Ni imwe mu nkuru zitarava mu itangazamakuru ahanini biturutse ku kuba imodoka Bahavu Usanase Jannet yatsindiye mu irushanwa Rwanda International Movie Awards yatanzwe na sosiyete ya Ndoli Safaris itamwanditseho, kuko ikiri mu mazina ya Mfuranzima Eric ushingiye ku byo amategeko ateganya.
Byose
byatangiye ku wa 14 Nzeri 2023, ubwo Iradukunda Josiane yandikirwaga ibaruwa amenyeshwa “gusesa
amasezerano y’ubugure bw’imodoka yakozwe ku wa 14 Ukwakira 2022 ku bw’impamu yo
kutubahiriza ibyumvikanywe muri ayo masezerano.”
InyaRwanda
ifite kopi y’amasezerano igaragaza ko iyi modoka yahawe Bahavu ari iyo mu
bowoko bwa KIAJK6 ifite Plaque RAF95Q. Iyi modoka yakozwe mu 2011, kandi ifite
Nimero ya Chassis KNAGN4168CA239749.
Mu
masezerano, Iradukunda Josiane waguze iriya modoka yagiranye na nyirayo
Mfuranzima Eric, bemeranyije kumwishyura Miliyoni 11 Frw nk’igiciro cy’imodoka,
amafaranga agacishwa kuri Compte iri muri ZIGAMA CSS iri mu mazina ya Mugisha
Ndoli ariko “ayo mafaranga ntago yigeze yishyurwa.”
InyaRwanda
ifite amakuru avuga ko ubwo Mugisha Ndoli yajyaga kuri ZIGAMA CSS kubikuza
yasanze nta mafaranga ari kuri sheki yari yahawe, abajije muri Ndoli Safaris
bamubwira ko bazamwishyura, arategereza kugeza ubwo ihawe Usanase Bahavu.
Ubwo
Iradukunda Josiane yohererezwaga iyi barurwa ijyanye no gusesa amasezerano yagiranye
na Mfuranzima Eric, yabwiwe ko agomba guseswa bitarenze iminsi ibiri igira iti “Uhereye
igihe mwakiriye ibiri baruwa, maze imodoka ivugwa muri aya masezerano
igasubizwa Mfuranzima Eric.”
“Bitakurikizwa
hakiyambazwa izindi nzira z’ubutabera, ndetse mukazirengera n’ikiguzi cyose
kizaturuka mu ngamba zizakurikirwaho.”
Ku
wa 27 Nzeri 2023, Mfuranzima Eric yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
(RIB) atanga ikirego cy’inshinjabyaha ku ‘cyaha cy’ubuhemu cyakozwe na
Iradukunda Josiane’.
Muri
iki kirego, asobanuramo uburyo yari yumvikanye na Josiane Iradukunda
kumwishyura Miliyoni 11 Frw z’imodoka bari baguze mbere ya tariki 17 Ukuboza
2022.
Avuga
ati “Ariko nyamara Iradukunda Josiane yanze kwishyura ayo mafaranga nk’igiciro
cyari cyumvikanyweho cy’imodoka yari amaze kugura.”
Iradukunda
Josiane aregwa icyaha cy’ubuhemu giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 176 y’itegeko
n0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi
ngingo ikaba igira iti “Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi
agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe, akacyigarurira,
akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.”
Iyo
abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko
kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi
Magana atana (500.000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1.000.000 Frw).
Icyo uruhande rwa Bahavu ruvuga kuri
iki ikibazo:
Ndayirukiye
Fleury ‘Legend’ [Umugabo wa Bahavu Usanase Jannet] yabwiye InyaRwanda ko nta kibazo
bafite ku modoka umugore we yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards
(RIMA).
Yavuze
ko bafite amasezerano bagiranye na Ndoli Safaris abahesha iriya modoka, kandi
ko na Noteri wemewe na Leta yabishyizeho umukono.
Ndayirukiye
avuga ko amasezerano bagiranye asobanutse, kuko harimo ingingo ivuga imodoka
izandikwa kuri Bahavu umwaka urangire, nyuma yo gufasha Ndoli Safaris mu
bikorwa bijyanye no kwamamaza imodoka iyi sosiyete icuruza n’ibindi nk’uko
babivuganye.
Yavuze
ati “Imodoka twayihawe mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko hari amasezerano
yasinywe hagati ya Ndoli Safaris na Bahavu Jannet avuga ko imodoka ayihawe,
kandi ko hazakorwa ‘mutation’ (kwandikwa ku modoka) nyuma y’umwaka.”
Akomeza
ati “Ni amasezerano yanemejwe na Noteli, kandi uruhande rwa Ishusho Ltd itegura
Rwanda Movie Awards rwari ruhagarariwe. Rero, amasezerano twayagiranye na Ndoli
Safaris ntabwo twayagiranye na Mfuranzima Eric. Ntekereza ko bakwiye kuvugana
na Ndoli Safaris bagakemura ibyo bibazo bavuga bafitanye.”
Amasezerano
Bahavu yagiranye na Ndoli Safaris azarangira muri Mata 2024, ari nabwo
biteganywa ko azandikwaho iyi modoka ikajya mu mazina ye.
Hari
amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)
rwamenyesheje Mfuranzima Eric kwitabaza urukiko kugirango ahabwe iriya modoka,
kuko basanze nta cyaha Iradukunda Josiane yakoze, ahubwo atarubahirije
amasezerano.
Kwitabaza
urukiko, bizabanzirizwa no gushaka umuhesha w’inkiko kugirango afatire iriya
modoka mbere y’uko Mfuranzima Eric ajya mu rukiko gusaba ko urukiko rwategeka
ko ahabwa imodoka ye.
IMITERERE Y’AMASEZERANO Y’UBUGURE
HAGATI YA MFURANZIMA ERIC NA IRADUKUNDA JOSIANE
Njyewe
Mfuranzima Eric utuye mu Rwanda, umujyii wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge ufite
Nimero y’Irangamuntu…… ngurishije imodoka yanjye yo bwoko bwa KIAJK5 yakozwe mu
mwaka w’ibihumbi bibiri na cumi na rimwe (2011), ifite numero ya chassis
KNAGN4168CA239749, nimero y’icyapa kiyiranga RAF96Q.
Nkaba
nyigurishije Josiane IRADUKUNDA utuye mu Rwanda, Akarere ka Kicukiro ufite
Nimero y’indangamuntu…….Akaba azanyishyura amafaranga y’u Rwanda MILIYONI CUMI
N’IMWE (11,000,000Frw) mu kwezi k’Ukuboza 2022 bitarenze tariki 17 Ukuboza
2022.
Njyewe
MFURANZIMA ERIC nsabye ko amafaranga yacishwa kuri compte ya ZIGAMA CSS iri mu
mazina ya MUGISHA NDOLI.
Amafaranga
azishyirwa azava kuri Compte ya ZIGAMA CSS ari mu mazina ya NDOLI SAFARIS LTD.
Nk’uko
tubyemeranyijwe azayishyura yose nta mwenda azasigaramo.
Bikorewe
i Kigali, ku wa 14 Ukwakira 2022.
Impande
zombi zashyizeho umukono nyuma yo kugirana amasezerano, ndetse Noteri
Rugemintwaza Emmanuel arabyemeza.
Inkuru
bifitanye isano: Ibyishimo kuri Bahavu wahawe imodoka yatsindiye; yavuzeibitaramenyekanye
Ku
wa 15 Gicurasi 2023, nibwo Ndoli Safaris yashyikirije imodoka Bahavu nyuma yo
guhiga abandi muri Rwanda International Movie Awards
Umuyobozi wa Ishusho Ltd, Bwana Jackson Mucyo yari kumwe na Bahavu ubwo yahabwaga imodoka yatsindiye muri RIMA
Mfuranzima
Eric aritegura kwitabaza inkiko kugirango asubizwe iyi modoka ye ifite agaciro
ka Miliyoni 11 Frw
Abiganjemo
abanyamakuru bari ku cyicaro cya Ndoli Safaris mu ijoro ryo ku wa 15 Gicurasi
2023, ubwo Bahavu yashyikirizwaga imodoka
TANGA IGITECYEREZO