Umushumba w'Itorero ADEPR, Dr Twahirwa Raymond mu rurembo rwa Huye yagarutse ku rugendo rwe rwo gukizwa, yumvikanisha ko iyo igihe kigeze Imana iguhamagara ukayikorera mu mashyi no mu mudiho.
Yabigarutseho mu buhamya
yatanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 ubwo yabwirizaga mu
gitaramo cy’iserukiramuco “Shalom Choir Festival” Shalom Choir yahuriyemo na
Israel Mbonyi muri BK Arena.
Uyu mugabo yavuze ko yabaye
inzererezi kubera ko Nyina yabataye ari abana bane, biturutse ku makimbirane yagiranye na Se kuko yamukubitaga umunsi ku munsi.
Uyu mugabo avuga ko
akimara gusoza amashuri abanza yagiye kuba inzererezi mu Mujyi wa Kigali. Ariko
kandi ashima Imana ihindura amateka n'ubuzima kuko yabashije kwiga kugeza
asoje Kaminuza.
Yavuze ko yakijijwe
ahagana Saa Kumi n'Imwe z'igitondo, yumvise ijwi ry'Imana rimubwira
kurikurikira. Ati "Ntumvise ijwi rimbwira ngo uyu munsi nturenga hano
urapfa uraba kandi urimbutse. Nabibwirwaga n'uwaje gutanga
ubugingo."
Dr Raymond yabwiye abakristu
ko Yesu akora, asaba buri wese kutinangira umutima igihe yumva ijwi ry'Imana
rimuvugiramo. Yavuze ko akimara kwakira Yesu, ijwi ryamubwiye kujya iwabo
agatanga imbabazi kuri Se, Nyina ndetse na Mukase batamuhaye uburere yari
akeneye nk'umwana.
Yavuze ko kuba mu mihanda
ya Kigali byatumaga nta cyizere cy'ubuzima yiyumvamo kandi yabagaho nk'uzapfa
ejo. Raymond yavuze ko akimara kwakira agakiza kandi, igihe cyageze yiyemeza kurushinga,
ariko Pasiteri wamusezeranyije yamushidikanyijeho avuga ko ashobora
kutazamarana kabiri n'umugeni.
Ati "Yesu niwe
wandambagirije kuko sinari kubishobora. Ndanamushimira ko yampinduye
umugabo."
Raymond yavuze ko 'nari
inzahare iteye ubwoba'. Yashimye Imana ko yatanze ibyishimo muri we, 'kandi
ubukwe bwarabaye arasezerana, aranashyingirwa'.
Uyu mugabo avuga ko
yagiye gukora ubukwe afite ibiceri 300Frw, ariko umunsi w'ubukwe wagiye kugera
'ibyo nari nkeneye byose nabibonye'. Ati "Hanyuma Imana ikora imirimo
n'ibitangaza."
Uyu mugabo yavuze ko
amaze kugira umuryango yiyemeje gusubira mu ishuri, atangira kwiga ‘Tronc
Commun’ afite imyaka 33 y'amavuko. Yajyanaga n'abana be ku ishuri, kandi iyo
igihembwe cyarangiraga buri wese yerekanaga indangamanota.
Dr Raymond avuga ko muri
2015 ari bwo yasoje amasomo ye Kaminuza, ubu ni umuganga. Ati "Uwari
mayibobo, uwo bahirikirishaga imigeri, uyu munsi nanjye ndi muganga, iyo nicaye
mpereza Imana icyubahiro. Ni Imana ihanagura imyotsi y'urumogi, ni Imana ihanagura
ibitutsi byose bagututse, igahindura amateka y'ubuzima bwawe."
Yavuze ko uyu munsi
afitiye agaciro igihugu cye, itorero, abana b'ayo, kandi Imana yamuhaye imbaraga
zo gukiza no gusengera abantu. Raymond yavuze ko Yesu ariwe ufite urufunguzo rw'ibizaba
ku buzima bwabo, asaba buri wese kwizera Imana ashize amanga.
Raymond muri iki gihe ni
umuganga. Yavuze ko iyo ari mu kazi atekereza inzira zose yanyuzemo. Ati "Nkahita mvuga ngo Yesu uri umugabo, kuko abasha guhindura ubuzima n'amateka
by'umuntu, akabihindura uburyo abantu batabitekerezaga'.
Ubuhamya bw’uyu mugabo w’imyaka
55 bwakoze benshi ku mutima, bituma abasaga 100 bakira agakiza muri iki
gitaramo cy’ivugabutumwa ryagutse.
Yakiriye agakiza afite imyaka
25. Ayisobanura nk’imyaka y’umwijima kuri we, kuko yabayeho ubuzima bw’uburetwa ariko ko akimara kwakira agakiza yatangiye kwakira imigisha y’Imana n’imbabazi
zayo. Ati “Uyu munsi ndaryama nkasinzira nkumva nguwe neza.”
Inkuru bifitanye isano: Abasaga100 bakiriye agakiza! Shalom Choir yanditse amateka avuguruye mu gitaramo yahuriyemo na Israel Mbonyi
Dr Twahirwa yavuze ko
yiyemeje gusubira mu ishuri afite imyaka 33, kandi ko yakoze ubukwe afite
ibiceri 300Frw
Ubuhamya bwa Dr Twahirwa
bwakoze benshi ku mutima bituma abarenga 100 bakira agakiza
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Shalom Choir muri BK Arena
TANGA IGITECYEREZO