Abakinnyi 10 nibo bagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ngarukamwaka ry'umupira w'amaguru ritegurwa na Bayern Munich.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, nibwo abana batarengeje imyaka 15 babarizwa mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda,ryuriye indege berekeje mu gihugu cy'u Budage, mu mikino y'igikombe guhuza amarerero y'iki kipe.
Aba bana bitabiriye iri rushanwa bwa mbere
bahagurutse ku isaha ya saa 20:45 PM, aho abakinnyi bagera ku 10, aribo bahagurutse.
Abakinnyi buriye indege
Gatare
Ndahiriwe Hertiers
Hategekimana
Abduladhim
Ishimwe
Elli
Ntwali
Anselme
Sheja
Djibril
Twagirihirwe
Alex
Mutangana
Cedric
Ndayishimiye
Barthazal
Byiringiro
Thierry
Iyi
mikino izatangira tariki 18, isozwe tariki 23 Ukwakira, umukino wa nyuma
ukazabera kuri Olympiastadion, ikibuga Bayern yahoze yakiriraho imikino yayo.
Iyi
mikino kandi izitabirwa n'ibihugu 8, birimo Argentina, u Buhinde, u Budage,
Mexico, Nigeria ibitse igikombe giheruka, u Rwanda rwitabiriye bwa mbere,
Afurika y'Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umukinnyi witwaye neza muri iri rushanwa ahita abona amahirwe yo kwerekeza mu ikipe nkuru
ya Bayern Munich, mu mwaka ushize Victor Orakpo ukomoka muri Nigeria niwe
watowe nk'umukinnyi w'irushanwa, ndetse ahita yerekeza muri Bayern Munich.
Abana 80 bitabira iri rushanwa bavuye mu bihugu 8, baba baratoranyijwe mu bana bagera ku 5000
Thierry Hitimana niwe wagiye ari umutoza w'aba bana
TANGA IGITECYEREZO