Kigali

Itorero Intayoberana bagiye gukora igitaramo cyubakiye ku mukino ‘Akanigi kanjye’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2023 13:29
1


Itorero Intayoberana rizwi cyane mu mbyino gakondo, ryatangaje ko rigiye gukora igitaramo cyubakiye ku mukino muri uyu mwaka bise “Akanigi kanjye” mu rwego rwo gutamira Abanyarwanda n’abandi no gukumbuza abakunda umudiho gakondo.



Ni igitaramo bavuga ko giteguranywe umwimerere ndetse n’ubuhanga bise ‘Akanigi kanjye’ bazakora ku wa 26 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Iri torero riteguye igitaramo cy’abo muri uyu mwaka, mu gihe baherutse gutanga ibyishimo mu iserukiramuco Hill Festival baririmbyemo cyabereye muri Canal Olympia ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu mwaka kandi bagiye bacyesha ibirori cyane cyane iby’ubukwe n’ibindi bagiye batumirwamo.

Intayoberana ni itorero ndangamuco rigamija gusigasira umuco w’u Rwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo gakondo, bahanga iby’umwimerere ndetse no kubitoza abato.

Umuyobozi w’Itorero Intayoberana, Sangwa Kayigemera Aline yabwiye InyaRwanda ko ibi biri mu mpamvu nyamukuru zatumye bategura iki gitaramo cyane ko buri mwaka baba bagomba gutaramira Abanyarwanda ‘tugakumbuza abakunda umudiho gakondo wacu ufite ubudasa ku Isi hose’.

Yavuze ko iki gitaramo bacyise ‘Akanigi kanjye’ kubera ‘ibizawugaragaramo ndetse n’igisobanuro cyawo abazitabira igitaramo bahishiwe’.

Akomeza ati “Ni igitaramo kizagaragaramo abakuru n’abato mu mukino w’ubuhanga ‘Akanigi kanjye’ ibindi byose ni agaseke k’ibyiza bihishiwe abazitabira iki gitaramo, aho bazasobanukirwa neza iby’iyi nkuru mu mukino ‘Akanigi kanjye’.

Umunyamuziki Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasize indirimbo zirenga 400 zirimo n’indirimbo yise ‘Akanigi kanjye’. Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bati “Ntaye akanigi kanjye mama yandaze ashaje. Sinzi aho kazimiriye, ndakabaroga. Navuye iwacu nkanigirije. Nizihiwe n'abandi barabivuga. None aho kazimiriye sinahamenye. Ntaye akanigi kanjye. Niba ubu ntakabonye, nziyahura.”

Agakomeza ati “Namwe abahita mwese muramenye. Ntimukomeza kugenda birakomeye. Muhagarare se mbaze nshake akanigi kanjye. Mwikore tugashake karaboneka. Mureke imilimo yindi. Kugeza nkabonye, karayiruta. Ntaye akanigi kanjye.”

Ku wa 25 Ukuboza 2022, Intayoberana bahuje amagana y’abantu mu gitaramo bakoreye ahahoze ari kuri L’Espace bise “Igitaramo Iwacu”. Bakoze iki gitaramo mu rwego rwo kuzahura uburyohe bwo gutarama, gusabana no gukunda.

Mu myaka itanu ishize, ubwo ni ukuvuga mu 2018, Intayoberana bakoze igitaramo gikomeye bisunze umukino bise "Twambaye ikirezi", aho bagaragaje ibyiza bigize umuco w’u Rwanda n’ubudasa bwawo mu ruhando Mpuzamahanga.

Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Mariya Yohanna uri mu bitabiriye iki gitaramo, icyo gihe ahawe ijambo yashimye Sangwa Aline ku bwo gukomeza gutoza iri torero. Kandi ntiyacitse intege n’igihe ibintu bitari bimeze mu buzima, yanashimye kandi umugabo we Nick wamamaye muri filime City Maid.

Mariya yavuze ko icyamushimishije muri iki gitaramo kurushaho ni uko babonye abo bazasigira gusigasira umuco.

Uyu mubyeyi w’inganzo, yavuze ko Sangwa agifite byinshi byo gukora no gutanga, ashingiye ku myaka ubu agejeje. Ati “Uko uri kose Imana ikugirire neza. Kandi izagukomereze. Murakoze.”

Yabwiye abakobwa b’itorero Intayoberana ko babyina neza, kandi bafite umurindi. Abashishikariza kujya babyina baseka, kuko iyo umubyinnyi aririmba aseka n’ubwo yabyica bidapfa kugaragara.

Mariya yabwiye abasore b’Itorero Intayoberana ko ari intore byahamye koko. Kandi buri gihe abona abasore bagira ishyaka cyane kurusha abakobwa.

Ati “Abahungu babarusha gushimisha abantu. Mukomereze aho, ni byiza gusa.” Yanabwiye Sangwa Aline ko bazakomeza kumushyigikira uko bashoboye. 

Inkuru wasoma: Babavuze imyato! Intayoberana banyuze abitabiriye igitaramo, bemererwa inkunga yo gukomeza guteza imbere umuco 

Intayoberana batangaje ko ku wa 26 Ugushyingo 2023 bazakora igitaramo bise ‘Akanigi Kanjye’ muri Camp Kigali

 

Mu Ukuboza 2022, Intayoberana bakoreye igitaramo ahahoze ari L’Espace batanga ibyishimo kuri benshi 

Buri mwaka, Intayoberana bakora igitaramo mu rwego rwo gusigasira umuco






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyizere 1 year ago
    gahomuza dutarame.





Inyarwanda BACKGROUND