Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana, Nyinawumuntu Grace, yashyize hanze indirimbo yise "Mu kivunge" yahurijwemo ubutumwa bwavuye mu nkuru eshatu ziboneka muri Bibiliya.
Umuririmbyi Nyinawumuntu Grace usanzwe ari umukirisitu mu itorero rya United Christian Church (UCC) akaba n'umuyobozi w'indirimbo muri Worship Team muri iryo torero Paruwasi ya Niboye, yashyize hanze indirimbo ye yise Mu kivunge.
Mu kiganiro Grace yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko iyi ndirimbo ari ubutumwa yahawe n'Imana hanyuma yifuza kubusangiza abantu benshi abinyujije mu mpano ye yo kuririmba. Ni indirimbo yakoze ayikomoye ku nkuru eshatu ziboneka muri Bibiliya igitabo kizwi nk'isoko y'ubuhanuzi bw'Imana.
Izo nkuru eshatu ni, Inkuru ya Batemayo, Inkuru y'umugore wari uri mu mugongo ndetse n'inkuru ya Zakayo umugabo wari mugufi cyane washakaga kureba Yesu akurira igiti.
Izi nkuru z'aba bantu batatu zose zihuriye mu kwizera Imana ndetse no kwegera Yesu, Zakayo n'ubugufi bwe atitaye ku kivunge cy'abantu bari baje gusanganira Yesu, yashatse uburyo bwose yabonana na Yesu ndetse biranashoboka barabonana.
Grace Nyinawumuntu ufite impano idasanzwe mu kuririmba, avuga ko zimwe mu mbogamizi ahura nazo mu muziki ari ubushobozi bikanamugora cyane kuko nta bantu bamutera inkunga mu muziki we dore ko muri iyi minsi ifaranga riyoboye Isi.
Nyamara nubwo Grace abona imbogamizi nyinshi mu muziki, asanga abakiristo bashyikiye abahanzi ndetse n'abahanzi nabo bagafatanya hagati yabo, nta na kimwe cyabasha kubaca intege mu gukora umuziki.
Nyinawumuntu Grace yashyize hanze indirimbo yise mu kivunge.
Nubwo nta bantu bamufasha mu muziki, Grace asanga abakirisitu n'abahanzi bashyigikiranye byagira umumaro cyane
Grace asanzwe ari umuririmbyi mu itorero UCC
Grace ntabwo ateganya kuzacika intege mu rugendo rw'umuziki.
Reba amashusho y'indirimbo Mu kivunge ya Grace Nyinawumuntu.
TANGA IGITECYEREZO