Imwe mu nkuru wumva mu biganiro bya benshi ni igihe irushanwa rya Miss Rwanda rizasubukurirwa nyuma y’umwaka n’amezi ane rihagaritswe kubera ibyaha by’ihohotera bikurikiranweho ‘Prince Kid’ wahoze aritegura.
Ni irushanwa ryahaye imirimo abantu banyuranye, kandi
ryashyize itafari mu kwamamaza ibigo binyuranye by’ubucuruzi bagiye bakorana
naryo. Ryanabaye ikiraro cy’igihe kinini, bamwe mu bakobwa bakoresheje mu gukabya inzozi zabo.
Mu bihe byaryo, buri mubyeyi yakoraga uko ashoboye ngo
umwana we agere mu cyiciro cya nyuma. Hari abarivuyemo barivumira ku gahera
nyuma yo kutanyurwa n’uburyo batsinzwemo, abandi bavamo bemera ko ntako batari
bagize.
Kuva ku mwana muto kugeza ku bakuze, iri rushanwa
ryarazaga ijoro ibihumbi by’abantu, ku buryo imibare igaragaza ko abarenga
Miliyoni 19 babaga baritegereje.
Ni cyo gikorwa cya mbere cyashyushyaga imyidagaduro mu
Rwanda; urubyiruko rwinshi rwagiye rubona ibiraka mu kwamamaza abakobwa
bakinjiza agatubutse.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi, babaga
bafite akazi gakomeye ko kwamamaza umukobwa bashyigikira- Kuva ku banyapolitiki
kugera ku byamamare, buri umwe yerekanaga uruhande ahagazeho.
Hari abifataga ariko mu minota ya nyuma bakandika
bagaragaza uwo ashyigikiye. Bumvikanisha ko ubwenge, ubwiza n’umuco bimuhesha
ikamba rya Miss Rwanda.
Ni irushanwa ryahanganishaga abantu ku mbuga
nkoranyambaga mu buryo bugaragarira buri wese. Kandi ryari rifite ijambo rinini
mu kwamamaza ibikorwa bya buri umwe.
Amafoto y’inkumi zabaga zihatanye, yacicikanaga muri
phone z’aboroheje n’abakomeye. Kugeza ubwo bamwe mu bakobwa bashoyemo
amafaranga menshi kugirango babashe gutambuka mu cyiciro cy’amatora, hari abo
byahiriye n’abandi byanze.
Kuva iri rushanwa ryahagarikwa na Minisiteri y’Urubyiruko
n’Umuco [Yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko], ryakurikiwe n’inkuru za bimwe mu
bitangazamakuru byibaza ku iherezo ryaryo n’ibindi bitandukanye.
Abategura andi marushanwa ajyanye n’ubwiza arimo na Mr
Rwanda n’ibindi nayo yahise ahagarikwa, kuva icyo gihe ntawongeye
gukora-Bategereje gukomorerwa.
Irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda
ryageraga mu Ntara zose z’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Buri Ntara yagiraga umukobwa uyiserukira kugeza muri
Kigali. Abahagarariye Intara ndetse n’abahagarariye Umujyi wa Kigali,
bahuriraga hamwe bagahatana hakavamo umukobwa umwe wegukana ikamba.
Uyu mukobwa yabaga afite ibisonga bimugaragiye, ariko
hatangwaga n’andi makamba arimo nk’ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto,
Nyampinga wabaniye neza abandi, Nyampinga ufite umushinga mwiza n’ibindi.
Uko ryagendaga rikura hari amavugurura yakorwagamo
hajyanishijwe n’ibyifuzo by’abaturage, hari amakamba yiyongeragamo andi
akavamo.
Rwanda Inspiration Back Up yahagaritswe gutegura iri
rushanwa niyo yari ifite uburenganzira bwo kohereza umukobwa userukira u Rwanda
muri Miss World- bishoboka ko ibi ari byo byatumye Miss Muheto Divine wabaye
Miss Rwanda 2022 atabashije guserukira u Rwanda muri Miss World.
Hari amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko irushanwa
rya Miss Rwanda rizagaruka mu isura nshya, kuko hazajya hatorwa Nyampinga wa
buri Ntara hanyuma banatore Nyampinga w’u Rwanda.
Nyampinga w’u Rwanda azajya aba afite inshingano zo
gukurikirana ibikorwa bya buri Nyampinga w’Intara uzajya uba ufite inshingano
zo kwita no gushaka ibisubizo by’ibibazo abakobwa bo muri iyo Ntara bafite.
Mu busanzwe, umushinga wa Miss Rwanda niwo
washyirwagamo imbaraga cyane ugasanga imishinga y’abandi bakobwa idakurikiranwa neza.
Harifuzwa ko ibibazo abakobwa bo muri buri Ntara
bafite bikorerwa ubuvugizi binyuze mu ijwi rya buri Nyampinga uzatorwa.
Kugeza ubu iri rushanwa rya Miss Rwanda riri mu maboko
ya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, ari nayo
ishobora kuzatanga isoko ryo kuritegura cyangwa se ikabiharira Inteko y’Umuco
akaba ariyo izajya iritegura. Ibi bizakorwa nyuma yo gushyira akadomo ku
rubanza rwa ‘Prince Kid’.
Ku wa 12 Kamena 2023, Inteko y’Umuco yatangaje ko
gusubukura Miss Rwanda hazashingirwa ku byarivuzwemo mu bihe binyuranye
n’amasomo byasize.
Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera
aherutse kubwira TNT ko hataramenyekana igihe iri rushanwa rizasubukurikirwa.
Yavuze ko bamaze iminsi bari gufasha Miss Rwanda 2022
[Nshuti Divine Muheto], uwegukanye ikamba rya Miss Talent [Amanda Saro]
n’uwegukanye ikamba rya Miss Innovation [Uwimana Jeannette] gukora ku mishinga
yabo, ndetse no gukurikirana ibihembo abakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma
bemerewe n’abaterankunga batandukanye.
Ku bijyanye no kuba haramaze gushakwa indi kompanyi
izajya itegura iri rushanwa rya Miss Rwanda, Amb. Masozera yavuze ko bataratera
iyo ntambwe.
Uyu muyobozi avuga ko gusubukura Miss Rwanda yaciriye
inzira benshi mu bakobwa bo mu Rwanda, hazashingirwa ku byariranze n’amasomo
yasize.
Avuga ati “Ibibazo byabaye mu marushanwa y'ubwiza muri
2022, byari birimo abari bashinzwe gutegura irushanwa n'abayobozi baryo,
byangije isura ya Miss Rwanda, umwanzuro rero kuba amarushanwa yakongera
kubaho, ibyo byose bizatekerezwaho, harebwe n'isomo byasize.”
Avuga ko umwanzuro ujyanye no gusubukura Miss Rwanda
uzatangarizwa Abanyarwanda.
Miss Rwanda ifatwa nka nimero ya mbere mu bikorwa
by’imyidagaduro byavugwaga cyane mu Rwanda, kurusha ibindi byose buri mwaka.
Ryatanze akazi kandi rifungura amarembo ya bamwe mu bakobwa barinyuzemo.
Mu 2009 nibwo ryateguwe bwa mbere na Minisiteri
y’Umuco na Siporo [Niko yitwaga icyo gihe], ryongera kuba mu 2012, Leta iritegura
ifatanyije n’abigenga.
Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné
Ishimwe [Prince Kid] n’iyo yariteguraga, kugeza ubwo rihagaritswe tariki 9
Gicurasi 2023.
Biteganyijwe ko Miss Rwanda izagaruka mu isura nshya bitandukanye n’uko ryategurwaga
TANGA IGITECYEREZO