Amerika mu mateka ye. Wabonaga ko yishimanye n'abaje kumwakira mu bitwenge byinshi bya Melodie nk'uko n'ubundi ahora yisekera kumubona yarakaye byakugora.
Indirimbo 'When She's Around' niyo yabaye ikiraro cyo gutuma uyu muhanzi ahaguruka mu rw'imisozi igihumbi akajya gutaramira muri Amerika ku nshuro ye ya mbere.
Nyuma yo gukorana na Bruce Melodie iyi ndirimbo ikomeje kwerekwa urukundo, Shaggy yahise yifuza ko bakorana mu bitaramo "iHeartMedia Jingle Ball" asanzwe n'ubundi aririmbamo bigamije guhuza abantu benshi mu rwego rwo kwishimira gusoza neza umwaka no gutangira umwaka mushya.
Ibi bitaramo bizaba tariki 26 Ugushyingo 2023 birangire tariki 16 Ukuboza 2023. Bizabera mu Mijyi 10 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biririmbemo ibyamamare ku Isi. Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie azaririmba bwa mbere mu gitaramo cyo kuwa 28 Ugushyingo 2023 kizabera muri Dickies Arena mu Mujyi wa Dallas.
Ubwo Melodie yageraga muri Amerika
Bruce Melodie yari yishimye bikomeye
Reba indirimbo 'When She's Around' ya Melodie na Shaggy
TANGA IGITECYEREZO