Umukinnyi wa APR Volleyball Club , Gisubizo Merci, wakubise umutwe umutoza we, Mathieu Rwanyonga yasabye imbababazi.
ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo habaga umukino wa ½ mu Irushanwa Nyafurika ‘Zone V Club Championship 2023’ wahuzaga APR VC na Police VC muri BK Arena.
Muri uyu mukino habayemo ibibazo umukinnyi wa APR VC Gisubizo Merci akubita umutwe umutoza we Mathieu Rwanyonga ku mazuru bitewe n'ubwumvikanye buke aho umukinnyi yari abajije umutoza we impamvu yari agiye kumusimbuza maze nawe akamusubiza amukurura umwambaro mu ijosi.
Nyuma y'ibyo kuri uyu wa Mbere yahise yandika asaba imbabazi.
Muri iyi baruwa yasabye imbababazi umutoza yakubise , abakinnyi,abandi batoza bo muri APR VC ndetse n'abanyarwanda muri rusange avuga ko iyi myitwarire itazongera ukundi.
Iri rushanwa rya Zone V Club Championship 2023 byarangiye ryegukanwe na Police VC yo mu Rwanda mu bagabo ndetse na Pipeline WVC yo muri Kenya mu bagore.
Ibaruwa Gisubizo Merci asaba imbabazi
Gisubizo Merci (wambaye nimero 3) yakubise umutwe umutoza we
TANGA IGITECYEREZO