Kigali

Abasaga 100 bakiriye agakiza! Shalom Choir yanditse amateka avuguruye mu gitaramo yahuriyemo na Israel Mbonyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2023 18:16
2


Itsinda ry’abaririmbyi ba Shalom Choir banditse amateka avuguruye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, ni nyuma yo guhuriza ibihumbi 10 by’abantu mu gitaramo cy’iserukiramuco bise “Shalom Choir Festival” bahuriyemo na Israel Mbonyi cyubakiye ku ivugabutumwa no gufasha abantu gusabana n’Imana.



Bakoze iki gitaramo cy’amasaha arenga atanu kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023. Iki gitaramo cyasize Shalom Choir ibaye korali ya mbere yabashije kuzuza inyubako ya BK Arena, ibi byatumye hari abantu barenga 1000 basubirayo ntibareba iki gitaramo.

Iyi korali yakoze iki gitaramo yizihiza imyaka 40 imaze ifasha abantu kwegerana n’Imana. Kandi yatangije ku mugaragaro igikorwa yise “Shalom Charity” mu gufasha abatishoboye mu bihe bitandukanye.

‘Shalom Choir Festival’ ni kimwe mu bitaramo byavuzwe cyane kuva mu mezi abiri ashize; ahanini biturutse ku buhangange bwa Shalom Choir no kuba barahuje imbaraga na Israel Mbonyi.

Ni igitaramo cyagarutsweho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Kandi abaririmbyi b'iyi korali bagiye berekana ko biteguye gutanga ibyishimo ku bihumbi by'abantu bitabiriye iki gitaramo.

Shalom choir ifite amateka yihariye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana. Ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge, Ururembo rwa Kigali.

Iyi korali yashyize akadomo kuri iki gitaramo saa 20:40’ nyuma yo kuririmba indirimbo zabo zakunzwe nka ‘Mana yo mu ijuru’ ndetse na ‘Uravuga bikaba’ yamamaye mu buryo bukomeye.

Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bagira bati “Urinda ijambo ryawe ibihe n’ibihe! Uravuga bikaba, wategeka bigakomera.’ Iki gitaramo kitabiriwe n’abahanzi barimo Aline Gahongayire, Danny Mutabazi n’abandi.

UKO IKI GITARAMO CYAGENZE KUVA GITANGIYE KUGEZA GISHYIZWEHO AKADOMO

Saa 19:40’:Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ye yise ‘Yankuyeho Urubanza’ yo mu 2014, akomereza ku ndirimbo ye yise ‘Baho’ imaze imyaka ibiri isohotse. Ubwo yaririmbaga ‘Baho’ abaririmbyi ba Shalom Choir begereye uruhimbi bafatanya nawe kuyibyina.

Israel Mbonyi yashimye Shalom Choir ku bwo kumutumira muri iki gitaramo. Ati “Ndanezerewe cyane kuba hano, ndashimira Shalom ni abakozi b’Imana batangaje. Mwarakoze kudutekerezaho. Njye natangiye kubakurikirana cyane kuva mudutumiye ariko indirimbo zanyu zaramfashije cyane. Mwakoze cyane.”

Muri iki gitaramo kandi yaririmbye indirimbo ye yise ‘Nzibyo nibwira’, anaririmba indirimbo ye yise ‘Karame’ ndetse na ‘Nina Siri’. Iyi ndirimbo ‘Nina Siri’ iherutse guca agahigo igaragara mu ndirimbo 100 zikunzwe mu gihugu cya Kenya, yaje ku mwanya wa Gatatu.

Israel Mbonyi aherutse kubwira InyaRwanda ko ibi byamuhaye umukoro wo gukora indirimbo zubakiye ku rurimi rw’igiswahili. Muri iki gitaramo kandi yaririmbye indirimbo ye yise ‘Nkumusirikare’ yitiriye album ye ya Gatanu, 'Hari ubuzima', Yaratwimanye', 'Icyambu' n'izindi.

Israel Mbonyi tariki 25 Ukuboza 2022 yanditse amateka aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena.

Ni mu gitaramo yari yatumiyemo James na Daniella, Danny Mutabazi, Annette Murava uherutse kurushinga na Bishop Gafaranga, n’abandi.

Israel Mbonyi yakoze iki gitaramo nyuma y’imyaka itanu yari ishize adataramira abakunzi be. Uyu musore afite album eshanu zirimo ‘Nkumusirikare’, ‘Icyambu’, ‘Mbwira’, ‘Number One’ ndetse na ‘Intashyo’.

Album ye ya kane yise ‘Icyambu’ iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Yigeze kuvuga ko yahisemo iri zina kubera ko ‘ari ubuhamya bw’ukuntu Imana yamuhamagaye, imubwira ko azamamaza ingoma y’Imana.’

Saa 19:17’: Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro abanza kubaza abantu niba banezerewe kandi bameze neza. Uyu munyamuziki yasabye abantu guhaguruka bagatanya ‘nawe kuramya Imana’.

Mbere y’uko agera ku rubyiniro, bamwe mu bafana bari bakomeje kuzamura ijwi basaba ko abataramira. Umwe yagize ati “Mbonyi [Abantu basetse barihika]

Yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Nzaririmba’ imaze imyaka ine isohotse. Iri mu ndirimbo ze zacengeye mu abantu, kuko abari muri iki gitaramo bafatanyije nawe kuyiririmba. Ku rubyiniro yafashwaga mu miririmbire n’abaririmbyi bane.


Israel Mbonyi yatangaje ko kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo muri BK Arena


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko yishimiye gutaramana na Chorale Shalom

Saa 18:47’:Mu ndirimbo ‘Komeza ugende’ aba baririmbyi baririmba bagira bati “Komeza ugende, komeza ugende, imbere ni heza, imbere ni heza, ko njye ntaye ibyiringiro mu rugendo, mwanyemerera mukambwira mubona imbere bimeze bite? Warira none ejo nawe ugaseka... Ndabizi ko hari igitondo kiri imbere uzakibona.”

Ubwo baririmbaga iyi ndirimbo umwe mu baririmbyi b’iyi korali yasimbutse uruhimbi asimbukira mu bakunzi b’iyi korali bafatanya kubyinira Imana.

Perezida wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard, yavuze ko iyi korali imana iyeremera kandi ‘namwe murayemera’. Ayisobanura nka korali idasanzwe, kandi isizwe amavuta mu guhimbaza Imana.

Ndahimana yashimye buri wese wifatanyije n’abo muri iki gitaramo ahereye ku bayobozi, abahanzi, abatumirwa, abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abandi. Ati “Nagirango mbashimire ko mwaje kwifatikanya na Chorale Shalom guhimbaza Imana ku bw’imirimo yakoze hagati muri twe.”

Yavuze ko ‘mu izina rya Chorale Shalom ndangira ngo mbashimire’. Uyu mugabo yagaragaje ko hamwe n’imbaraga z’abo, iz’itorero n’abandi ‘byatumye tubona igitaramo gishimishije nk’iki’.

Ndahimana yavuze ko batangije igikorwa bise ‘Shalom Charity’ gikubiyemo gufasha benshi muri sosiyete, kuko ivugabutumwa bakora rigera kuri benshi.

Umuyobozi Wungirije wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc, yavuze ko ‘nyuma yo kubwira abantu agakiza tugomba no kububaka mu buryo bw’ubuzima. Yavuze ko iki gikorwa bazajya bagikora gatatu mu gihembwe, kandi buri wese ashobora kunyuza ubufasha bwe kuri 182#8#1#717599#

Saa 18: 30’: “Uzampe ubuhamya, uzandemere ishimwe, uko wari ejo n’ubu niko uri, uracyakora Yesu, ndakwiringiriye Yesu ntuhinduka…. -Amwe mu magambo agize indirimbo baririmbye bise ‘Kumusozi’.

Mu ndirimbo bise ‘Ijambo Nyamukuru’ baririmba bagira bati “Ijambo nyamukuru dufite, ni ubugingo bw’iteka, iyo tutabugira ntabwo tuba twirushya. Twabonye ibiri imbere, tubonayo ubugingo, tubonayo n’Igihugu cyiza cy’abakijijwe.”

Saa 18:18: Chorale Sharom yagarutse ku ruhimbi yahinduye imyambaro bitandukanye kure n’uko bari bambaye mu gice cya mbere.

Muri iki gihe cya kabiri, abagore/abakobwa baserutse mu makanzu y’ibara ry’umweru, abandi baseruka mu makanzu y’ibara rishushe nk’iroza n’icyatsi, ni mu gihe abagabo baserutse mu mapantalo y’ubururu bwerurutse.

Igice cya mbere cyari gitandukanye n’icya kabiri: Kuko iki gice cya kabiri cyatangiye abagore aribo baririmba indirimbo- Binjiriye mu ndirimbo bise ‘Kumusozi’.

Saa 18:15’:Abantu 190 barimo abahawe imishani zo kudoda imyambaro bafashijwe na Shalom Choir, batanze ubuhamya bavuga ko ibi bikoresho bahawe bagiye kubyifashisha mu kwiteza imbere, kandi ko biteguye no kuzafasha bagenzi babo batabona izi mashini.

Uwavuze mu izina ry’abo, yavuze ko batabona amagambo bakoresha basobanura uko biyumva, ashima byimazeyo ADEPR ndetse na Shalom Choir.

Saa 17:55’: Abasaga 100 bakiriye agakiza muri iki gitaramo cya Shalom Choir. Ni nyuma y’uko Pasiteri Jeremie Binyonyo abwirije ku ngingo zinyuranye zigaruka ku buzima bwiza umuntu agira iyo amenye Yesu Kristo.

Biganjemo cyane urubyiruko ndetse n’abantu bakuru. Babwiwe ko Yesu abifuriza ibintu byiza, basabwa gusubiramo aya magambo “Mwami yesu, tugushimiye ko udukunda nubwo twari mu bibi ariko ntiwaturetse, tubabarire ibyaha byacu, tubohore ingoyi zacu zose, uhindure ubuzima bwacu, uhereye none tubaye abawe, umva Satani turagusezereye, ibibi byawe ntitubazibigarukamo….”

Pasiteri wabasengeye yababwiye ko "uhereye none mukinguriwe ubwami bw’Imana kugirango mwamamaze ingoma y’Imana."

Saa 17:30’: Pasiteri Jeremie Binyonyo wabwirije ijambo ry’Imana muri iki gitaramo yisunze ijambo riboneka muri Yohana 14: 11 hagira ati “Nimunyizere mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye, ariko rero nimutizezwa n'ibyo mvuga, munyizezwe n'imirimo nkora ubwayo.

Yanisunze amagambo aboneka muri Zaburi 43: 5 hagira hati “Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye.

Pasiteri Binyonyo yumvikanishije ko Yesu atanga amahoro atagereranwa, agaruka ku neza y’Imana, ubuzima bwiza muri Kristo Yesu n’ibindi.

Yavuze ko azi neza ko urubyiruko ruteraniye muri iki gitaramo bafite ibibazo byinshi kandi babuze igisubizo cyabo, ariko ‘hari ufite ibisubizo by’ibyo byose’.

Binyonyo yasabye buri wese kuganira n’umutima we agatekereza ku mpamvu adasabana n’Imana. Ati “Ibyo byose bikuruhije Yesu arabishoboye. Ariko ikibazo ni uko hari abantu badafite Kristo muri bo batamwizeye. Hari abajya mu kabari, mu biyobyabwenge ariko hariya nta gisubizo kirimo, ariko hari ubasha gukemura ibibazo, ni Yesu wenyine.”

Saa 17:06’: Twahirwa Raymond wo mu rurembo rwa Huye ku Itaba wabwirije muri iki gitaramo, yagarutse ku rugendo Imana yamukoresheje. Yavuze ko yari Mayibobo mu Mujyi wa Kigali, ariko igihe cyageze akamenya Kristu.

Yavuze ‘Nari umunyabyaha mubi cyane’ ku buryo atatekerezaga ko ‘ibyaha nakoze Imana izabimbabarira’.

Uyu mugabo yavuze ko yari umurasita, wanywaga urumogi, ku buryo yabaga no mu muryango w’abarasita. Ni umuryango avuga ko utari usanzwe kuko bari bafite n’izina ryihariye.

Twahirwa yavuze ko ababyeyi be batandukanye kubera amakimbirane. Avuga ko Nyina yabasize ari abana bane, asoje amashuri abanza ‘nza kuzerera muri Kigali’.

Umunsi we wo gukizwa, wabaye ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ubwo yumvaga ijwi ry’Imana imusaba kuyikorera.

Icyo gihe Imana yamubwiye kutinangira umutima ahubwo akemera akayikurikira. Avuga ko amaze kwakira Yesu yamubwiye kujya iwabo kuyikorera, ariko kandi agatanga imbabazi kuri Se, Nyina ndetse na Mukase kubera ko yari yarabinjunditse.

Yavuze ko ajya gutangiza umushinga w’ubukwe, Pasiteri yamushidikanyijeho avuga ko ashobora kutazarambana n’umugeni we. Ati “Ubukwe bwarabaye, ndasezerana, ndashyingirwa.”

Yavuze ko yitegura gushyingirwa yari afite ibiceri 300Frw ariko ko habura iminsi micye yaje kubona ibintu byose. Uyu mugabo yavuze ko agejeje imyaka 33 y’amavuko yagiye kwiga ‘Tronc Commun’, ariko ko byamugoye kwigana n’abandi bana.

Yize amashuri yisumbuye, ndetse mu 2015 yasoje amasomo ye ya Kaminuza aho akora akazi ko kuvura abantu. Ati “Ni imana ihanagura imyotsi y’urumogi.”


Pasiteri Twahirwa yagarutse ku rugendo rwo kunywa ibiyobyabwenge, ubuzima bukomeye yanyuzemo kugeza ubwo Yesu Kristo amwigaragarije

Saa 16: 48’: Shalom Choir yavuye ku rubyiniro nyuma yo kuririmba igice cya mbere cy’indirimbo zirimo ‘Mwuka wera’, ‘Ndamaranira’, ‘Ubuntu’, ‘Yaranguraniye’, ‘Yasannye umutima’ ndetse na ‘Turagukurikiye’.

Iki gitaramo cyateguwe kandi gitegurwa inkunga n’iduka rya Samsung 250 rizwiho kugira ibikoresho by'ikoranabunga bigezweho, Rwanda Forensic Institute ndetse n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu Kinyobwa cya 'Cheetah Energy'.

Saa 16:19’: Shalom Choir yamamaye cyane mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana binyuze mu ndirimbo 'Nyabihanga', 'Nzirata Umusaraba', ‘Yasanye Umutima’ n'izindi.

Ifite abaririmbyi b’abahanga ku buryo babasha kwisanzura ku ruhimbi. Baririmbye abantu bose bahagaze bagendana n’abo mu mujyo. Byageze aho bamwe mu basore n’inkumi bahuzaga imbaraga babyinira aho bari mu rwego rwo kwifatanya n’iyi korali.

Umwe mu baririmbyi b’iyi korali yavuze ko cyera yari afite ibiro 35 none Imana yamuhinduriye amateka yarabyibushye. Yavuze ko yagendaga adafite ibyiringiro byo kuzabaho ‘none Imana yakoze imirimo ikomeye’. Ati “Ariko Yesu ambonye angirira imbabazi.”

Saa 15: 50’:Buri ndirimbo baririmbye muri iki gitaramo babanzaga kuyisobanura, kandi bagasaba buri wese gufatanya n’abo. Kandi buri ndirimbo yari ifite ugomba kuyiyobora.

Abagabo/Abakobwa bari bambaye imyenda ihuje ibara, abagabo n’abasore bambaye imyenda idahuje amabara [Bamwe bari bambaye amakote y’umweru abandi bari bambaye amakote y’umukara, amapantalo yasaga].

Umwe muri aba baririmbyi ati “Ubuntu bwa Kristu bwaduhinduye imbata z’Imana. Allelluah. Ushimwe Mana."

Saa 15:32’:Umwe mu baririmbyi b’iyi korali yavuze ko banezerewe gutaramira abakunzi b’abo muri iki gitaramo cyihariye mu ivugabutumwa. Perezida w’iyi korali, Bwana Ndahimana Gaspard, yapfukamye asenga Imana ubutitsa abwira rurema ko yabaciriye inzira.

Yavuze ko ‘waduhaye igihugu cyiza cy’u Rwanda kandi wadusezeranyije n’ijuru niyo mpamvu twateraniye hano nka Korali Shalom. Tuzanye inkuru z’amahoro. Tuzanye inkuru ivuga ko amahanga yose azagupfukamira. Mana turagushima byimazeyo.”

Saa 15:25': Shalom Choir yakiriwe mu buryo bwihariye muri iki gitaramo. Mbere y’uko igera ku ruhimbi, amatara yakuweho maze abakristu bacana amatoroshi ya telefoni mu rwego rwo kubakira ari nako bavuza akaruru k’ibyishimo.

Ni korali ifite amateka yihariye muri ADEPR, imibare igaragaza ko 78% ari abubatse bayigize n’aho 22% ni urubyiruko. Ni abaririmbyi barenga 140.

Iki gitaramo bagikoze banafata amashusho ya buri ndirimbo baririmbye kuko bazagenda bazishyira kuri shene yabo ya Youtube mu bihe bitandukanye.

Iri tsinda ryageze ku rubyiniro abarenga ibihumbi birindwi bamaze kwinjira muri BK Arena. Baherukaga gukora igitaramo nk’iki muri Kigali Convention Center, Kigali Serena Hotel, muri Car Free Zone, mu Ntara zitandukanye n’ahandi.

Saa 15:10': Pasiteri Rurangwa Valentin, Umushumba w’Itorero ADEPR Ururembo rwa Kigali, yavuze ko ‘turanezerewe cyane ku bw’uyu munsi’ aha ikaze abakristu b’itorero ADEPR baturutse muri Paroisse zitandukanye, abakozi b’Imana n’abandi.

Yasabye Imana kuremera umunezero buri wese, ibyishimo by’agakiza, no kubona abantu bakizwa. Yavuze ko iyi sitade yubakiwe imyidagaduro itandukanye ‘uyu munsi natwe twaje kwidagadura imbere yawe tuguhimbaza, tukuramya, ikuzo, guhimbaza, ni wowe gusa ubikwiriye kuko ntayindi Mana iriho’.

Rurangwa yasabye Imana kwigaragaza muri iki gitaramo ‘kuko ari wowe watuzanye, dukeneye ku kumva’.

Hakiriwe kandi korali zitandukanye zaje kwifatanye na Shalom Choir muri iki gitaramo harimo nka Hoziana, Agape, Barake Choir, Abatoranyijwe Choir, Itabaza Gahogo Choir, Betherm Choir, Goshen Musanze, Eloi Nyakariro n'abandi.

Saa 14: 40’: Abashyushyarugamba Shaba na Neema bageze ku ruhimbi bakira Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaïe, ari kumwe n’umugore we, Mushimiyimana Rachel.

Neema yavuze ko “Aba ni abantu bahagarariye uwiteka muri iki gihe kugirango uwiteka akomeze kudushuboza’.

Yahaye ikaze buri wese muri iki gitaramo, avuga ko hari n’abandi bashyitsi bitabiriye iki gitaramo. Yavuze amazina ya bamwe mu bayobozi b’iri torero bitabiriye iki gitaramo, harimo kandi abaririmbyi, abanyamasengesho, abo mu matorero atandukanye, abo mu Ntara zitandukanye n’abandi.

Yavuze ko n’ubwo atabasha kubavuga mu mazina bose ariko ‘Yesu kristu mwaje gushaka hano arahari’.

Yabahaye ikaze mu magambo arimo kubabwira ati ‘mwese mugire amahoro’. Yavuze ko uyu ari umunsi wo gutangiriza buri wese ko ‘uyu munsi umwami ari kumwe natwe’.

Yanifashishije ijambo ‘Ubutumwa bwiza’ aha ikaze buri wese. Ati “Ndatabangariza y’uko Yesu Kristo ari hano. Mbahaye ikaze mwese mu izina rya Yesu Kristo.”


Shalom Choir yanditse amateka avuguruye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana nyuma yo kuzuza inyubako ya BK Arena

AMAFOTO YA SHALOM CHOIR MU GICE CYA KABIRI CY'IKI GITARAMO CYO KURAMYA IMANA











Saa 13: 40': Itsinda ry'abaririmbyi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ntora Worship Team ryageze ku ruhimbi ryinjirira mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'Ikinyarwanda n'Icyongereza.

Ni itsinda ry'abahanga cyane mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana. Rigizwe n'abasore n'inkumi b'amajwi meza ku buryo binogera abantu benshi.

Iri tsinda ryakunze kuririmba risubiramo indirimbo zirimo nka 'The Signs my soul', 'It's me Oh Lord', 'You raise me up' n'izindi.

Umwe mu baririmbyi b'iyi korali yavuze ko 'dushimira Imana ko ituremeye undi munsi ikaduha ikindi gihe cyo kuyiramya'. Yavuze ko Ntora ari itsinda riramya rikanahimbaza Imana 'ari nabyo tugiye gukora'.

Umwe mu baririmbyi b’iyi korali kandi yavuze ko Imana yihariye mu buzima bwa muntu, ari Imana y’ibisubizo, Imana ikiza ibikomere n’ibindi bishimangira ubuhangage bw’ayo.

Mbere yo kuva ku ruhumbi, iri tsinda ryashyize abantu mu mwuka binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Uri mwiza Pe' ya James na Daniella na True Promises. Iri mu ndirimbo zizihiye abantu kuva yashyirwa hanze cyane cyane binyuze mu buryo amashusho akozemo.

Iri tsinda ryanaririmbye indirimbo 'Excess Love' ya Mercy Chinwo, umunyamuziki umaze igihe kinini ari ku rutonde rw'abakomeye mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana.

Mercy ni umunyamuziki w'umwanditsi w'indirimbo ugejeje imyaka 33 y'amavuko. Arazwi cyane mu gihugu cya Nigeria no mu zindi nguni z'Isi.

Iki gitaramo kiri kubera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023. Ni ubwa mbere kigiye kuba, ariko kizakomeza kuba muri mwaka mu ntego yo gufasha benshi gusabana n’Imana.

Cyubakiye ku bindi bitaramo iyi korali yagiye ikorera ahantu hanyuranye nko muri Kigali Serena Hotel, Kigali Convention Center, muri Car Free Zone, mu Ntara zitandukanye n'ahandi.

Banataramiye muri bimwe mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Ni igitaramo cyitezweho gufasha benshi batabashaga kubona uburyo bwo kwinjira muri BK Arena.

Kandi kitezweho gufasha ibihumbi by'abantu kuramya Imana mu buryo bwagutse, no kugirana ibihe byiza n'Ijuru.

Ibi biri mu mpamvu zatumye kwinjira bigirwa ubuntu kugira ngo bizorohere buri wese kuzifatanya na Shalom Choir ndetse na Israel Mbonyi.

Kuva saa sita z’amanywa abantu binjiraga muri BK Arena- Hari abahawe ‘Invitation’ n’abandi banyotewe no gutaramirwa n’iyi korali yizihiza imyaka 40.

Iki gitaramo bagiteguye bagihuje n'ibindi bikorwa by'urukundo byatumye biba iserukiramuco ryo guhimbaza Imana no gufasha abatishoboye kandi bizajya biba buri mwaka.

Iri serukiramuco rigizwe n'ibikorwa bitatu: Ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, Shalom choir n'Itorero ADEPR bahuje urubyiruko rurenga 380 basobanurirwa uruhare rwabo mu itorero, kandi batanze ibitekerezo by’ibyo bifuza iri torero ku nsanganyamatsiko ivuga ngo "Urubyiruko ADEPR yifuza".

Ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, Shalom Choir yakoze igikorwa cyo gufasha abakobwa babyariye iwabo kibera kuri ADEPR Kinyinya.

Ibi bikorwa bisobanura ko Shalom Choir ikora umurimo w'Imana binyuze mu ndirimbo ariko ikabihuza n'ibikorwa by'urukundo bifasha sosiyete.

Ibyo wamenya kuri Shalom Choir yateguye iki gitaramo:

Iyi korali yatangiye umurimo w’Imana mu 1983 itangira ari korali y'abana. Mu 1985 binyuze mu ntambwe Imana yabateresheje bafashe izina rishya bitwa Korali ‘Umunezero’.

Bigeze mu 1993 bakiriye abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Choir Shalom [Amahoro mu rurimi rw'Igiheburayo]. Ubu iyi korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n'urubyiruko 22%.

Kuva batangira umuririmo bashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo izo bitabiriye Album esheshatu bamaze gushyira hanze zirimo nka 'Jambo Nyamukuru', 'Ndashima Umwami', 'Mungu wangu' n'izindi.



Abaririmbyi babarizwa muri Ntora Worship Team bagaragaje ubuhanga budasanzwe muri iki gitaramo- Bishimirwa mu buryo bw'ikirenga

Perezida wa Shalom Choir, Bwana Ndahimana Gaspard, aherutse kubwira itangazamakuru ko inzira y'urugendo rw'abo mu gukorera Imana itari iharuye kuko 'no mu murimo w'Imana habamo birantega'.

Ati "Habamo ingorane nyinshi. Twagiye duhura na byinshi bishaka kutubuza umurimo ariko hamwe no gusenga Imana hamwe n'abayobozi bacu Imana yashyizemo umwuka wera ngo batubungabunge tukajya dutambuka bya bibazo. Ibibazo byo ntibibura mu murimo w'Imana."

Muri iki gitaramo, Shalom Choir yahisemo kuririmba indirimbo zayo zakunzwe, kandi bitaye cyane no kuririmba mu ndirimbo zabo nshya baherutse gushyira hanze.

Muri iki gitaramo barafatiramo amashusho y'indirimbo z'abo ku buryo bazagenda bazishyira hanze mu bihe bitandukanye.

Shalom Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR ururembo rwa Kigali rukorera mu turere: Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Ururembo kandi rufite Paroisse 12 n'imidugudu 101.

Ururembo rwa Kigali runafite korali zisaga 600 zirimo na Shalom Choir ikorera umurimo muri Paroisse ya Nyarugenge.

Mu cyerekezo cya ADEPR harimo guhindura ubuzima bw'abantu mu buryo bwuzuye bifashishije ijambo ry'Imana.

Itorero ADEPR ryubakiye ku ndangagaciro eshanu: Ubukristo, Urukundo, Ubusonga, Kubazwa inshingano, Gukorera mu mucyo, Ubunyangamugayo ndetse no kwitanga.


Israel Mbonyi yaririmbye muri iki gitaramo nyuma yo kumva neza ivugabutumwa rya Shalom Choir








Umuhanzikazi Peace Hozy wafashije ku rubyiniro Israel Mbonyi muri iki gitaramo


Israel yavuze ko kuva Shalom Choir yamutumira yatangiye kumva indirimbo z'abo


Visi Perezida wa mbere wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc yatangaje ko igikorwa batangije bise 'Shalom Charity' bazajya bagikora gatatu mu gihembwe


Israel Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva kuri album ya mbere kugeza kuri album ya Gatanu



Perezida wa Shalom choir, Ndahimana Gaspard yashimye buri wese wabashyigikiye muri iki gitaramo



Batuweho umugisha, biyemeza kuvuga izina rya Yesu aho bari hose


Abasaga 100 bakiriye Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza, biyemeza kwamamaza ingoma y'Imana


Buri wese yabyinaga uko ashoboye 'agatambira' Imana yamenye mu buzima bwe







Pasiteri Binyonyo yabwirije abarenga 100 bakira bushya Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza






Abaririmbyi barenga 140 bagize Shalom Choir bagaragaje ko bari bamaze igihe bitegura




Shalom yaririmbaga isaba abantu gufatanya n'ayo muri iki gitaramo cya mbere bakoreye muri BK Arena


Umunezero mu gitaramo cy'ivugabutumwa muri BK Arena


Buri ndirimbo baririmbye yari ifite umuririmbyi wagombaga kuyitera (kuyiririmbisha abandi)


Mu gice cya mbere cy'indirimbo, Shalom Choir yaririmbye indirimbo esheshatu inafata amashusho y'indirimbo








Umushyushyarugamba Eric Shaba umenyerewe cyane mu kuyobora ibitaramo byubakiye ku guhimbaza Imana, niwe wayoboye iki gitaramo

Abaririmbyi ba Shalom Choir mu gitaramo cy'amateka avuguruye mu rugendo rw'abo rw'umuziki








Urubyiruko rwafashijwe kwidagadura binyuze mu guhimbaza Imana byagutse




Abakiri bato ntibatanzwe muri iki gitaramo cy'ivugabutumwa ryagutse- Buri mwana yasabwaga kuba ari kumwe n'umuntu Mukuru




Buri wese yakomaga amashyi azirikana ibihe yanyuranyemo n'Imana yemeye



Umunyamuziki Neema yafatanyije na Shaba kuyobora iki gitaramo cya Shalom Choir



Umushumba w'Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie ari kumwe n'umugore we Rachel bakiriye abakristu muri iki gitaramo, basaba Imana kugendana na buri umwe



Kuva saa sita z'amanywa abantu binjiraga muri BK Arena bitegura kugirana ibihe byiza na Kristu


Ibihumbi by'abakristu bari babucyereye muri iki gitaramo kimaze hafi amezi atatu cyamamazwa



Abaririmbyi bo muri Ntora Worship Team bahembuye ibihumbi by'abakristu binyuze mu ndirimbo zinyuranye baririmbye



Shalom Choir ivuga ko izakomeza gukora iki gitaramo buri mwaka mu rwego rwo gufasha abakristu kugirana ubusabane n'Imana


Ni umunezero kuri benshi bitabiriye igitaramo cya Shalom Choir nyuma y'igihe bayitegereje



Ntora Worship Team yamenyekanye cyane binyuze mu kuririmba basubiramo indirimbo z'abahanzi banyuranye


Abasore n'inkumi bagize iri tsinda bakuriwe ingofero nyuma yo kuririmba indirimbo zirimo iza James na Daniella n'abandi


Aba baririmbyi baririmbaga basaba buri wese gutekereza ku mirimo ikomeye Imana yamukoreye




Kanda hano urebe amafoto menshi y'igitaramo 'Shalom Choir Festival' cyabereye muri BK Arena

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Pierre Nshimiyimana1 year ago
    Rwose ndumva ubutaha igitaramo nkicyo mwagishyira mubice byi cyaro
  • Nshimiyimana jean Pierre 1 year ago
    Rwose mwahatambukanye umucyo ariko mujye mujyerageza muserukire no mubice byicyaro urugero:Nyamasheke



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND