RFL
Kigali

Umuramyi Gisele Precious yitabye Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/09/2022 20:35
2


Umuramyi Gisele Precious wari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yitabye Imana mu buryo butunguranye.



Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 ni bwo uyu muramyi yitabye Imana. Iyi nkuru y'incamugongo yashenguye benshi barimo umuryango we, abakunzi be n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange. 

Inshuti y'umuryango wa Gisele Precious, yabwiye InyaRwanda ko uyu muramyi atari arwaye. Yavuze ko yaguye mu bwogero arimo koga ahita ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gisenyi ari na ho yaguye.

Tariki 18 Ukuboza 2021 ni bwo Nsabimana Gisele wari uzwi nka Gisele Precious yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Niyonkuru Innocent mu muhango wabereye muri ADEPR Gatenga.

Uyu muhanzikazi yitabye Imana nyuma y'ibyumweru bitatu yari amaze yibarutse imfura ye dore ko yibarutse tariki 28/08 uyu mwaka.

Gisele Precious yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: "Imbaraga" yamwinjije byeruye mu muziki, "Inzira zayo", "Niwe", "Shimwa", "Urampagije", "Nashukuru", "Mbega urukundo" na "Umurasaba" yari aherutse gushyira hanze ari nayo yakunzwe kurusha izindi zose yakoze. 

Yari umuhanga cyane mu miririmbire ye ndetse yari muri bacye baririmba banicurangira gitari. Asize umurage mwiza mu bari bamuzi urimo ubwitonzi no gukunda Imana bikomeye. 

Mu bijyanye n'umuziki we, hari ibyo azahora yibukirwaho birimo igitaramo gikomeye yakoreye ku Isibo Tv mu bihe bya Guma mu Rugo, aho yari kumwe na Gaby Kamanzi ndetse na Aline Gahongayire.


Gisele Precious yitabye Imana


Gisele azahora yibukirwa kuri byinshi 


Yari umuhanga cyane mu gucuranga gitari


Gisele Precious yari aherutse kurushinga na Niyonkuru Innocent

"UMUSARABA" NIYO NDIRIMBO YARI AHERUTSE GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nunu1 year ago
    Mbega inkuru mbi weee!!!! nyuma ya Bravan na Yanga hagiye na Gisele!! ibi ni iki koko Mana!!! harya ngo ntawakubaza ngo urakora ibiki?!! ubu se koko uyu mwaka urashira gute? jyewe rwose sinzi (...............) ngo nibwo Bumana bwawe Mana!! nifatanije n'umuryango wa Gisele muri ibi bihe bigoye byo kubura uwo twakundaga!! RIP Gisele Precious
  • berthildedusabumuremyi2@gmail.com1 year ago
    Mana nukuri birababaje uyu mwaka ndabona uteye ubwoba pe!ni uguhora twiteguye kuri buri kimwe,Gisele RIP NTAKUNDI😭😭😭😭😭





Inyarwanda BACKGROUND