Amarira akomeje gutemba muri buri nguni y'igihugu biturutse kuri FERWAFA nakwita 'Bize ngarame', inzu ireberera umupira w'amaguru mu Rwanda iherereye i Remera.
Ubwo
wumva ngo u Rwanda rufite ba rutahizamu basaga 500 ariko badafite ubushobozi bwo
gutsinda n'ibitego 100 mu mwaka w'imikino ntukagirengo biba byaravuye ahandi,
ni aba bana bakabaye bakina umupira w'amaguru ariko bagahezwa hanze, ahubwo
hagahabwa umwanya abadakeneye kumenya n'umupira icyo ari cyo.
Muri
uyu mwaka hagati, ni bwo u Rwanda rubinyujije muri Visit Rwanda, rwasinye
amasezerano y'ubufatanye arimo kwa mamaza kuri sitade ya Allianz Arena ndetse
muri aya masezerano hakaba harimo n'igice kireba umupira w'amaguru mu Rwanda
cyo gushyiraho irerero ry'umupira w'amaguru rizajya ryita ku bana. Nyuma yaho
bidatinze hahise hatangira gahunda yo gushaka abana bazajya muri iryo shuri.
Bayern Munich abana yababonye ite?
Ubwo
gahunda yo gushaka impano yatangiraga mu gihugu cyose, hiyandikishije ibigo birenga 450 ariko nyuma
yo kubisuzuma hasigara 345. Ibyo byose byagombaga gutanga abana batanu kuri
buri kimwe. Abo bana bahurijwe hamwe mu turere babarizwamo, mu gihugu cyose
hatoranywa abana 100.
Tariki
17 Nzeri 2023, ni bwo kuri sitade ya Bugesera hahurijwe ba bana 100, mu
gikorwa cyo gutoranyamo abana 43 irerero rya Bayern Munich ryagombaga
gutangirana nabo, aho aba bana bagomba kwiga umupira w'amaguru ndetse n'amashuri
asanzwe mu buryo bwo kuguma gutegura neza ejo hazaza habo.
Aba
bana batoranyijwe hakurikiyeho gahunda yo gushaka ibyangombwa byabo ndetse
abana 20 muri 43 bari batoranyijwe basanga ntabwo bujuje Imyirondoro
barirukanwa. Abana basigaye bagiye ku mashuri nk'abandi bose aho bano bana bari
kwiga muri Lycee de Kigali na GS Kicukiro.
FERWAFA
nk'urwego rukuriye umupira w'amaguru mu Rwanda nibo bari bayoboye iki gikorwa,
dore ko na Visi Perezida wa kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, ariwe wari
uyoboye buri kimwe.
Bamwe mu bana batoranyijwe batangiye kwiga
Uyu
muyobozi agaruka ku mpamvu hari abana batabashije kujya muri iri shuri,
yavuze ko habayeho uburiganya bw'imyaka. Yagize ati" Twatoranyije
abana 100 baturutse mu Rwanda hose ariko twemeza ko 43 ari bo bagomba gukomeza,
kongeraho barindwi basimbura abagira ikibazo. Abo uko ari 50 ntibagezeyo bose
kuko harimo ibibazo."
"Dufatanyije
na REB [Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda]
na NIDA [Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu] twarebye ibyangombwa
by’abatoranyijwe dusanga 20 barabeshye. Hari ababikoze mbere yo gutoranywa
ndetse n’ababikoze nyuma yo kubafata. Tubimenye twahise tubasezerera."
Ikibazo: FERWAFA ishaka Imyirondoro
cyangwa ishaka impano?
Twemera
ko buri kintu cyose giciye mu nzira nziza kigomba kuba gifite umurongo
ngenderwaho, ndetse umuntu wese akanjira muri uwo mujyi azi ibisabwa
n'ibigenderwaho. Hatabaye ho kunyumva nabi, ntabwo nshyigikiye umwana ukina
adafite ibyemezo irerero ryashyizeho, ariko nanone sinshyigikiye umuntu
uhemukira umwana ku bintu yakabaye afite icyo yabikoraho amahoro agahinda.
Hagati
y'impano n'imyirondoro, bigaragara ko FERWAFA yo yashakaga imyirondo kurusha
impano. Ibi icyo mbivugira, ni uko kureba imyirondoro y'abana, ari cyo gikorwa
cya nyuma cyabaye kugira ngo abana bemererwe kwinjira mu ishuri. Ntabwo
byumvikana uburyo FERWAFA ikoresha ijonjora ryo gushaka abana, ariko ikarinda
isigarana abana 43 ba nyuma nta n'umwe yizeye imyirondoro ye.
Mugisha Richard wari ukuriye itoranywa ry'abana bajya mu irerero rya Bayern Munich niwe wajyanye n'abana batarengeje imyaka 16 bagiye mu gikombe cy'amarerero y'iyi kipe kibera mu Budage
Ibi
bivuze ko byashobokaga ko gahunda yose yabaye yo gushaka impano, amafaranga
yakoreshejwe, umwanya watanzwe na buri umwe muri iki gikorwa, byari kurangira
byose bibaye imfabusa abantu bararuhiye ubusa nta mwana n'umwe wujuje
imyirondoro.
Amanyanga ya FERWAFA yatsindiwe mu
mpano, ijya kwihorera mu myirondoro
Ubwo
hasigaraga abana 100, mu karere ka Bugesera nta munyarwanda n'umwe wari ufite
ijambo rya nyuma ryo guhitamo umwana kuko umwana yemezwaga n'abatoza b'abazungu
bari boherejwe na Bayern Munich.
Iki
gihe gahunda y'abatoza b'abanyarwanda yo gukinisha umwana w'umucuruzi
w'umukire, abantu bakomeye mu nzego, yari imaze gupfa kuko ntaho bari guhera
basesekamo abantu.
Mu bana 43 bari batoranyijwe, abenshi baraye badasinziriye kubera ibyishimo byo kumva ko indoto zabo zishobora kugerwaho, gusa kuri ubu harimo abarara barira kuko babona Isi yabanze
Mu
gihe birangiye uko habaye gushaka impamvu zatuma hari abana bo mu bakire
n'ahandi binjira muri iri shuri, ariyo mpamvu abana bo kwa ngofero batangiye
gushyirwaho ibibazo by'imyirondoro ndetse ntibagire n'icyo bafashwa, akaba
ariyo marira ya Iranzi Cedric kuri uyu wa kabiri yaririye kuri Fine FM ndetse
n'abandi ba ntaho nikora.
Ese
koko impano ariyo ishyizwe imbere, wareka umwana akagenda ngo ni uko afite imyirondoro 2? Ubundi mu buzima bw'imyuga birazwi ko kubona impano ari cyo kintu
kigora kuko akenshi tubona abagerageza wenda ishuri rikazabongerera.
Ntabwo
byumvikana uburyo FERWAFA yaba yaranamye ku zuba ishaka impano y'umwana ndetse
ku bw'amahirwe ikayibona ariko imyirondoro ibiri inyuranye ikemeza ko umwana
yirukanwa.
Niba warize ku kigo kidafite umwana wigira ubuntu kubera ubushobozi bucye ariko akaba afite ubwenge, untere ibuye. Niba utazi abakinnyi iwanyu aho wize bigiraga ubuntu untere irindi.
Ubundi
uramutse usanganye umwana impano wakabaye umukorera buri kimwe cyose kugira ngo
utamutakaza, aho kugira ngo usigarane umwana ufite imyirondoro ariko atazi no
gufunga umupira.
Twese
turi abantu kandi tuba mu bantu kuri ubu nibura ushaka guha akazi abantu 10, 3
muri bo ni bo wasanga bujuje ibyo ukeneye byose. Ariko mu basigaye hari ababa
bafite ibyo babura ariko kuko ukeneye bimwe mu byo bafite ukabafasha gushaka
ibisigaye.
Ahagana 2007 ni bwo hatangiye gahunda yo gushaka abana bazajya mu irerero rya FERWAFA, aba bana akaba aribo bakinnye igikombe cy'Isi cya U17 mu 2011 ubwo FERWAFA yazengurukaga igihugu cyose ishaka abana, abo yasanze bujuje ibyangombwa bari mbarwa ariko uwabaga afite impano wese yafashije kubona ibindi bisabawa.
Gusa
kuko abayobozi b'icyo gihe bari bazi ko ikizapfa cyose igihugu kizagwa hasi,
bagerageje kubikora neza n'ubwo nta byera ngo de.
Umwana wakweretse icyo ashoboye ntabwo wakamwirukaniye imyirondoro yanditse nabi. Ahubwo aho umubera umubyeyi kuko n'ubundi uba uri we, icyo abura ukacyuzuza kugira ngo iyo mpano itagucika. Abantu bavuka buri munsi ariko impano ntizivuka buri munsi, kuko iyo biba ariko bimeze ntitwakabaye dukumbura Jimmy Gatete.
TANGA IGITECYEREZO