Kigali

Rwanda Gospel Stars Live yunamiye Gisele Precious na Pastor Theogene batabarutse-VIDEO+AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:9/09/2023 13:01
0


Umuramyi Gisele Precious umaze umwaka atabarutse na Pastor Theogene umaze ukwezi avuye mu buzima, bunamiwe muri Rwanda Gospel Stars Live, banahabwa ishimwe ryashyikirijwe imiryango yabo bashimirwa uruhare rwa ba nyakwigendera mu murimo w’ivugabutumwa.



Rwanda Gospel Stars Live, igikorwa cyatekerejwe na Aimable Nzizera agitangirira ku bahanzi bakora Gospel aho bahatanaga bakoresheje imishinga no gutorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Uwahize abandi ni Israel Mbonyi wegukanye miliyoni 7 Frw. Aline Gahongayire yabaye uwa kabiri, Gisubizo Ministry iba ya gatatu.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri muri Villa Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama ni bwo Rwanda Gospel Stars Live yashyikirije amafaranga yemereye abahize abandi, inatangiza icyiciro cya kabiri. Muri ibi birori, hashimwe umuramyi Gisele Precious ndetse na Pastor Theogene baherutse kwitaba Imana.

Umuramyi Gisele Precious yatabarutse ku itariki 15 Nzeri 2022. Yari yaritangiye gucuranga no kuririmba Gospel. Yasize ashinze itsinda ry’abagore bacuranga mu buryo bwa Live bitwa ’Annointed Band’. Umugabo wa Gisele ni we washyikirijwe ifoto iriho umugore we ashimirwa uruhare yagize mu murimo w’ivugabutumwa. 

Hakinnwe amateka magufi ya Gisele mu kumwibuka hafatwa umunota umwe wo kumwibuka. Niko byagenze kuri nyakwigendera Pastor Theogene ’Inzahare’ watabarutse ku itariki 22 Kamena 2023 aguye mu mpanuka yabereye mu gihugu cya Uganda. 

Umugore we yahawe ifoto iriho Pastor Theogene anashimirwa uruhare yagize mu ivugabutumwa ryo mu Rwanda. Uyu muhango waranzwe no kwisegura ku makossa yabayeho mu cyiciro cya mbere, hizezwa ko bitazasubira ukundi mu kindi cyiciro kigiye gusubukurwa mu minsi iri imbere.

REBA IBIGANIRO TWAGIRANYE NA MBONYI NA ALINE GAHONGAYIRE




Umuramyi Gisele nyuma y'umwaka yongeye gutekerezwaho ku kamaro yagize akiri mu buzima


Nyuma y'amezi 3 Pastor Theogene atabarutse, umugore we yashimiwe ku ruhare umugabo we yagize mu ivugabutumwa


Herekanwe amashusho y'inyigisho Pastor Theogene yakunze kwibandaho


Israel Mbonyi niwe wabaye uwa mbere muri Rwanda Gospel Stars Live ahembwa miliyoni 7 Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND