Manirakiza Theogene ukurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya, yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Kuva icyemezo gisomwe kibaye itegeko arahita ajyanwa i Mageragere.
Ni umwanzuro wasomwe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023. Manirakiza Theogene yemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi 5.
Kuwa 24 Ukwakira 2023, ni bwo Manirakiza Théogène washinze umuyoboro wa YouTube n’ikinyamakuru Ukwezi.com, yitabye urukiko bwa mbere aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha akurikiranyweho cyo gukangisha gusebanya yakoreye Nzizera Aimable.
Urubanza rwa Manirakiza Theogene rwabereye mu karere ka Kicukiro ahazwi nko mu Kagarama ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro. Abacamanza binjiye mu cyumba cy’iburanisha 8:58.
Saa tatu za mu gitondo zuzuye ni bwo urubanza rwari rwanzitse. Umucamanza nk’uko bisanzwe yahaye umwanya Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri. Umucamanza yari umwe n’umwanditsi w’urukiko. Ntabwo itangazamakuru ryari ryarasabye uburenganzira bwo gufata amajwi n’amashuho mu rukiko.
Manirakiza Théogène yari afite abamwunganira 2; Maitre Jean Paul Ibambe na Maitre Umulisa Alice. Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura icyaha akurikiranyweho. Bwavuze ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibikangisho.
Ni icyaha yakoreye Nzizera Aimable mu bihe bitandukanye. Ubushinjacyaha bavuze ko Manirakiza Theogene yagiye yoherereza link z’ibiganiro zigaragaza ko afite ibiganiro bimusebya yamukozeho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Mutarama ya 2023, Nyakanga no mu Ukwakira 2023 hari amafaranga Nzizera Aimable yahaye Manirakiza Théogène. Hari umutwe w’inkuru ugira uti: ”Nzizera Aimable uzwiho guhemukira rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana”.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Nzizera Aimable hari amafaranga yamuhereye i Nyamirambo n’ayo yamuhereye ku biro ’office’ ya sosiyete ya Nzizera Aimable. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi byose Manirakiza yabikoze agamije guhindanya no gutesha agaciro Nzizera Aimable.
Manirakiza Théogène atabwa muri yombi, RIB yavuze ko yafatanywe 500,000 Frw ari kwakira ruswa. Byabaye ku itariki 11 Ukwakira 2023. Mu rukiko, Ubushinjacyaha bwavuze ko iki cyaha cyahinduriwe inyito bitewe n’icyiciro bigezeho ’stage’. Guhinduka kw'inyito y’ikirego mu mategeko birashoboka.
Ubushinjacyaha bwasanze atari ngombwa ko aregwa icyo cyaha bitewe n’ibigize icyaha yakoze. Ubushinjacyaha bwamusabiye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo bunagaragaza impamvu zo kumusabira iriya minsi. Icyakora bwavuze ko bugikora iperereza kandi ko arekuwe yabangamira iperereza.
Ubushinjacyaha bwakoresheje ingingo yo mu gitabo mpanabyaha ya 129 y’itegeko ryo 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya ko ukurikiranyweho icyo cyaha agihamijwe yafungwa guhera ku mwaka umwe kugeza kuri 3. Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha akurikiranyweho gihanishwa imyaka iri hejuru y’ibiri agomba gukurikiranwa afunzwe.
Umunyamakuru ManirakizaThéogène n’abamwunganira 2 bireguye
Manirakiza Théogène yireguye avuga ko amaze kugerwaho n’abavoka 7 b’imiryango mpuzamahanga "banyereka ko narenganyijwe na Leta". Manirakiza Théogène yireguye akoresheje amasezerano y’iyamamazabikorwa ’advertising contract’.
Yasobanuye ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha atari ukuri kuko hari amasezerano yo kurengera ibikorwa no kurengera inyungu za sosiyete ya Nzizera Aimable. Yongeye ko guha link y’ibiganiro Nzizera Aimable yagombaga kubanza kureba ibiyikubiyemo noneho bakaganira bakareba niba hari ibyo bongeramo noneho ikiganiro cyangwa se inkuru igasohoka.
Inkuru yagombaga gukenera uruhande rwa nyiri ubwite ari naho Ubushinjacyaha bwahereye bwita iki cyaha ibikangisho. Ubushinjacyaha buvuga ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable ifite umutwe ugira uti “Nzizera uzwiho guhemukira Rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana.”
Iyi nkuru ngo Nzizera yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo Manirakiza ayikureho. Muri Kanama 2023 kandi ngo Manirakiza yongeye koherereza Nzizera Aimable ikiganiro kigamije kumutera ubwoba, gifite umutwe ugira uti “Operasiyo mafia: Uko Nzizera yemeye gukorana n’Interahamwe ngo azagororerwe isambu.”
Ibi ngo yabishingiraga ku rubanza rwari ruherutse kuba rw’uwitwa Nkundabanyanga Eugenie wari warambuwe isambu ndetse akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo gihe Nzizera yatanze ibihumbi 200 Frw ngo iyo nkuru atayitambutsa, kuko yari yamuhaye ikiganiro ariko kitarashyirwa aho buri wese ashobora kukireba [Unlisted].
Bukomeza buvuga ko Nzizera yabonye Manirakiza akomeje kumutera ubwoba ahitamo kumusaba ko bagirana amasezerano y’imikoranire, agamije guhagarika iryo terabwoba no kumubuza gukomeza kumukoraho inkuru zimusebya.
Aya masezerano yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2024, ariko mu Ukwakira 2023 Manirakiza yasabye Nzizera ko bamuha miliyoni 2 Frw, ngo ibyo kubasebya bihagarare.
Nzizera ngo yamusubije ko ayo mafaranga atayabona, ariko ko yaba amuhaye ibihumbi 500 frw, bahana umunsi wo kuyamuha ari na bwo Manirakiza yatawe muri yombi amaze kuyakira.
Manirakiza Théogène yemera koko ko ayo mafaranga yayafatanywe ariko ko batamufatiye mu cyuho yakira ruswa, ahubwo ko bari bamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire na Nzizera.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma Manirakiza Théogène akekwaho icyaha, zirimo inyandiko igaragaza ko yafatanywe amafaranga ibihumbi 500 frw, amasezerano yagiranye na Nzizera amubuza gukomeza gukora ibikorwa byo kumusebya, ubutumwa Manirakiza yagiye yoherereza Nzizera n’imvugo z’abatangabuhamya.
Busaba ko yakomeza gukurikiranwa afunzwe kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, kandi ko iperereza rigikomeje bityo ashobora kuribangamira.
Manirakiza Théogène yemera ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari aje kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga bari bemeranyije mu masezerano y’imikoranire bari bafitanye.
Yasobanuye ko mu masezerano y’imikoranire bari bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya sosiyete y’ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y’umudugudu bari bagiye kubaka.
Manirakiza kandi avuga ko ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye.
Yanavuze ako atigeze agambirira gukangisha Nzizera kumukoraho inkuru, ahubwo ko umuntu wese ufite amakuru y’ikintu kibi undi yakoze iyo abikozeho inkuru ataba agamije kumusebya.
Ahamya ko mu biganiro bagiranye, yagiye abwira Nzizera ko igihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga ku nkuru zimuvugwaho azajya amuha umwanya.
Manirakiza kandi yagaragaje ko nubwo ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bivuga ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.
Yasabye Urukiko guca Urubanza rw’intabera, ubutabera bukazatangwa mu nyungu za rubanda.
Yavuze ko amaze kugerwaho n’abavoka barindwi boherejwe n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu bamwereka ko ari kurenganywa na Leta bashaka kumwunganira mu mategeko bityo ko ikirego yahimbiwe kiri gusebya isura y’igihugu.
Yavuze ko ibyaha akurikiranyweho ari ibihimbano, bidafite ishingiro.
Me Ibambe Jean Paul umwunganira yavuze ko inzego z’ubutabera zidakwiye kugwa mu mutego w’umuntu ufite umugambi we wihariye ushaka guhemukira umukiliya we.
Yagaragaje ko gukorana amasezerano hagati ya Manirakiza na Nzizera hatabayeho kumukangisha kumusebya.
Yagaragaje ko bidasobanutse kuba u Rwanda rudahana icyaha cyo gusebanya nyamara gukangisha gusebanya byo bikagirwa icyaha nubwo umukiliya we ntabyo yakoze.
Yavuze ko nta gusebanya kwigeze kubaho ahubwo ko Nzizera yashatse gukangisha Manirakiza ko yamufungisha kubera amakuru atandukanye yari amufiteho.
Me Ibambe yavuze ko nta byagezweho bihagije byatuma Manirakiza akekwaho icyaha bityo ko yakurikiranwa adafunzwe byaba ngombwa Urukiko rugategeka ibyo agomba kubahiriza.
Yasabye kandi gusuzuma niba bishoboka ko Manirakiza yatanga ingwate agakurikiranwa adafunzwe.
Manirakiza yemera gutanga ingwate y’umutungo we utimukanwa, ugizwe n’ubutaka n’inzu ibwubatsemo. Uwo mutungo uherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ukaba ufite agaciro k’arenga Miliyoni 53 Frw.
Me Umulisa Alice na we umwunganira yavuze ko ikibazo uwo yunganira afitanye na Nzizera gishingiye ku masezerano. Yavuze ko ubuhamya bw’abatangabuhamya butashingirwaho ngo bufatwe nk’impamvu ikomeye ituma Manirakiza akekwaho icyaha kuko bavuga ibyo batahagazeho.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirakiza adakurikiranyweho icyaha kubera ko ari umunyamakuru, ahubwo akurikiranywe nk’undi muturage wese wakoze icyaha giteganywa n’itegeko.
Bwagaragaje ko nubwo hahinduwe inyito y’icyaha ariko ibikorwa bigize icyaha yafatiwe ari byo akurikiranyweho kugeza n’uyu munsi. Yavuze ko umugenzacyaha ashobora gukurikiranaho umuntu icyaha, agahindura inyito y’ibyaha bihujwe n’ibikorwa n’amategeko.
Nyuma y’impaka ndende umucamanza yapfundikiye iburanisha, avuga ko icyemezo cy’urubanza kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, saa cyenda z’umugoroba. Umwanzuro w'urubanza wasomwe kuri uyu wa Gatatu, Manirakiza akatirwa gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Umunyamakuru Manirakiza yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo
Manirakiza Theogene niwe washinze Ukwezi Tv na Ukwezi.com
TANGA IGITECYEREZO