RFL
Kigali

Canada: Kenny Sol yataramiye abitabiriye Rwanda Youth Convention-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/11/2023 10:57
0


Kenny Sol yataramiye abarenga 2000 bitabiriye umunsi wa mbere w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abanyarwanda baba muri Amerika y’Amajyaruguru. Kenny Sol amaze amezi abiri muri Canada aho yerekeje agiye mu bitaramo 5 bizenguruka imijyi itandukanye.



Ni igitaramo cyabaye ahagana  Saa Cyenda z’urukerera  ku masaha ya Kigali kuko dusiganaho amasaha 7. Kenny Sol yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe n’izigikunzwe muri iyi minsi zirimo ‘Terimometa’ yakoranye na Dj Phil Peter ikaba imaze umwaka ibaye isereri mu matwi y’abakunda muzika nyarwanda.


 Kenny Sol ageze ku ndirimbo ‘Haso’ yakoze mu myaka  ibiri  ishize igihe yari avuye mu biganza bya Bruce Melodie wari wabafashe we na Juno Kizigenza akabahuriza mu nzu yise’Ibitangaza’ . Ni indirimbo yateye buri wese wari muri sale arikiriza. Iyi ndirimbo yibutsa abantu uburyo yanyuze mu mvune akirinda abakobwa kugirango azabashe kwibona ku rutonde rw’ibyamamare bikorera amafaranga mu muziki. Anagaruka ku makimbirane n’imitego y’imishibuka iba mu myidagaduro yo mu

 Rwanda.

 

Rwanda Youth Convention yabereye mu Majyaruguru ya Amerika muri Canada mu Mujyi wa Otata iruhande rwa Gatineau. Umunsi wa mbere waranzwe n’ibiganiro bigaruka kuri Ndi Umunyarwanda, umusangiro no gutarama. Ni inama yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’ihuriro ry’abanyarwanda baba mu mahanga’RCA’ ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n’ihuriro ry’urubyiruko mpuzamahanga

rw’abanyarwanda’IRYD’International Youth for Development.


 Ni ihuriro ryashinzwe mu 2015 rigamije gushishikariza urubyiruko rw’Afurika ruba I mahanga kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu bakomokamo.

 INKURU YA KENNY SOL

Kenny Sol yagiye muri Canada ku itariki 25 Nzeri 2023. Igitaramo cya mbere yagikoreye mu mujyi wa Edmonton ku itariki 30 Nzeri 2023. Ku itariki 07 Ukwakira yataramiye I Montreal bukeye bwaho ku itariki 08 Ukwakira 2023 ataramira I Toronto mu gitaramo yahuriyemo na Sidike Diabate.


Ku itariki 13 Ukwakira yataramiye I Quebec. Ku itariki 21 yataramiye mu mujyi wa Ottawa ari nawo ririya huriro ryabereyemo bivuze ko bwari ubwa kabiri ahataramiye.


 Ni ukuvuga ko Kenny Sol amaze gukorera ibitaramo 6 muri Canada mu mijyi itandukanye. Kenny Sol yerekeje muri Canada akubutse ku Mugabane w’u Burayi mu bitaramo. Hashize ibyumweru bibiri asohoye iyitwa ‘Enough’ iri mu ndirimbo nziza zikoze mu Cyongereza ku buryo izamuzanira abafana biyongera ku bumva ikinyarwanda.


Mbere gato igitaramo kitaratangira abahanzi babanje kumva ko bimeze neza'sound checking'


Ally Soudy yayoboye igitaramo


Kenny Sol yataramiye abarenga 2000 bitabiriye Rwanda Youth Convention


Kenny Sol yaririmbye izirimo 'Haso' Terimometa n'izindi akagendana ijambo ku rindi n'abafana. Yaherukaga gutaramira muri Ottawa ku itariki 21 Ukwakira 2023

AMAFOTO: KAMANA ELLY, CANADA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND