Kigali

Miss Bahati Grace aritegura kwibaruka-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2023 12:20
0


Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2009, yasohoye amafoto ahishura ko yitegura kwibaruka imfura ye na Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023, nibwo Miss Bahati Grace yagaragaje ko yitegura kwibaruka ubuheta [Umwana wa kabiri], kuko asanzwe afite umwana w’umuhungu.

Yifashije amagambo aboneka muri James 1: 17 hagira hati “Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka” yagaragaje ibyishimo yatewe n’icyuzuzo bitegura mu muryango we na Pacifique Murekezi.

Abo mu muryango we, inshuti ze n’abandi bamuhaye impundu, bagaragaza ko bishimiye uyu mwana agiye kubyara. Grace Bahati yarushinze na Murekezi Pacifique mu birori byabaye ku wa 5 Nzeri 2021.

Ubukwe bwabo bwarabanjirijwe n’urugendo rurerure rw’urukundo rw'aba bombi, aho byemezwa ko bahuye mu mwaka wa 2018 nyamara ibyabo bigakomeza kugenda bigirwa ibanga.

Miss Bahati yagiye muri Amerika ku wa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n’uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry’abana. Yaje gukomeza amasomo muri Kaminuza mu bijyanye n'ubuganga.

Mu ntangiro za 2019 yashimangiye ko ari mu bakobwa bishimye maze ashyira hanze ifoto ari kumwe na Pacifique ashimangira ko ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.

Pacifique Murekezi warushinze na Bahati, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse na Umubyeyi Josepha.

Ku rundi ruhande ni murumuna wa Murekezi Olivier, umwe mu bakinnyi bakomeye b’umukino wa Volleyball wakiniye amakipe nka UNR Volleyball Club na APR Volleyball Club.

Ubwo yari ari mu kiganiro n’umunyamakuru Ally Soudi, Miss Grace yabajijwe icyo yakundiye Murekezi Pacifique, asubiza ko icyo avuze ari cyo akora, akaba ari umusore w’igihagararo kandi umukundira uko.


Miss Bahati yagaragaje ko yitegura kwibaruka ubuheta n’umukunzi we Pacifique


Bahati ari kumwe n’imfura ye yabyaranye na K8 Kavuyo


Miss Bahati na Pacifique baritegura kwibaruka imfura, nyuma yo kurushinga mu 2021













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND