RFL
Kigali

Yakoreshaga inyundo, imikasi.., Kazungu yahishuye uko yishe abantu 14

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:21/09/2023 10:10
3


Yambaye kambambili ,Kazungu ukirikiranyweho kwica abantu 14 yitabye urukiko mu rubanza rwamaze iminota 40 bitewe nuko ibyaha byose akurikiranyweho yabyemeye atazuyaje.



Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rugiye kuburanisha Kazungu Denis ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Kazungu yageze mu rukiko ku isaha ya  Saa Tatu. Yari yambaye kambambili  zifite ibara ritukura. Ipantalo y’ikoto n’umupira w’umukara ku musatsi yamazeho.

Inteko iburanisha yabajije Kazungu niba yiburanira. Yahagurutse yegera ameza aburanirwaho. Kazungu Denis yasabye ko urubanza rwabera mu muhezo.

 Perezida w’inteko iburanisha yabajije Ubushinjacyaha niba bemera ko yaburanira mu muhezo. Ubushinjacyaha burahakana buvuga ko agomba kuburanira mu ruhame. Kazungu Denis yasabaga ko urubanza rwabera mu muhezo kubera ibyaha yakoze hatazagira abamenya uko yabikoze.


Akekwaho: Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake

Iyicarubozo

Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

Guhisha umurambo w’umuntu kuwucaho cyangwa se kuwushinyagurira

Gukoresha ibikangisho

Ubujura bukoresheje ikiboko

Gusenya cyangwa se konona inyubako ku bushake utari nyirayo

Gukoresha inyandiko mpimbano

Kugera ku makuru ari muri mudasobwa

Ubushinjacyaha bumaze gusoma ibyaha byose Kazungu akurikiranyweho, Perezida uyoboye inteko iburanisha impamvu bazanye Kazungu mu rubanza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku itariki 5-9-2023 Ubugenzacyaha bwasanze icyobo iwe kirimo imirambo y’abantu 12. Kazungu yabwiye Ubugenzacyaha ko abantu yabakuraga ahantu hatandukanye. Yabageza iwe akabazirika. Yakoreshaga inyundo, imikasi, akababwira amagambo ateye ubwoba, akabambura amafaranga.

Yabasabaga imibare y’ibanga ya telefoni na banki. Bamwe yabakoreshaga inyandiko zihamya ko bamuhaye ibyo batunze mu ngo zabo abandi bakandika ko baguze ibyo batunze byose.

Ubushinjacyaha buvuga ko yahitaga abica akabajugunya mu cyobo. Hari abamucitse ari nabo batanze amakuru. Kazungu yemera ko yishe abantu 14 ariko imibiri ya 2 yarabuze kubera gusibanganya ibimenyetso. Ubushinjacyaha buvuga ko yatuye ahantu hameze nk’aho ari wenyine kandi agenda ahindura imyirondoro.

Ibyo yamburaga yabigurishaga yiyise Turatsinze Eric. Abatangabuhamya bemera ko yabakoreye icyaha cy’imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse uwo mukobwa w’umutangabuhamya yarabimushinje.

Ubushinjacyaha bukomeza busobanura ko Kazungu Denis yacukuye umwobo iwe akajya ashyiramo imibiri y’abantu 14 yishe.

Ubushinjacyaha bwanasobanuye ko Kazungu yemera ko yishe abantu akaba anemera ko yacukuye icyobo. Yabanje gushyiraho itaka abona icyobo kizuzura vuba.

Icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato yemera ko umwe ari we yasambanyije

Mu nyandiko mvugo ya Kazungu yemera ko yasambanyije uwo mukobwa

Icyaha cy'iyica rubozo

Ifatwa ritemewe n'amategeko

Icyaha cyo kugirira umuntu nabi

Kazungu yemera ko yakingiranaga abantu akabakanga akabatera ubwoba harimo no kubababaza umubiri. Hari abo yabanzaga kuniga bakemera ibyo ashaka byose birimo imibare y'ibanga ya telefoni, banki n'ibindi.

Inyandiko mvugo y'uwahohotewe asobanura uburyo yahamagawe nkaho asanze umuntu baziranye. Ageze kwa Kazungu  yamuteye ubwoba, aramukingirana amubwira ko natemera ibyo amubwira ari bumwice. Yamutwaye telefoni, amafaranga ari kuri mobile money undi aramucika Kazungu amwirakaho biranga biba iby'ubusa.

Gukoresha inyandiko mpimbano ni uko Kazungu yakodesheje inzu ku mazina y'umwirondoro wa Dushimimama Joseph. Kazungu yemeye ko yakoresheje umwirondoro wa Dushimimana Joseph ufungiye i Mageragere. Kazungu yari anafite umwirondoro kuri telefoni na simcard ya Dushimimana Joseph. Inyandiko mvugo ya nyirinzu yavuze ko Kazungu yakoresheje ayo mazina ku masezerano

Icyaha cyo kwinjira muri mudasobwa, Kazungu yamburaga abakobwa telefoni akabambura imibare y'ibanga akaninjira muri telefoni akabikuza amafaranga kandi akabasha kugera ku bandi bantu abakuye muri za telefoni. Ubuhamya bwatanzwe bushimangira ko Kazungu yabamburaga imibare y'ibanga. 

Ubushinjacyaha burasaba urukiko gufata icyemezo gifunga Kazungu iminsi 30 y'agateganyo. Impamvu ubushinjacyaha bumusabira iyi minsi ari uburyo bwo kurinda abatangabuhamya n'abakorewe icyaha. Kandi ibyaha akurikiranyweho birengeje ibihano by'imyaka 2. Indi mpamvu ubushinjacyaha buvuga ko imyirondoro ya Kazungu ishidikanywaho ariyo mpamvu bakwiriye gukomeza iperereza. 

Kazungu Denis avuga ko abo yabikoreye babanje kumwanduza Sida ku bushake. 

Iminsi 30 y'agateganyo, Kazungu Denis yavuze ko nta cyo arenzaho. Umwanzuro w'urubanza uzasomwa ku itariki 26 Nzeri 2023 Saa cyenda. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabimana naftali 11 months ago
    Mumukatire urumukwiye kuko ntabumuntu afite?
  • Wiragiye Abonel 11 months ago
    Kugirango,ibibintu bicike kazungu muzamujyane ahoyakoreye iyicarubozo Kuburyo hazavamwisomo Nokubandi batekereza nkawe Reta twayisaba kuzaturebera Ikamudhyira ahacecekerwa adahuranabandi Atazashyiramo code nabandi bafunze abangishigihugu Uwomugobo Afitumutima mubi mubyumve afitumutima mubi cyane mmumurekuye Yamarabantu Namwe ntacyomwaba mudufashije Byahita bibumuco nomubandi mudufashe turabasabye
  • Wiragiye Abonel 11 months ago
    Kazungu Yishabantu14 abahora,ubusa Ngewe mbona mwabanza mikarebanezako ntakibazo,afite mumutwe? Wasanga arwaye ikindi kazungu mwatwetetse mwitangazamakuru siwe turikubona Ikindi Mudukure murujijo Kazungu,aremerako yakozibyaha kuko mukoresha imvugo yokuvugango akekwahwibyaha byokwicabantu Kazungu nimumifungana babagororwa azabamara nubundi yarapfuye Simuzima





Inyarwanda BACKGROUND