RFL
Kigali

FC Barcelona imaze kubura amanota 7 kubera abasifuzi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/11/2023 11:12
0


Ikipe ya FC Barcelona itari mu bihe byiza imaze kubura amanota 7 kubera ibibazo abasifuzi batayisifurira neza bigatuma itabona intsinzi nk'uko ikinyamakuru cyo muri Espagne, Mundo de Portivo, cyabyanditse.



Mu buryo bitunguranye kuwa Gatandatu FC Barcelona yanganyije na Rayo Vallecano igitego 1-1. Nyuma yuko iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona ya Espagne iheruka ikomeje gutakaza amanota mu buryo budasobanutse, ikinyamakuru Mundo de Portivo cyo muri Espagne cyanditse ko abasifuzi batari kuyibanira, ikaba imaze gutakaza amanota agera kuri 7 kubera bo kuva uyu mwaka w'imikino watangira.

Mundo de Portivo yahereye ku mukino wa Rayo Vallecano ivuga ko igitego iyi kipe yatsinze cya Unai Ropez ataricyo bitewe nuko yagitsinze hari umukinnyi bakinana witwa Oscar Valentin wari waraririye kandi akaba yarakigizemo uruhare ajijisha umuzamu. 

Umukino wa 2 abasifuzi bibye FC Barcelona ni uwo kuri El Clasico bakina na Real Madrid. Hari penariti yagombaga guhabwa ariko ntiyayihabwa aho Aurelien Tchouameni yari akoreye ikosa Araujo ari mu rubuga rw'mahina, ariko umusifuzi ntiyabyitaho bituma batsindwa ibitego 2-1.

Mu kwezi k'Ukwakira ubwo FC Barcelona yatsindwaga na Granada ibitego 2-1, hari igitego Joao Felix yatsinze ariko abasifuzi baracyanga bavuga ko umukinnyi mugenzi we, Ferran Torres yaraririye. 

Bityo Mundo de Portivo yandika ko uyu mukino bagomba kuba bari banganyije ibitego 2-2 kubera ko banze igitego kandi Ferran Torres nubwo yari yaraririye ariko atigeze agira uruhare muri iki gitego.

Undi mukino nawo FC Barcelona yibwe ni ubanza wa shampiyona aho banganyijemo na Getafe 0-0. Hari penariti nabwo iyi kipe yimwe ku ikosa ryari ryakorewe Ronald Araujo ari mu rubuga rwa'mahina.

Iyi kipe ya FC Barcelona itari mu bihe byiza kugeza ubu iri ku mwanya wa 4 n'amanota 31 aho irushanwa na Real Madrid ya 1 amanota 4.

Ikinyamakuru Mundo de Portivo cyandika ko FC Barcelona imaze gutakaza amanota 7 muri uyu mwaka w'imikino kubera abasifuzi

FC Barcelona ntabwo imerewe neza muri shampiyona

Abasifuzi barashinjwa kugira uruhare mu musaruro nkene wa Barceloa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND