Kigali

Umuryango w'abanyamakuru ba siporo mu Rwanda wabonye abayobozi bashya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/11/2023 8:24
0


Umunyamakuru w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuri RBA, Butoyi Jean, yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry'abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda AJSPOR, akaba yungirijwe na Claude Hitimana.



Kuri iki cyumweru twashoje, tariki 26 Ugushyingo, nibwo ishyirahamwe ry'abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bakoze inteko rusange yanabereyemo amatora ya Comite nyobozi nshya.

Aya matora yarangiye Umunyamakuru ubimazemo igihe, Butoyi Jean ariwe wongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango.

Butoyi yungirijwe na Claude Hitimana usanzwe ari umunyamakuru wa Radio na TV 10.Umunyamabanga Mukuru akaba yabaye Bigirimana Augustin "Guss", naho umubitsi aba Imanishimwe Samuel ukorera Kigali To day.

Abandi bagize komite nyobozi, ni abagenzuzi babiri aribo, Bugingo Fidèle na Mukeshimana Assoumpta, naho aba abakemurampaka akaba ari Rwanyange René Anthère na Nsengumuremyi Ephrem na Mukeshimana Samirah.

Butoyi Jean yongeye kugirirwa ikizere cyo kuyobora umuryango w'abanyamakuru ba siporo mu Rwanda 

Iyi nteko rusange yabereye i Remera kuri Hilltop Hotel 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND