RFL
Kigali

iPhone 15 ya mbere yabonye nyirayo bimusabye amasaha 9 ku iduka

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/09/2023 14:21
0


Umugabo ukomoka mu Buhinde akaba utuye muri Australia, MD Badsha Bulbul yabaye umuntu wa mbere ku Isi uguze Telefone yo mu bwoko bwa iPhone 15 nyuma yo kumara amasaha 9 ku iduka ayitegereje.



Taliki 15 Nzeri 2023 nibwo uraganda rwa Apple rusanzwe rukora telefone zo mu bwoko bwa iPhone rwashyize ku isoko ubundi bwoko bushya bwa iPhone 15 ziri mu byiciro bitandukanye .

Apple iyisohora yavuze ko iyo Telefone izatangira kugurishwa ku isoko kuva tariki 22 Nzeri 2023, Igihugu cya Australia bitewe naho giherereye byari biteganyijwe ko ariho hantu ha mbere kumugaragaro haza gucurururizwa izo Telefone.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ku iduka rinini rya St George mu mujyi wa Sydney muri Australia hari hateraniye abantu benshi baje kwigurira iyo Telefone.

Umugabo witwa Badsha Bulbul niwe waje kuba umuntu wa mbere uguze iyi Telefone ahagana saa Mbiri za mu gitondo. Uyu mugabo aganira na 9news dukesha iyi nkuru yavuze ko byamutwaye gutegereza amasaha 9 ari ku murongo ngo abashe kugura iyi iPhone 15 ari uwa mbere kuko yahageza kuva saa Tanu z'ijoro rya tariki 21 Nzeri. 

Badsha Bubbul yaguze iPhone 15 Pro Max yari asanzwe akoresha Telefone ya Samsung A33. Apple yavuze ko ubu bwoko bushya bwa iPhone 15 izagura Amadolari abarirwa muri 799, iPhone 15 plus izagura Amadorari 899, iPhone 15 Pro Max izagura Amadolari 999, mu gihe iPhone Pro Max yo yashyizwe ku madolari 1199.

Izi Telefone zagiye ku isoko zifite ubushobozi butandukanye n'izari zisanzwe ku isoko. iPhone 15 na 15 Plus ziri mu byiciro bitandukanye aho harimo izifite ububiko [storage] bwa GB 128, GB 256 GB na GB 512. 

Biteganyijwe ko ku mugabane wa Afurika izi telefone zizatangira kugurishwa tariki 29 Nzeri 2023.


Abantu bazindukiye ku iduka bashaka iphone 


Umugabo wa mbere witwa Badsha Bulbul niwe wahashye iPhone 15






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND