RFL
Kigali

AMAFOTO 40: Ibyishimo kuri Bahavu wahawe imodoka yatsindiye; yavuze ibitaramenyekanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2023 0:59
0


Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Usanase Bahavu Jannet yatangaje ko umutima we unezerewe nyuma y’uko ashyikirijwe imodoka yo mu bwoko bwa KIA ifite agaciro ka miliyoni 12 Frw yatsindiye mu Rwanda International Movie Awards.



Uyu mugore yahawe imfunguzo na ‘Carte Jaune’ by'imodoka ku isaha ya Saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, nyuma y’ibiganiro byahuje abanyamategeko bavuguruye amasezerano agomba kumugenga mu gihe cy’umwaka umwe.

Iyi modoka yahawe iriho ibirango bya Ndoli Safaris kandi Bahavu azayitwara biriho mu gihe cy'umwaka umwe nk’uko bikubiye mu masezerano.

Bahavu yabwiye InyaRwanda ko habayemo ibibazo ari nayo mpamvu atahise abona imodoka yatsindiye. Uyu mugore uzwi muri filime zirimo ‘Impanga’ avuga ko atigeze yanga imodoka iriho ibirango bya Ndoli Safaris, ahubwo yanze ibyari gukurikiraho nyuma y’uko ashyikirijwe imodoka.

Yavuze ati “Habanje kuzamo amananiza muri Contract […] Iyo 'contract' ndabizi ko yageze ku banyamakuru benshi ariko ntibashobora kuyibwira abantu ahubwo abantu bagakomeza bumva ko njyewe nanze imodoka iriho ibirango bya ‘Ndoli Safaris." 

"Ariko mu by’ukuri ntabwo cyari cyo kibazo ntabwo ‘Branding’ yari ikibazo, ahubwo ikibazo cyari amasezerano akurikiye(ho) ari nayo twafashe nyine igihe kugirango tuyakure mu nzira dukorane.”

Abajijwe niba hari ikibazo afitanye na Alliah Cool yagize ati “Njye nta kibazo dufitanye.” Alliah Coll yavuze ko ntacyasha gisigaye kuri Ishusho Arts itegura Rwanda International Movie Awards kubera ko ‘ibintu byose bigira ibibazo ariko bigakemurwa mu bwumvikane’

Umuyobozi wa Ishusho Arts, Mucyo Jackson yabwiye InyaRwanda ko igihe cyari iki cyo gutanga iyi modoka. Ati “Igihe cyari iki. Icyo kindi mwavugaga ntabwo cyari cyo, igihe cyo kuyitanga cyari iki, kandi yatanzwe.” 

……………………………………………………………………………….. 

Imiterere y’amasezerano Ndoli Safaris yagiranye na Ishusho Art

Ku wa 1 Werurwe 2023, Ishusho Art itegura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards ihagarariwe na Mucyo Jackson ndetse na Ndoli Safaris Company Ltd icuruza imodoka ikanazikodesha ihagarariwe na Uwihanganye Gaju Emile bagiranye amasezerano y’imikoranire.

Ingingo ya gatatu y’amasezerano ivuga ko buri ruhande rugomba gufasha urundi kumenyekanisha ibikorwa, kandi ko bazafatanya mu gutegura no guteza imbere ibikorwa bya Ishusho Art Organization.

Ingingo ya kane igaragaza impamvu y’aya masezerano: Bavuga ko Ishusho Art izakorana na Ndoli Safaris mu gutegura ibihembo Rwanda International Movie Awards.

Ingingo ya gatanu bavuga ko Ishusho Art Organization izishyura Miliyoni 6,250,000 Frw kuri Miliyoni 12,500,000 Frw y’imodoka yo mu bwoko bwa KIA y’ibara ry’umukara Ndoli Safaris yemeye gutanga ku mukinnyi wa filime wahize abandi.

Muri iyi ngingo banavuga ko aya mafaranga agomba gutangwa mbere y’uko imodoka ihabwa Ishusho Art ngo iyishyikirize uwayitsindiye.

Agace ka kabiri k’ingingo ya gatanu kagaragaza ibijyanye n’ukuntu Ndoli Safari izamenyekanisha ibikorwa byabo.

Ndoli Safaris yasabaga kumenyekanishwa mu bikorwa bya Rwanda International Movie Awards, yaba mu mashusho n’amafoto, kugaragaza ibirango byayo, ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.

Ndoli Safari yavugaga ko imodoka izatanga ku mukinnyi wa filime wahize abandi igomba kuzaba iriho ibirango byayo mu gihe cy’amezi 12 (Ni ukuvuga umwaka umwe).


Ubwo Bahavu n'umugabo we Fleury bari bageze aho Ndoli Safaris ikorera ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023

Mbere yo kuva mu mudoka, Bahavu yabanje kuganira n'umugabo we ku ngingo zinyuranye zirimo n'iyi modoka bari bagiye guhabwa

Muri 'Parking' y'aho Ndoli Safaris iparika imodoka, iyagombaga guhabwa Bahavu yari yatangiye gushyirwaho ibirango

Uyu musore yari yahawe amabwiriza ajyanye n'aho agomba gushyira ibi birango

Ibirango byashyizweho imbere n'inyuma, mu mbavu (Niba ariko nabivuga) z'imodoka n'ahandi

Iyi modoka ifite agaciro karenga Miliyoni 12 Frw- Ifite ibara ry'umukara

Iyi modoka yashyizweho ibirango koko! Bahavu yabaye 'Brand Ambassador' wa Ndoli Safaris



Bahavu yavuze ko yatinze guhabwa imodoka bitewe n'ibyari mu masezerano, asaba ko bibanza kuvugururwa





Gaju Emile wa Ndoli Safaris yashyize umukono ku masezerano yemeza ko yatanze imodoka kuri Bahavu




Ukwezi kwari kwirenze Bahavu ategereje ko ahabwa iyi modoka yatsindiye

Bahavu yitegereza urufunguzo rw'imodoka yahawe nyuma yo gushyira umukono ku masezerano



Mucyo Jackson uyobora Ishusho Arts na Gaju Emile uyobora Ndoli Safaris bishimira ko bashyize akadomo ku rugendo rwo gushyikiriza imodoka Bahavu





Umukinnyi wa filime akaba n'umushoramari Isimbi Alliance [Alliah Cool] yatangaje ko yakoze ibishoboka byose kugirango Bahavu ahabwe imodoka yatsindiye

Mucyo Jackson yatangaje ko igihe cyari iki cyo gushyikiriza imodoka Bahavu




Umunezero.... ibyishimo..... ni urwibutso rw'igihe kirekire kuri Bahavu wicaye mu mudoka yatsindiye

Bahavu yahawe 'Carte Jaune' y'imodoka, urufunguzo rw'imodoka n'ibindi byangombwa




Ibyishimo ni byose kuri Bahavu Jannet nyuma y'uko yicaye mu mudoka yari amaze igihe aharanira

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MBERE Y'UKO BAHAVU AHABWA IMODOKA

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangwa ry'iyi modoka

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND