Umubyinnyi w’umunyarwandakazi wabigize umwuga, Sherrie Silver yatangaje ko binyuze mu muryango yashinze yise “Sherrie Silver Foundation’ abana babarizwamo barimo impanga arera bagiye gutangira gushyira ahagaragara indirimbo zigaruka ku butumwa butandukanye.
Uyu mukobwa w’i Huye wamamaye ku Isi kubera kubyina,
avuga ko ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, aba bana bo mu miryango
itandukanye asanzwe yitaho ari bwo bazashyira hanze indirimbo yabo ya mbere.
Yabwiye InyaRwanda ko hejuru yo kubafasha mu mibereho
aba bana, batangiye ibikorwa bigamije kubigisha kubyina, kuririmba n’ibindi
bizatuma babasha gukuza impano zabo.
Sherrie Silver ati “Tumaze igihe dutoza aba bana
kuririmba, kubyina, gucuranga ibicurangisho bitandukanye by’umuziki mu rwego
rwo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Uyu mukobwa uherutse kubakirwa ikibumbano mu
Bwongereza, avuga ko aba bana amaze igihe abatoza, kandi ko indirimbo ya mbere
bazashyira hanze ku wa Gatanu, bazanayiririmba mu birori byo gutanga ibihembo
bya “TIME 100” mu muhango uzabera muri Kigali Convention Center.
Sherrie Silver atangiye gufasha abana arera kuririmba
no kwiga ibicurangisho by’umuziki, nyuma y’uko mu 2017 atangije itsinda ryo
kubyina yise ‘Silver Beat World’ ry’ababyinnyi babigize umwuga.
Iri tsinda ryanyuzemo Ishimwe Thierry wamamaye nka
Titi Brown uherutse gufungurwa nyuma y’uko urukiko rumugize umwere ku byaha
byose yari akurikiranyweho.
Sherrie Silver ari ku rutonde rw’abantu batandatu
bazahabwa ibi bihembo, ahuriyeho na Danai Gurira, Ashley Judd, Kennedy Odede, Ellen
Johnson Sirleaf ndetse na Fred Swaniker.
Ibi bihembo bizahabwa abakoze ibikorwa
by’indashyikirrwa ku rwego rw’Umugabane wa Afurika, bizaherekeezwa n’inama
izahuza abantu 100 bavuga rikijyana mu ngeri ziyuranye z’ubuzima.
Bazahabwa ibi bihembo bashimirwa uruhare mu kurenga
inzitizi bagashakira ibisubizo ibibazo runaka, kandi bagaragaza impinduka mu
buzima bw’abatuye Isi bw’abo n’ubw’abandi.
Abazatanga ibiganiro bazitsa cyane ku guhangana
n’ibibazo byugarije Isi muri iki gihe, hategurwa ejo hazaza heza habereye buri
wese.
Inkuru bifitanye isano: Ibyo wamenya kuri 6 barimo umunyarwanda bazahabwa ibihembo bya ‘TIME100’
Sherrie Silver yatangaje ko binyuze mu muryango ‘Sherrie Silver Foundation’ yatangiye gufasha abana gukora indirimbo-iya mbere izasohoka ku wa Gatanu
Aba bamaze igihe biga ibikoresho by’umuziki bitandukanye ndetse no kubyina
Sherrie Silver avuga ko mu bana yinjije mu muziki harimo n’impanga arera
Aba bana bazaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya ‘TIME 100’ bigiye gutangirwa i Kigali ku nshuro ya mbere
TANGA IGITECYEREZO