Imibare yerekanaga ko abantu barenga Miliyoni 19 bakurikiraniraga hafi ibikorwa bya Miss Rwanda, kuva itangiye, isoje na nyuma y’ihigana. Ubu, hashize umwaka n’amezi atanu, iyari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco [Yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko] itangaje ko ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda.
Kuva
icyo gihe, irushanwa rya Miss Rwanda ntiryongeye kuba, bituma Miss Nshuti
Divine Muheto agiye kumarana ikamba imyaka ibiri.
Miss Rwanda ifatwa nka nimero ya mbere mu bikorwa by’imyidagaduro byavugwaga cyane mu Rwanda, kurusha ibindi byose buri mwaka. Ryatanze akazi kandi rifungura amarembo ya bamwe mu bakobwa barinyuzemo.
Mu
2009 nibwo ryateguwe bwa mbere na Minisiteri y’Umuco na Siporo [Niko yitwaga
icyo gihe], ryongera kuba mu 2012, Leta iritegura ifatanyije n’abigenga.
Kuva
mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe [Prince Kid] niyo
yariteguraga, kugeza ubwo rihagaritswe tariki 9 Gicurasi 2023 kubera ibirego
bya bamwe mu bakobwa bavuze ko bahohotewe.
Ubwo
yatangiza ku mugaragaro icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, kuri uyu wa
Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Minisitiri Utumatwishima yabajijwe ku irengero
rya Miss Rwanda n’icyizere yatanga ku kuba haboneka undi mukobwa uzasimbura
Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2020.
Utumatwishima
yavuze ko hagomba kuganirwa ku kuba Miss Rwanda yakongera kuba. Ati "Ni
ikintu tugomba kuganiraho. Duhe umwanya kuba ukizanye aha tuzongera tukiganireho
n'izindi nzego. Ariko ubwo nk'uko nari nabihereyeho ni ikibazo gikomeye tugomba
guha umwanya wo kongera gusesengura…"
Yavuze
ko gusubukura Miss Rwanda bizabanzirizwa no kubanza kwisuzuma, kureba uko
byakorwaga, impamvu byategurwa n'umuntu ku giti cye, uko Minisiteri zagize
uruhare mu kuyitegura, inyungu yavuyemo, ibibazo byabonetsemo n'ibindi.
Akomeza
ati “Twungutse iki muri ibyo, byagize bibazo ki […] Igihe twabiteguriye
byatwunguye angahe? (Gutegura Miss Rwanda). Tuzabireba, hari igihe wasanga
bijya guhura, ugasanga wenda bitagikenewe. Numva twabikora ariko tugashyiramo
...n'icyo bimaze mu muco.”
Umuyobozi
w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera aherutse kubwira TNT ko hataramenyekana
igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa.
Yavuze
ko bamaze iminsi bari gufasha Miss Rwanda 2022 [Nshuti Divine Muheto],
uwegukanye ikamba rya Miss Talent [Amanda Saro] n’uwegukanye ikamba rya Miss
Innovation [Uwimana Jeannette] gukora ku mishinga yabo, ndetse no gukurikirana
ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe n’abaterankunga
batandukanye.
Ku
bijyanye no kuba haramaze gushakwa indi kompanyi izajya itegura iri rushanwa
rya Miss Rwanda, Amb. Masozera yavuze ko bataratera iyo ntambwe.
Uyu
muyobozi avuga ko gusubukura Miss Rwanda yaciriye inzira benshi mu bakobwa bo
mu Rwanda, hazashingirwa ku byayiranze n’amasomo yasize.
Avuga
ati “Ibibazo byabaye mu marushanwa y'ubwiza muri 2022, byari birimo abari
bashinzwe gutegura irushanwa n'abayobozi baryo, byangije isura ya Miss Rwanda,
umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera kubaho, ibyo byose bizatekerezwaho,
harebwe n'isomo byasize.”
Miss
Rwanda- Ni irushanwa ryahaye imirimo abantu banyuranye kandi ryashyize itafari
mu kwamamaza ibigo binyuranye by’ubucuruzi bagiye bakorana naryo. Ryanabaye
ikiraro cy’igihe kinini, bamwe mu bakobwa bakoresheje mu gukabya inzozi zabo.
Mu
bihe byaryo, buri mubyeyi yakoraga uko ashoboye ngo umwana we agere mu cyiciro
cya nyuma. Hari abarivuyemo barivumira ku gahera nyuma yo kutanyurwa n’uburyo
batsinzwemo, abandi bavamo bemera ko ntako batari bagize.
Kuva
ku mwana muto kugeza ku bakuze, iri rushanwa ryarazaga ijoro ibihumbi
by’abantu, ku buryo imibare igaragaza ko abarenga Miliyoni 19 babaga
baritegereje.
Ni
cyo gikorwa cya mbere cyashyushyaga imyidagaduro mu Rwanda; urubyiruko rwinshi
rwagiye rubona ibiraka mu kwamamaza abakobwa bakinjiza agatubutse.
Bamwe
mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi, babaga bafite akazi gakomeye ko
kwamamaza umukobwa bashyigikira- Kuva ku banyapolitiki kugera ku byamamare,
buri umwe yerekanaga uruhande ahagazeho.
Hari
abifataga ariko mu minota ya nyuma bakandika bagaragaza uwo ashyigikiye.
Bumvikanisha ko ubwenge, ubwiza n’umuco bimuhesha ikamba rya Miss Rwanda.
Ni
irushanwa ryahanganishaga abantu ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bugaragarira
buri wese. Kandi ryari rifite ijambo rinini mu kwamamaza ibikorwa bya buri
umwe.
Amafoto
y’inkumi zabaga zihatanye, yacicikanaga muri Telephone z’aboroheje n’abakomeye.
Kugeza ubwo bamwe mu bakobwa bashoyemo amafaranga menshi kugirango babashe
gutambuka mu cyiciro cy’amatora, hari abo byahiriye n’abandi byanze.
Hari
amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda rizagaruka mu
isura nshya, kuko hazajya hatorwa Nyampinga wa buri Ntara hanyuma banatore
Nyampinga w’u Rwanda.
Nyampinga
w’u Rwanda azajya aba afite inshingano zo gukurikirana ibikorwa bya buri
Nyampinga w’Intara uzajya uba ufite inshingano zo kwita no gushaka ibisubizo
by’ibibazo abakobwa bo muri iyo Ntara bafite.
Inkuru
bifitanye isano: Icyumvirizo kuri Miss Rwanda ishobora kugaruka mu isura nshya
Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko hakwiye kubanza gukorwa isesengura mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gusubukura Miss Rwanda
Miss
Nshuti Divine Muheto agiye kumara imyaka ibiri yambaye ikamba rya Miss Rwanda
TANGA IGITECYEREZO