Rusanganwa Norbert wamenyekanye mu muziki ku izina rya Kenny Sol agiye kongera guhurira ku rubyiniro na Mugisha Benjamin [The Ben] binyuze mu ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda “The 2023 Rwanda Youth Convention” bazaririmbamo.
Iri huriro rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu mijyi
ya Ottawa ndetse n'umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada, aho
urubyiruko ruzaganirizwa ku ngingo zinyuranye zirimo gukunda Igihugu, amahirwe
ahari mu ishoramari, indangagaciro n’ibindi.
Muri iyi nama y’iri huriro izibitabirwa n’abarenga
2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw’u Rwanda n’ibimaze kugerwaho, habeho
n’umwanya wo guhura kw’abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya
Ruguru.
Iyi nama y’iri huriro yateguwe na Guverinoma y’u
Rwanda kubufatanye n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse
n’iry’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe
n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda (International Rwanda Youth
for Development-IRYD).
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo
2023, nibwo abari gutegura iri huriro batangaje ko Kenny Sol yiyongereye ku
bahanzi bazaririmba muri iri huriro asanga The Ben ndetse na Massamba Intore.
The Ben yerekeje muri Canada ku gicamunsi cyo kuri uyu
wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023. Mu kiganiro yahaye InyaRwanda, uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’ yagaragaje ko yishimiye kuba agiye
gutaramira urubyiruko. Abishimangira agira ati “Iyo Igihugu kiguhamagaye
uritaba!
Ni ku nshuro ya kabiri Kenny Sol agiye guhurira mu
gitaramo na The Ben. Uyu muhanzi yari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba mu
gitaramo ‘Rwanda Rebirth Celebrations’ The Ben yakoreye muri BK Arena mu 2022 n’ubwo
atabashije kuririmba bitewe n’impamvu yagaragaje zirimo ko atafashwe neza mu gitaramo.
Kenny Sol amaze iminsi muri Canada aho yakoze
ibitaramo bitandukanye byageze ku bakunzi be b’umuziki babarizwa muri kiriya
gihugu n’abandi.
Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze IRYD, Me Moses
Gashirabake, aherutse kubwira One Nation Radio ko batangije iri huriro muri 2015
bagitangirije mu Mujyi wa Montreal mu rwego rwo kwishyirahamwe kugirango bagire
uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Uyu mugabo usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko iri
huriro muri rusange rigamije kureba uko urubyiruko rw’abanyafurika batuye mu
bindi bihugu bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu bakomokamo kandi bagateza
imbere n’umugabane wa Afurika.
Yavuze ko biyemeje ko iki gikorwa kikazajya kiba buri
nyuma y’imyaka ibiri, ari nabyo byatumye mu 2017 bakorera iri huriro mu Mujyi
wa Edmonton, muri 2019 bakoreye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, mu 2021
bagomba gukorera mu Mujyi wa Ottawa birasubikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Gashirabake avuga ko bahisemo kuri iyi nshuro gukorera
mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau kubera y’uko hari Abanyarwanda benshi.
Yagaragaje ko ibi biganiro byatanze umusaruro, kuko mu gihe cy’imyaka umunani
ishize bamaze kugera ku rubyiruko rurenga ibihumbi icumi.
Yavuze ko hari urubyiruko rwari rufite imishinga
bashakaga gukora, ariko biyemeza kuyikorera mu Rwanda. Ati “Niba nibeshye neza
hari imishinga irenga nka 500 imaze gutangizwa mu Rwanda, kandi turifuza y’uko
iyo mishinga yakwiyongera ahubwo ikagera biramutse bibaye byiza ikarenga 5000
bikikuba inshuro 10.”
Iyi nama y’urubyiruko kandi izatangwamo ibiganiro n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, bamwe mu bafata ibyemezo bikomeye mu Rwanda, abayobozi mu by'ubucuruzi, abashoramari, ndetse n’abandi.
Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iyi nama
zizibanda ku ruhare rw’urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere
ry’u Rwanda.
Hazaganirwa kandi ku ngingo zishingiye ku mibereho
n’ubukungu ndetse n'ubufatanye hagati y'urubyiruko rwo mu Rwanda rutuye muri
Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu kandi uzaba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibimaze kugerwaho kuva Ihuriro rya "The International Rwanda Youth for Development [IRYD]" ryashingwa n'abarimo Moses Gashirabake, akaba ari na we urihagarariye kugeza ubu.
Kenny Sol yongewe mu bahanzi bazatarama mu ihuriro ry’urubyiruko muri Canada
Massamba yaherukaga muri Canada ku wa 8 Nzeri 2023, icyo gihe yahuye n’abayobozi mu nzego zinyuranye muri Diaspora y’Abanyarwanda muri Canada
The Ben yamaze kwekereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atangaza ko yiteguye gutaramira urubyiruko rubarizwa muri Canada
Iri huriro rizahuza urubyiruko rurenga 2000 rw'abanyarwanda babarizwa muri Amerika ya Ruguru
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN MBERE Y’UKO YEREKEZA MURI CANADA
TANGA IGITECYEREZO