RFL
Kigali

Burundi: Icyumba The Ben ari kuraramo ijoro rimwe cyakwishyurira umusore wo ku Ntaraga inzu mu myaka 5-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:29/09/2023 23:00
1


The Ben ari kuba muri Hoteli iri mu zihenze i Bujumbura, ikaba iri hafi y'aho Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye atuye. Ni ahantu hari umutekano dore ko ku muhanda iyi Hoteli iriho haba hanyura imodoka za gisirikare. Icyumba cyayo ijoro rimwe gihagaze $2,500 akaba ari hafi Miliyoni 7 Fbu [Miliyoni 3 Frw].



The Ben, nk’umuhanzi uhenze mu gutumirwa mu Karere, n’imibereho ye iri ku rwego rwo kuba aho ageze aba muri Hoteli zihagazeho ku bantu bakigorwa n’ubuzima.

InyaRwanda yarenze imbibi ishaka kumenya ubushobozi bwa Olivia Hoteli iri kubamo The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella, bari kubarizwa i Burundi mu bitaramo The Ben agiye kuhakorera mu mpera z'iki cyumweru, tariki 30 Nzeri na tariki 01 Ukwakira 2023.

Byabanje kugorana kumva ko hafatwa amafoto y’icyumba kiri kuraramo The Ben. Ariko byaje guhabwa umugisha kubera ko byasabwaga biciye mu murongo wo kumenyesha abarundi, abanyarwanda n’abandi bose bakunda The Ben, imiterere y’icyumba abamo i Bujumbura.

Icyumba The Ben araramo gifite imiterere y’ibyumba biri mu bihenze ahantu hose ku isi haba Hoteli z’inyenyeri 5. Byitwa Presidential Prestige Suites cyangwa se Ibyumba by’Abaperezida, Abanyacyubahiro n'Abaherwe (Mu Kirundi ni Abagwizatunga).


Icyumba cya Olivia Hotel gihagaze $2500, nibura miliyoni 3 mu mafaranga y'u Rwanda


Akabati kaba karimo imivinyo n'ibindi byose abakire baba bakeneye




Iki cyumba gifite uruganiriro



Ibiciro bya Olivia Hotel birahenze

Kurara muri Olivia Hotel yakiriye The Ben na Pamella, ijoro rimwe ni $2,500. Amajoro atatu ni $7,500, ni Miliyoni 9,124,226 Frw. The Ben namara iminsi itandatu i Bujumbura, azaba aryamye muri Hoteli ifite agaciro ka $15,000, usibye ko ashobora kuhaguma yirira ubuzima. 

Ijoro rimwe ubwaryo ku musore wishyura 50,000Frw ku Ntaraga-Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, nibura yamara imyaka 5 aba mu nzu nta wumukomangira. Ijoro rimwe rero muri Olivia Hotel ni 3,041,408 Frw.

Mu marundi $2,500 asaga Miliyoni 7. Izi Miliyoni hamwe mu hantu hazwi nko mu Buyenzi inzu y’icyumba kimwe na Salo, ifite ubwogero n'ubwiherero imbere, ihagaze 250,000 Fbu. Urebye utuye muri bene iyi nzu aramutse akoresheje Miliyoni 7 Fbu yakwishyura imyaka 2 n’amezi ane.


Intebe ziri aherekeza mu cyumba

The Ben asanzwe aba muri Hoteli zihenze n’ubundi nk'uko abahanzi nka Davido iyo bari i Kigali barara mu byumba byagenewe abanyacyubahiro nabyo biba bikosha.

Olivia Hotel iherereye ahitwa i Kiriri muri Quartier Presidentiel ahantu hahenze cyane mu mujyi wa Bujumbura. Icyumba cya make ni $165 ku ijoro, mu gihe icyumba gihenze ari $2,500 ku ijoro.


Iki cyumba kucyinjiramo biragoye ubanza kuvuga impamvu ukerekana ibyangombwa ko uri umunyamakuru. Ni cyo cyumba The Ben na Pamela bararamo. Umunyamakuru wacu Pundit yasuye iki cyumba


Imitako yerekana amateka y'u Burundi


Nijoro uba ureba Bujumbura na Tanganyika


Iyi ni pisine ya Olivia Hotel

Icyumba InyaRwanda yafashe amafoto ni kimwe mu bigize hoteli biraramo Abaperezida, Abanyamafaranga n’Ibyamamare n’abanyacyubahiro. Gifite igikoni, kikagira aho kwakirira abashyitsi imbere no ku ibaraza ryitegeye umujyi wa Bujumbura n’ikiyaga cya Tanganyika. 

Iki cyumba gifite aho uwakirayemo akorera inama akoresheje murandasi. Gifite ikindi cyumba kiri ku ruhande gishobora kwakira abashyitsi bazanye n’uwakirayemo cyangwa se abarinda Perezida mu gihe yakirayemo. Gifite indorerwamo zikoze mu ikoranabuhanga rya 3D. Gifite kandi Televiziyo aho abashyitsi bakirirwa n’imbere ahari uburiri.


Icyumba kiraramo abanyacyubahiro muri Olivia Hotel i Burundi


Aho kogera wicaye


Aho kogera uhagaze, byose bigenewe uwaraye muri iki cyumba


Gifite imitako ihenze


Aho gufatira amafunguro


AMAFOTO + AMAHUSHO: MURENZI DIEUDONNE - INYARWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Leopold Ndayongeje11 months ago
    Abafise inkwi barya ibihiye kabisa!!!Ni akomeze yarubatse izina nawe ni umunyacubahiro kabisa!





Inyarwanda BACKGROUND