Kazungu w’imyaka 34, ni umuturage wo mu Mudugudu wa Gashikiri, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro. Yatawe muri yombi na RIB ku itariki 5 Nzeri 2023, atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari iri mu cyobo cyari ahari igikoni cye. Yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Kazungu yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023. Yaburanye ku minsi 30 y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ibidasanzwe byaranze uru rubanza ni byo iyi nkuru yitsaho.
1. Umutekano wari wakajijwe
Abaturage bashakaga gukurikira urubanza rwa Kazungu bari buzuye ku ruzitiro rw'urukiko
Imbere muri salle yabereyemo urubanza umutekano wari wakajijwe, inyuma hari hari umutekano ndetse no hanze y'urukiko
Abapolisi 2 batwaye Kazungu mu modoka n'inyuma hari abandi
Kazungu yari acungiwe umutekano ngo adacika ubutabera
Ubusanzwe imanza usanga ziba nta mutekano uri ku rwego rwo hejuru ku rukiko. Si ko byagenze none kuko Kazungu yari mu modoka irinzwe cyane. Ava mu mudoka yari afashwe n’abapolisi 2 abandi bari imbere yambaye amapingu nk’ibisanzwe.
Mu nkengero z’urukiko hari umutekano ucunzwe na polisi. Ku marembo yinjira muri salle y’urukiko hari abashinzwe gusaka abafite ibikapu bitandukanye n’izindi manza zisanzwe.
2. Ubwitabire ku bantu benshi
Urubanza rwa Kazungu rwaravuzwe cyane mu itangazamakuru ku buryo buri wese yari yiteze kumva uko biri bugende. Hari abantu buzuye ku rukiko, abari mu nkengero z’urukiko, imbere muri salle yabereyemo urubanza kwicara byari ukwihengeka. Abaje urubanza rwatangiye, kwicara ntibyari byoroshye. Ariko hari n’abarukurikiye bari hanze.
3. Kazungu Denis yasabye umuhezo
Ubwo iburana ryari ritangiye yahawe umwanya ngo avuge niba yiteguye kuburana, avuga ko yifuza umuhezo. Yagize ati: “Hari ibyaha nakoze bikomeye ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete.”
Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha icyo butekereza kuri iki cyifuzo cya Kazungu, buvuga ko nta shingiro gifite. Umucamanza yanzuye ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera mu ruhame.
4. SIDA yabaye imbarutso y’abantu 14 akurikiranyweho kwica
Ubwo yari abajijwe icyamuteraga kwica abantu urw’agashinyaguro akanabashyingura, Kazungu yabwiye Urukiko ko impamvu yishe abo yishe yabazizaga ko bamwanduje SIDA ku bushake.
Abajijwe icyo avuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’uko yafungwa iminsi 30, yabwiye urukiko ati: “Izamu ni iryanyu ryo gufata umupira cyangwa ukabaca mu ntoki”.
Kazungu yiburaniye kuko nta mwunganizi mu mategeko yari afite. Ikindi kandi ntiyigeze agora abacamanza n’ubushinjacyaha bitewe nuko ibyaha byose akurikiranyweho uko yabisomewe ntiyigeze agira na kimwe ahakana.
Ni urubanza rwamaze iminota 40 ku buryo umwanya munini wafashwe n’ubushinjacyaha busobanura buri cyaha uko cyakozwe n’impamvu Kazungu akwiriye guhabwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bukeneye igihe gihagije cyo gukomeza gukusanya ibimenyetso dore ko imyirondoro ya Kazungu ishidikanywaho. Ibyaha yakoze aramutse abihamijwe yabahwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 2 bityo akwiriye kuba afunze by’agateganyo.
Indi mpamvu Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Kazungu Denis aramutse arekuwe yakwica imiryango y’abatangabuhamya kandi ko bakwiriye kurindwa.
5. Kazungu Denis akurikiranyweho ibyaha 8
Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.
Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.
Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe. Muri iri buranisha, umucamanza yasabye Ubushinjacyaha kugira icyo buvuga kuri ibi byaha Kazungu ashinjwa.
Ubucamanza bwavuze ko nubwo aba bantu 12 Kazungu yabiciye aho yari atuye mu Busanza, yabaga yabakuye mu bice bitandukanye birimo Remera, Kimironko, Kabuga, Masaka na Rusororo.
Bwavuze ko iyo yamaraga kubageza aho atuye nyuma yo kubashukashuka, yahitaga abakingirana, akabazirika amaguru n’amaboko, ubundi akazana ibikoresho birimo inyundo, imikasi n’ikaramu, akababwira amagambo ateye ubwoba ndetse bikajyana no kubakorera iyicarubuzo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere yo kwica aba bantu yabanzaga akabaka amafaranga n’ibyangombwa ndetse akabategeka kumubwira imibare y’ibanga bakoresha kugira ngo yiyoherereze amafaranga ari kuri telefone zabo na konti za banki.
Yabishe akoresheje inyundo, imikasi, akabaniga hari n'abo yatetse mu isafuriya
Mu iperereza ry’ibanze byagaragaye ko hari na bamwe mu bantu Kazungu yagiye yica ariko yabanje kubakoresha inyandiko zivuga ko bamuhaye ibikoresho batunze n’imitungo irimo amasambu. Iyo ibi byarangiraga yarabicaga ubundi akabajugunya mu mwobo yari yaracukuye mu gikoni.
Yemera ko umwe ariwe yafashe ku ngufu
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko mu ibazwa Kazungu yagaragaje ko atibuka amazina yabo yishe bose, uretse bane muri bo barimo uwitwa, Eliane Mbabazi, Clementine, Françoise na Eric Turatsinze, yibuka kuko nyuma yo kumwica yatangiye gukoresha umwirondoro we.
Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yemera ko umuntu umwe ariwe yasambanyije, ariko we aza gucika atamwishe.
Uyu mukobwa bivugwa ko yafashwe ku ngufu na Kazungu, mu buhamya yahaye Ubushinjacyaha yavuze koko ko uyu mugabo yamukoreye iki cyaha.
Uyu mukobwa yavuze ko yahamagawe kuri telefone n’umuntu wari wigize mugenzi bari basanzwe baziranye. Nyuma yo kugezwa kwa Kazungu, yatangiye kumutera ubwo ndetse aramukingirana, amubwira ko natemera ibyo asaba ari bumwice.
Yamutegetse kumuha amafaranga ari kuri Mobile Money, amutwara telefone, aramusambanya ariko undi aza kubasha kwiruka aramucika, Kazungu amwirutseho abaturage baramufata.
Mu buhamya bwatanzwe n’abandi bantu bahohotewe na Kazungu barimo undi mukobwa wahawe izina rya ‘Code20’ n’uwahawe ‘Code 33’ bagaragaje ko bose Kazungu yagiye abambura amafaranga ndetse akabakorera iyica rubozo ririmo kubajomba ikaramu mu zuru.
Ibi byose nibyo ubushinjacyaha bwahereyeho busaba urukiko gutegeka ko Kazungu afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuko aribwo buryo bwonyine bwo kurinda abakorewe ibyaha n’abatangabuhamya, guhagarika ibyaha yakoze no kwirinda ko byakongera kuba, ndetse hejuru y’ibyo ibyaha byose ashinjwa bikaba bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.Kazungu Denis yavuze ko nta cyo arenzaho.
Umwanzuro w'urubanza uzasomwa ku itariki 26 Nzeri 2023 Saa cyenda z’amanywa. Umubyeyi wari waje kumva urubanza afite umwana witwa Turatsinze Eric w'imyaka 23 y'amavuko ari mu bo Kazungu akurikiranyweho kwica.
REBA AMASHUSHO UBWO KAZUNGU YARI IMBERE Y'URUKIKO
Video: Dox Visual
TANGA IGITECYEREZO