Harabura iminsi itanu ibihembo bya “TIME100 Summit and Impact Awards Africa” bigatangirwa i Kigali mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aho bizahabwa abantu batandatu biganjemo ba rwiyemezamirimo barimo n’umunyarwanda.
Ibi bihembo ku bakoze ibikorwa by’indashyikirrwa ku
rwego rw’Umugabane wa Afurika, bizaherekezwa n’inama izahuza abantu 100 bavuga
rikijyana mu ngeri ziyuranye z’ubuzima.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku Cyumweru tariki
17 Ugushyingo 2023 muri Kigali Convention Center uzabanzirizwa n’ibiganiro
bizatangwa n’abarimo Karim Beguir, Aya Chebbi, Wanjira Mathai, Elizabeth
Wathuti n’abandi.
Urutonde rw’abazahabwa ibihembo rugaragaraho
ab’amazina akomeye mu ngeri zinyuranye z’ubuzima nka Danai Gurira, Ashley Judd,
Kennedy Odede, Sherrie Silver, Ellen Johnson Sirleaf na Fred Swaniker.
Bazahabwa ibi bihembo bashimirwa uruhare mu kurenga
inzitizi bagashakira ibisubizo ibibazo runaka, kandi bagaragaza impinduka mu
buzima bw’abatuye Isi n’ubw’abandi.
Abazatanga ibiganiro bazitsa cyane ku guhangana
n’ibibazo byugarije Isi muri iki gihe, hategurwa ejo hazaza heza habereye buri
wese.
Umuyobozi Mukuru wa TIME, Jessica Sibley, aherutse kuvuga ko bishimiye kuba bagiye gutanga ibihembo hashimirwa abanyafurika.
Kandi avuga ko
bibateye ishema kuba ‘bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere binyuze mu
bufatanye na Visit Rwanda’.
Umwanditsi Mukuru wa TIME, Sam Jacobs, yavuze ko muri
rusange ibi bihembo bigamije ‘gushimira abantu bagaragaza impinduka’. Ati
“Twishimiye guha ikaze no kuzabana nabo.”
Ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda kubufatanye na
Visit Rwanda binyuze mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Kigali International
Financial Centre ndetse na RwandAir.
Ikinyamakuru TIME kigiye gutanga ibi bihembo kimaze
imyaka 100 gikora amakuru yubakiye ku ngeri zinyuranye z’ubuzima, hirya no hino
ku Isi.
Ibyo wasigarana ku bantu batandatu barimo Sherrie Silver bazahabwa ibihembo bya 'TIME100'.
1. Sherrie
Silver
Sherrie ni umukobwa w’ikinege w’imyaka 29 y’amavuko
wavukiye i Huye, kuko yavutse mu mwaka 1994. Afite impano idasanzwe mu kubyina
no gukine filime, akaba n’umwe mu bagiye bita izina abana b’ingagi.
Kubera ubuhanga bwe n’ukuntu yakunzwe byatumye ahabwa igihembo 'The Best Choreography' cyatanzwe mu marushanwa ya MTV Music Awards yo mu
mwaka 2018.
Mu mwaka ushize, abanyabugeni bo mu Bwongereza bubatse
ikibumbano kimwerekana ari kubyina ateze amaboko bya Kinyarwanda nk'uko inyambo
ziba ziteze amahembe.
Uyu mukobwa yagaragaye mu mashusho y’indirimbo nyinshi
z’abahanzi, ariko iyaje gutuma aca agahigo yitwa ‘This is American’ ya Childish
Gambino.
Asanzwe akora ibikorwa by’urukundo, kuko mu 2021
yatanze ubufasha ku bana b’impfubyi barerwaga mu kigo cyo kwa Gisimba mu Karere
ka Nyarugenge abagarurira icyizere cy’ubuzima.
Asanzwe ari Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga
cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), umwanya yagezeho mu 2019 aho akorana n’urubyiruko
rwo mu cyaro.
2.Ellen
Johnson Sirleaf
Yabaye umugore wa mbere ku Mugabane wa Afurika wabaye
Umukuru w’Igihugu, aho yayoboye Liberia mu gihe cy’imyaka 12 ari ku butegetsi.
Mu rugendo rw’ubutegetsi bwe, yateje imbere imibereho
y’abaturage, ariko hagati ya 2014 na 2016, igihugu cye yugarijwe n’indwara ya
Ebola yahitanye abarenga 5,000.
Asanzwe afite igihembo cya Nobel yahawe mu 2011. Yabaye Perezida 24 wa Liberia, aho yayoboye iki gihugu kuva mu 2006 kugeza mu 2018.
Uyu mugore w’imyaka 85 y’amavuko yavukiye mu Mujyi wa
Monrovia kuri Se Gola na Nyina Kru. Amashuri ye yayize mu Burengerazuba wa
Afurika.
Ashimirwa uruhare yagize mu kugarura umutekano mu gihugu
cye nyuma y’intambara zabaye muri iki gihugu, gituyemo cyane abavanwe mu
bucakara mu kinyejana cya 19.
Asanzwe afite umuryango yashinze yise “The Truth and
Reconciliation Commission” ugamije kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.
3.Fred
Swaniker
Uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko, niwe washinze
Kaminuza Nyafurika y'Ubuyobozi [African Leadership University].
Ni rwiyemezamirimo wo mu gihugu cya Ghana ufite impano
no gufasha cyane cyane abakiri bato kugera ku nzozi zabo mu buzima bwa buri
munsi.
African Leadership University (ALU) yatangiye gukora
mu 2015 mu birwa bya Maurices no mu Rwanda mu 2017.
Muri rusange basobanura ko iyi kaminuza igamije “kubaka
ikiragano gishya cy’abayobozi bashobora guhindura Africa”.
Muri Mata 2023, batangaje ko umuherwe Jack Ma washinze
ikigo cy’ubucuruzi Alibaba Group yagizwe umwalimu w’umushyitsi kuri iyi
kaminuza ikorera i Kigali.
Icyo gihe, Dr Fred Swaniker, yavuze ko bishimiye guha
ikaze Jack Ma muri iyi Kaminuza, kandi agaragaza ko abanyeshuri bazagira
amhirwe yo “kwigishwa n’umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye ku isi”.
Uyu mugabo asanzwe anakora ikiganiro yise ‘The Path
Way’ ahuriramo n’abayobozi mu nzego zinyuranye n’abandi bafasha urubyiruko
kwishakamo ibisubizo by’ejo hazaza.
Nko muri Nzeri 2021, yatumiye Perezida Kagame
baraganira. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yikije cyane cyane ku kugaragaza
impamvu yizerera mu rubyiruko.
4. Ashley Judd
Si izina rishya mu bakinnyi ba filime n’abakunzi bazo,
kuko isura ye yagaragaye cyane muri filime zabiciye bigacika ku Isi zirimo nka ‘High
Crimes’, ‘Time to Kill’, ‘Heat’ n’izindi nyinshi.
Uyu mugore w’imyaka 55 y’amavuko, ni umukinnyi wa
filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko gukurira mu muryango w’abahanzi
biri mu byamusunikiye cyane kwisanga mu rugendo rwa cinema amazemo igihe
kinini.
Yanagize uruhare mu kurwanya no kwamagana ihohoterwa
rikorerwa abagore Hollwood binyuze mu cyiswe “Times’ Up’ ndetse na ‘Me
Too’.
Avuka kuri Naomi Judd na Michael C. Ciminella.
Urutonde rwa filime amaze gukinamo ni rurerure, ruriho filime nka Paradise
(1993), Heat (1995), Smoke (1995), Norma Jean & Marilyn (1996), A Time to
Kill (1996), Kiss the Girls (1997), Double Jeopardy (1999);
Where the Heart Is (2000), Frida (2002), High Crimes
(2002), Divine Secrets of the Ya-Ya Sisterhood (2002), De-Lovely (2004),
Twisted (2004), Bug (2006), Dolphin Tale (2011), Olympus Has Fallen (2013),
Divergent (2014) n’izindi.
Uyu mugore mu 2007 yahawe Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kentucy, mu 2019 ahabwa impamyabumenyi y’ikirenga muri Union College yo muri Barbouville.
5.Danai
Gurira
Abarebye cyangwa se abakunze filime yamamaye ku Isi,
Black Panther babonye uyu mukobwa w’umukinnyi w’imena wakinnye muri iyi filime
yitwa Okoye’.
Asanzwe ari umwanditsi n’umukinnyi wa filime. Yavukiye
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Lowa ku babyeyi bo muri Zimbabwe.
Uyu mukobwa w’imyaka 45 y’amavuko areshya na Metero
1.7. Avuka kuri Josephine Gurira na Roger Gurira.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri ‘Arts’
n’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri ‘Arts’ yakuye muri Kaminuza yo muri New
York.
Ari ku rutonde rw’ibyamamare bikorana n’Ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye riharanira uburinganire no guteza imbere umugore, UN Women, aho
bamenyekanisha ibikorwa iri shami rikora.
Ku wa 1 Nzeri 2023, yari mu Rwanda mu muhango wo Kwita
Izina wabereye mu Kinigi muri Musanze, aho yise umwana w’ingagi wo mu muryango
wa Mutobo na Ishyaka. Umwami w’Ingagi yamwise Aguka T’Challa.
Yakinnye muri filime zirimo nka The Visitor, My Soul
to Take, Mother of George, Avengers: Infinity War, 3 Backyards n’izindi.
6.Kennedy
Odede
Ni umunya-Kenya usanzwe ari rwiyemezamirimo akaba n’umwanditsi
w’ibitabo, washyize hanze igitabo yise “Find Me Unafraid: Love, Hope, and Loss
in an African Slum” yanditse afatanyije n’umugore we Jessica Posner Odede.
Ni umwe mu bashinze umuryango “Shining Hope for
Communities (SHOFCO)” ukorera mu mujyi wa Nairobi muri Kenya na New York muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muryango abereye umwe mu bayobozi ukora cyane
ibikorwa bigamije iterambere ry’abagore n’abakobwa.
Inyandiko iri ku rubuga SHOFCO, ivuga ko ku myaka 10 y'amavuko, uyu mugabo yabaye inzerezi ku muhanda, adafite icyizere cy’ubuzima bw’ejo
hazaza.
Mu 2004 yaje kubona akazi kamuhemba idorali rimwe ($1)
mu gihe cy’amasaha icumi. Yabitse amafaranga kugeza ubwo agejeje amadorali 20
yamufashije gushinga uriya muryango.
Uyu mugabo asobanura ko yanyuze mu buzima butuma yumva
neza igisobanuro cy’inzara, bituma atekereza ibikorwa byafasha buri wese uri mu
buzima nk’uko yanyuzemo.
Umuryango yashinze ugira uruhare mu mibereho y’abarenga
Miliyoni 2.4 mu bice birenga 50 byo muri Kenya.
Mu bihe bitandukanye yagize anyuza ibitekerezo bye mu
binyamakuru birimo: The New York Times, CNN, The Guardian n’ibindi.
Kandi ibikorwa bye byagiye bituma akorana bya hafi na Bill Clinton, Chelsea Clinton n’abandi bakomeye ku Isi.
TANGA IGITECYEREZO