Ni Intayoberana koko! Iri torero ryasendereje ibyishimo by’abitabiriye igitaramo bateguye bise “Iwacu” cyagaragaraje uburyohe n’ubukungu biri mu muco w’u Rwanda. Bemererwa gufashwa gukomeza gutoza abato iyi nzira, no gukora ibitaramo byagutse.
Ni mu gitaramo cy’amasaha arenga atatu bakoze mu ijoro
ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 cyabereye ahazwi nka L’Espace
ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Kitabiriwe n’abakuze, urubyiruko, abayobozi mu
nzego zinyuranye n’abandi.
Kuva ku munota wa mbere kugeza ku murishyo wa nyuma w’iki
gitaramo, abitabiriye bafataga amafoto n’amashusho y’ababyinnyi, bamwe
bagahaguruka ukabona barashaka kujya mu ngamba, abandi bakavuza akaruru k’ibyishimo
n’ibindi.
Iri torero ryiyerekanye mu byiciro bibiri, igice cya
mbere cyari ikiramukanyo n’aho igice cya kabiri ari nacyo cya nyuma cyari
umukomero.
Ryifashishije indirimbo zirimo nka ‘Rubyiro rw’u Rwanda’,
‘Uwejeje Imana’, ‘Urwererane’, ‘Duhoze umwana adahogora’ n’izindi biyerekanye
mu myambaro itandukanye y’amabara, ari nako bataramira umubare munini
witabiriye iki gitaramo.
Ni igitaramo cyari cyubakiye ku kugaragaza ubukungu buri
mu muco w’u Rwanda, aho byanumvikanye mu ijambo Kayigemera Sangwa Aline
watangije iri torero yavuze.
Hari aho yavuze ati “U Rwanda rwanone, urw’ejo n’ejo
bundi. Umuco wo kubaho, wo karamba, kuva kubakuru kugeza ku bato, abobeza
bakunda ibyiza, birimo indangagaciro na kirazira by’iwacu i Rwanda. Ng’iki
gitaramo rero….”
Byanagaragariye kandi ku gihe, Kanyandekwe wari
umusangiza w’amagambo yahaga umwanya abakaraza, buri umwe akagenda asobanura
ingoma avuza.
Ingoma zirimo amako atandukanye arimo nka Ishakwe, Inumvu,
Inyahura ndetse na Ibihumurizo.
Kanyendekwe asobanura ko ingoma ari nk’umuntu wicaye.
Igira amaso, ibitsike n’ibindi- Ati “Mu y’andi magambo ingoma irabona. Anavuga
ko ingoma igira amatwi, urubavu n’ukuboko. Ati “Mu y’andi magambo rero ingoma
ni umuntu wicaye.”
Uyu mutaramyi avuga ko ‘ingoma isa n’u Rwanda’ kuko ‘u
Rwanda narwo rusa n’umunyarwanda’.
Mariya
Yohana na Rugano bavuze imyato Itorero Intayoberana…Babemerera inkunga yo
kubafasha gusigasira umuco
Umusaza Kalisa Rugano ukunze kwifashishwa cyane mu
biganiro bigaruka ku mateka, yabwiye Intayoberana ko ibyo yabonye ‘uyu munsi’
atari aherutse kubibona n’amaso ye, ababwira gutaha bumva ko batanze ibyishimo
n’urwibutso kubitabiriye igitaramo cyabo.
Yashimye kandi Sangwa Aline watangije iri torero.
Avuga ko isuku igira isoko, mu kumvikanisha ko ibyo Sangwa agezeho byose mu
muco abicyesha umubyeyi we [Ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo].
Rugano yibukije ko mu myaka myinshi ishize, hari
abazungu baje mu Rwanda bumva uko Nyina wa Aline aririmba, Sentore Athanase [Se
wa Masamba Intore n’abandi], birabatangaza, bibaza aho babyize muri Kaminuza.
Abo bazungu bari 34, baje mu Rwanda gushaka
abanyarwanda bazabafasha gukora filime yasohotse igaruka kuri Jenoside yakorewe
Abatutsi muri Mata 1994.
Rugano ati “Barambaza bati ‘aba bantu bari hano n’aba
bana ni iyihe Kaminuza babyigikiye (mo). Numvise mfite ishema ryo kuba
Umunyarwanda [….] Iryo shema turiraze abana bacu turaribahaye.”
Uyu musaza yavuze ko yitegereje igihe kinini areba
ukuntu Sangwa Aline yigaragaza mu ngamba y’ababyinnyi, bimwibutsa ‘umutwakazi’
(Ntibikivugwa) witwaga Stephanie wabyinaga ‘ibitego byihariye’, ku buryo
bitoroheye ababyinnyi kubyiga. Ariko Sangwa Aline na Murumuna we Carine ‘nibo
bonyine bashoboye kubyiga’.
Rugano avuga ko ibitego Stephanie yari afite byarimo
imibare myinshi. Ati “Ariko urumva ko Stephanie wapfuye anduta atapfuye. Iyo
usize ibi ng’ibi ntabwo upfa, urasinzira ugatabaruka…Ukwibyara gutera ababyeyi
ineza. Mwakoze.”
Yavuze ko ubwo Intayoberana basozaga iki gitaramo,
yumvise muri wese basoje kare, ku buryo yumvaga adashaka gutaha. Yanagarutse ku
bana b’iri torero, Uruyange bitabiriye irushanwa ry’umuziki rya East Africa’s
Got Talent, avuga ko bashibuka ahari umuco, kandi batanga icyizere cyo
kuzasigasira umuco.
Uyu musaza yasabye abarimo Mariya Yohana,
Rugeminkwaza, Murayire n’abandi bari muri iki gitaramo guhuza imbaraga ‘dufashe
aba bana batere imbere bazamuke’.
Yavuze ko mu minsi ishize yarwaye mu buryo bukomeye,
ariko Imana ikomeza kuba mu ruhande rwe. Rugano avuga ko hazashakwa amafaranga
yo gushyigikira iri torero. Yabaye uwa mbere ahita atanga ibihumbi 300 Frw
bazatangiriraho.
Ahawe ijambo, Mariya Yohana wamamaye mu ndirimbo
zirimo ‘Intsinzi’ yashimye Sangwa Aline ku bwo gukomeza gutoza iri torero.
Kandi ntiyacitse intege n’igihe ibintu bitari bimeze mu buzima, yanashimye
kandi umugabo we Nick wamamaye muri filime City Maid.
Mariya avuga ko icyamushimishije kurushaho ‘ni uko
tubonye abo tuzasigira utubando twacu’.
Uyu mubyeyi w’inganzo, yavuze ko Sangwa agifite
byinshi byo gukora no gutanga, ashingiye ku myaka ubu agejeje. Ati “Uko uri
kose Imana ikugirire neza. Kandi izagukomereze. Murakoze.”
Yabwiye abakobwa b’itorero Intayoberana ko babyina
neza, kandi bafite umurindi. Abashishikariza kujya babyina baseka, kuko iyo
umubyinnyi aririmba aseka n’ubwo yabyica bidapfa kugaragara.
Mariya yabwiye abasore b’Itorero Intayoberana ko ari
intore byahamye koko. Kandi buri gihe abona abasore bagira ishyaka cyane
kurusha abakobwa.
Ati “Abahungu babarusha gushimisha abantu. Mukomereze
aho, ni byiza gusa.” Yanabwiye Sangwa Aline ko bazakomeza kumushyigikira uko
bashoboye.
Murayire Protais yavuze ko ashingiye uko Intayoberana
batangiye n’aho bageze bigaragaza icyerekezo cy’umuco. Avuga ko muri bo
bifitemo kunoza ibyo bakora ariko hakabamo n’udushya, ari nayo mpamvu bigoye
kurambirwa igitaramo cyabo.
Akomeza avuga ko ashyigikiye igitekerezo cya Rugano
cyo gutera inkunga Intayoberana. Kandi bazakora uko bashoboye igitaramo nk’iki
cyaguke.
Yavuze, ntashidikanya ko abitabiriye iki gitaramo
batashye banezerewe. Ati “Ntimuhumure. Ibitaragerwaho, uru Rwanda murabizi ko ntacyo
rudashobora kugeraho, iyo rwabyiyemeje. Uko namwe mwabiharaniye, ejo n’ejo
bundi ibyiza biri imbere. Imana ikomeze ibahe umugisha.”
Isuku
igira isoko kandi amata agira gitereka:
Nyina wa Sangwa Aline, yifashishije indirimbo ‘Ikivi’
ya Rugamba Sipiriyani n’amasimbi n’amakombe, abwira umukobwa we ko ikivi
yateruye yakimuhaye kugirango azacyuse.
Uyu mubyeyi yavuze ko umukobwa yakuze akunda kubyina,
ku buryo iyo yumvaga ahavuze ingoma yahita ajya kubyina. Avuga ko yabonye
umwana we akomeje gukurikira cyane umuco, ahitamo kumujyana muri Kiliziya
akajya abyina.
Avuga ko iyo yitegerezaga abana be babyina muri
Kiliziya yabonaga babizi cyane. Anavuga ko mu myitozo y’itorero Intayoberana,
akunze kuyitabira akabafasha.
Yavuze ko ubwo Sangwa Aline yari ageze mu myaka nka
15, yamubwiye ko muri we yumva yifitemo byinshi bibyiganira muri we ashaka
gukora. Ari mvano yo gushinga iri torero nyuma y’igihe kinini yeguriye umutima
guteza imbere umuco.
Yavuze ko ibyo umukobwa we akora bona bimutangaje.
Kandi ntagushidikanya ko abakobwa be Sangwa na Carine ‘ntawe ubahiga’.
Kuri we, avuga ko ari ‘ingabire y’Imana’ ituma
abakobwa be bakomeza guhiga benshi. Yashimye ababyeyi bose bakomeje guhereza
umukobwa we muri uru rugendo.
Itorero Intayoberana rizwiho guteza imbere umuco Nyarwanda, ryabaye irya mbere ritaramiye Abaturarwanda mu bakora imbyino gakondo
Itorero Intayoberana ryari risanzwe rikora ibitaramo byagutse buri mwaka, bakaririmba mu bukwe, mu birori n’ibitaramo
Baherukaga gukora igitaramo nk’iki gikomeye, cyatanze ibyishimo kuri benshi ubwo bataramiraga muri Kigali Serena Hotel
Ibi bitaramo bakora bigtamije gusigasira umuco binyuze mu mbyino n’indirimbo bya Kinyarwanda
Uhereye ibumoso: Rugemintwaza Nepo, Mariya Yohana na Mama Tony mu bitabiriye iki gitaramo cy'uburyohe
Nzayisenga Modeste uzwi nk'umupfumu Rutangwamaboko yashyimye byimazeyo Itorero Intayoberana
Iri torero ryihariye mu kuzamura cyane abakiri bato nk’abafite imyaka 10 gutangira kwiga kubyina Kinyarwanda
Iki gitaramo cyafashije abakitabiriye kongera kwibona mu ndirimbo za cyera bataherukaga
Izina ryabo ‘Intayoberana’ rymvikanisha ubuhangange
bw’abo mu y’andi matorero
Gutangira kubyina mu Itorero Intayoberana si ibya buri wese
Ababyeyi batuye umugisha kuri Kayigemera Sangwa Aline ku bwo gusigasira umuco
Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick, ni we mutoza w'abasore mu Itorero Intayoberana
Ni byiza mu gitaramo nk'iki gutaha ifoto cyangwa se amashusho uza kwereka abo wasize mu rugo
Buri gihe uko bakoze igitaramo, bagira icyo bunguka mu
bijyanye no kuririmbira abakunzi babo, imbyino nshya bazana n’ibindi
Intayoberana bafite intego yo gukundisha abato
iby’iwabo. Ndetse no gukomeza kujya mbere bubaka ejo hazaza
Abana bato bazwi nk’Uruyange ari nabo baherutse
guhatana mu irushanwa ry’abanyempano mu muziki rya East Africa’s Got Talent
Intayoberana bashimiye buri wese witabiriye iki
gitarami. Bati “Intayoberana zihamagarana ubwuzu mukazitabana ubwira. Tubikuye
ku mutima turabashimiye.”
Intayoberana bavuga ko umuntu atarama ‘ibyo abantu
arusha abandi’
Iri torero Intayoberana rigizwe n’ibirezi, ukamuzaka
kugera kunararibonye
Kanyandekwe wari umusangiza w'amagambo muri iki gitabo. Yifashishije cyane ibyagiye bivugwa n'abasizi
KANDA HANO UREBE IMBYINO ZIHARIYE MU GITARAMO "IWACU" CY'ITORERO INTAYOBERANA
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO