Kigali

Davido uri kugendana Miliyoni 600 Rwf mu gatuza, ari kurara mu cyumba cyishyurwa ayagura ikibanza i Gahanga

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/08/2023 13:24
2


Umuhanzi Davido urimo kubarizwa mu Rwanda, yazanye imikufi ifite agaciro k'arenga Miliyoni 600 z'amafaranga y'u Rwanda,ari kurara cyumba cya Kigali Marriot Hotel gikodeshwa arenga Miliyoni 5 Frw ku ijoro rimwe.



Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi ku mazina ya Davido akaba yaravukiye muri Amerika agakurira mu gihugu cya Nigeria ndetse akaza no kuba icyamamare abikesha kuririmba, ari mu Rwanda aho yitegura gutaramira abanyawanda mu birori byo gusoza iserukiramuco rya  Giants of Africa riri kubera mu Rwanda hizihizwa isabukuru y'imyaka 20 ishize ribayeho.

Kuba ari mu Rwanda ndetse no kuba yarishimiye kugaruka mu Rwanda si inkuru kuko ku munsi w'ejo ubwo yari akigera mu Rwanda yahise ajya ku rubuga rwa Twitter ye agaragaza ko yishimiye kuba ari mu Rwanda aho yaherukaga mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa Werurwe ubwo yari mu bitaramo by'uruhererekane byitwaga 30 Billion Africa Tour 2018.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Forbes kizwiho kumenya akayabo ibyamamare bitunze, kivuga ko uyu muhanzi wavukiye Atlanta muri Leta Zunze ubumwe za Amerika atunze arenga Miliyoni 27$ mu mwaka wa 2022.

Uyu muhanzi akoresha amafaranga ye mu kurimba ndetse no kwambara ibintu bihenze cyane ndetse agakunda kugaragara mu ruhame yambaye ibintu by'agaciro akunze kugura cyane nk'uko n'abandi bahanzi bagerageza gusa neza mu bushobozi bwabo.

Ubwo Davido yageraga mu Rwanda kuri uyu wa Kane, yaje yambaye umukufi aheruka gutangaza ko yaguze Miliyoni 644,777,322 Frw  mu rwego rwo kwishimira ibyo yagezeho harimo na album ye nshya 'Timeless 'aherutse gushyira hanze.

Aya mafaranga yaguzemo uyu mukufi, waguramo imodoka 8 zo mu bwoko bwa V8, inzu 3 zigeretse mu mujyi wa Kigali, havamo kandi moto zirenga 400, inzu zo guturamo zisanzwe zirenga 150, yatunga umuryango w'abantu batanu urya kabiri ku munsi mu gihe cy'imyaka 176 mu gihe baba barya amafranga ibihumbi 10 ku munsi.

Turetse iby'imibereho y'ibntu byo mu buzima busanzwe, ku muntu ukunda agacupa yaguramo amakaziye 40,298 ya Petit Mutzing mu gihe ikaziye imwe yaba igura amafaranga 16,000 Rwf.

Ku myaka 30 akaba arimo kwidagadura mu mafaranga bigeze aha, ubaye uri umunyarwanda ushaka gukorera ayo mafaranga yaguze uwo mukufi byagusaba gukora imyaka 100 buri mwaka ukorera miliyoni 6,447,773 Frw  ku kwezi ukorera arenga 537,300 Frw.

Mu rwego rwo guhabwa agaciro akwiye, Davido ari kurara muri Hotel yishyura Miliyoni zirenga eshanu ku ijoro rimwe mu gihe ayo mafaranga umusore ubayeho mu buzima busanzwe ashobora kuyarya mu myaka igera muri itanu ku munsi arya amafaranga ibihumbi 2,700.

Aya mafaranga arimo kwishyurwa Hotel Davido arimo kubamo, ijoro rimwe yagura ikibanza  i Gahanga aho bamwe mu baherwe barimo bitabira gutura cyane.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Yourstrul, cyatangaje ko Davido ari ku mwanya wa Gatatu mu bahanzi bahenze, kumutumira mu gitaramo aho kugira ngo aririmbe mu gitaramo cyabereye muri Nigeria, yishyurwa 40,000,000 Naira.

Mu gihe hari umuhanzi wakwifuza gukorana nawe indirimbo, iyo amwemereye amwishyura Miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda hanyuma bakabona gukorana indirimbo uko yaba imeze kose kandi hatabariwemo ibizakoreshwa mu gutunga iyo ndirimbo.(Ayo 100,000,000 Frw ni ayo kukwemerera gukorana nawe indirimbo gusa).


Kuri  uyu wa Kane   nibwo Davido yageze i Kigali 

Davido azaririmbira  muri BK Arena ,ejo ku wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2023, hasozwa iserukiramuco rya Giants of Africa  ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, rimaze ritangijwe  na Masai Ujiri, usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Umukufi Davido yazanye mu Rwanda ukozwe muri zahabu gusa.


Uyu mukufi upima 1.5Kg


Uyu mukufi ukoranye ubuhanga buhanitse ku buryo uko uyegera ugenda ubona ibindi bintu byinshi utapfa kubona utashishoje.





Davido yambaye umukufi yaguze miliyoni zirenga magana atandatu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukunda kelly1 year ago
    Inzu 150?? unless inzu imwe igura 4,300,000 nahubundi mukosore imyandikore
  • Gapusi1 year ago
    Majimbiri ko akaze!!! ubwo se iyo hotel araramo Ninde uyishyura ?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND