Harerimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe yajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ni icyemezo yajuririye mu rukuko rwisumbuye. Apotre Yongwe yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Apotre Yongwe yatawe muri yombi ku itariki 01 Ukwakira 2023.
Ikirego cyatanzwe nyuma y’uko afunzwe ku itariki 06 Ukwakira 2023 nk'uko byavuzwe n’Ubushinjacyaha. Ku itariki 26 Ukwakira 2023 ni bwo hasomwe umwanzuro ku rubanza rwa Apotre Yongwe.
Icyo gihe yahise ajyanwa gufungirwa mu igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere. Uhereye kuri iriya tariki kugeza ubu amaze iminsi 12 m igororero rya Nyarugenge.
Ubushinjacyaha bwasabiye Apotre Yongwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bushingiye ku kuba icyaha akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’Urukiko ahaniswa igifungo kitari mu nsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari mu nsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni 5.
Apotre Yongwe yiregura mu rukiko yavuze ko kuva mu 2013 yakwimikwa yatunzwe n’amaturo kandi imyemerere ye ibiteganya. Yamenyekanye cyane nk’umuvugabutumwa ubwo yayoboraga icyumba cy’amasengesho cyo mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge.
Nyuma yaje gushinga itorero rye riza guhagarikwa mu bihe bya Guma mu rugo. Yatawe muri yombi amaze iminsi afite gahunda yo gusubukura ibikorwa by’itorero rye dore ko yigeze kubwira InyaRwanda ko yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gufungura itorero rye.
Apotre Yongwe amaze iminsi 12 muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere
Apotre Yongwe amaze imyaka 10 atunzwe n'amaturo
INKURU Z'URUBANZA RWA APOTRE YONGWE
UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO APOTRE YONGWE YAFUNZWE NTA WATANZE IKIREGO
TANGA IGITECYEREZO