RFL
Kigali

Abahanzi bo muri Afurika bakoreye ibitaramo by'akataraboneka mu Bwongereza

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:13/10/2023 16:57
0


Mu bihe bitandukanye, hari bamwe mu bahanzi bakomoka muri Afurika bakoze ibitaramo byitabiriwe cyane ndetse n'amatike agashira ku isoko muri stade nyinshi zikomeye mu Bwongereza.



Iterambere ry'umuziki wa Afurika rigaragarira mu bitaramo abahanzi bayo  bakora bikitabirwa n'abantu benshi cyane ndetse amatike agashira rugikubita. 

Bamwe mu bahanzi benshi bakoze ibitaramo bikitabirwa  cyane higanjemo abahanzi bo muri Nigeria ndetse na Afurika y'Uburengerazuba kurusha mu bindi bice bya Afurika.

Dore hamwe mu Bwongereza hakorewe ibitaramo by'amateka n'abahanzi bo muri Afurika.

1. O2 Arena  


Ni Arena yo mu gihugu cy'Ubwongereza iherereye mu karere ka Greenwich Peninsula mu Majyepfo y'Uburasirazuba bw'u Bwongereza. Iyi Arena yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2003 yuzura mu mwaka wa 2007 itangira gukoreshwa ku wa 24 kamena 2007. Iyi Arena ijyamo abantu 20,000. Abahanzi bo muri Afurika bahakoreye igitaramo iyi Arena ikuzura  harimo Wizkid, Trevor Noah, Davido, Burna Boy na Asake.

2. Tottenham Stadium 


Ni stade y'ikipe ya Tottenham  ikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yakira abantu 62,850. Iyi niyo sitade ya Gatatu muri sitade nini muri iki gihugu  ikaba yubakanywe ubuhanga butuma ikorerwamo ibikorwa birenze umupira w'amaguru. Wizkid niwe muhanzi wa mbere muri Afurika wabashije kugurisha amatike agashira muri iyi sitade. Ibi yabikoze ku wa 29 nyakanga 2023.

3. London  Stadium  


London Stadium ni sitade izwi nka Olympic Stadium cyangwa Stadium at Queen Elizabeth Park. Iyi sitade iherereme i London mu murwa mukuru w'u Bwongereza ahitwa Lower Lea Valley. Iyi sitade yakira abantu 60,000 ariko mu gitaramo ishobora kwakira abantu 80,000. Burna Boy niwe muhanzi wenyine muri Afurika wabashije kuhakorera igitaramo amatike agashira ku isoko rugikubita. 

4. Wembley Arena 


Iyi Arena yatangiye gukora mu mwaka wa 1934 bivuze ko imaze imyaka 89 yubatswe. Mu mwaka wa 2005 kugera 2006 yaravuguruwe yongererwa imyanya y'abantu bashobora kujya muri iyi Arena bagera ku 12,500. Bamwe mu bahanzi bahakoreye ibitaramo abantu bakagura amatike agashira ku isoko ni  Basket Mouth, Burna Boy na Fireboy.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND