Kigali

Gen-Z Comedy Show: Amatike yarashize, Ariel Wayz anyomoza ibyo gutorokera i Burayi -AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:10/09/2023 9:11
0


Gen-Z Comedy Show ni igitaramo cy’abanyarwenya kimaze kwandika izina kiba kabiri mu kwezi. Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 07 Nzeri 2023, amatike yaraye ashize abaje nyuma bakurikira bahagaze ababonye intebe bazikomeraho bitewe nuko uwakinishaga kuyihagurukaho yasangaga mugenzi we yahateye amatako.



Fally Merci wazanye umushinga w’igitekerezo cyaje kuvamo ikintu kinini kandi gifitiye akamaro abanyarwenya akomeje gushimirwa uruhare agira mu kugaragaza impano nshya mu rwenya. Ni nako byagenze  ubwo umunyarwenya umaze kuba ikimenyabose ku bitabira biriya bitaramo bibera kuri Mundi Center, ni Muhinde.


 Ubwo Muhinde yarasoje gusetsa abarenga 800 bitabiriye yagize ati:”Fally Merci enda hano. Uyu mubona niwe watumye ngira abantu bangana gutya’yavugaga abafana’. Mumfashe mushimire yakabije inzozi zanjye. Iyo ataba we ntabwo mba ndi Muhinde mubona aka kanya”.


Ibi Muhinde abihuriyeho n’abandi banyarwenya bamaze kugira izina dore ko abarenga 100 babarizwa muri Gen-Z. Muhinde wari umunyarwenya w’umunsi kuko niwe wapfundikiye igitaramo ariko abantu babanza kwanga ko ava ku rubyiniro. Nyamara umwanzi w’igihe ni amasaha. Bamugaruye akomeza urwenya ariko biranga arabasezera bitewe nuko bwarimo burushaho kwira kandi amasaha batari buyarenze.


Ucishije amaso ku bitabiriye wabona bafite inyota  yo  kuba batashye kandi bari bagikeneye  gukomeza kwisekera dore ko muri iyi minsi guseka ari amahirwe bitewe n’imihihibikano yugarije ubuzima bwa muntu. Muhinde yanahishuye ko Merci ajya anabafasha mu buzima bwo hirya y’urwenya. Ati:”Merci ajya ampamagara akambaza niba mfite ikibazo akandwanaho. Imana iguhe umugisha”. 

 

Ariel Wayz waganirije abitabiriye bamwereka urukundo

Muri Gen-z Comedy Show bagira umwanya bise’Meet Me Tonight’ aho Fally Merci atumira icyamamare mu ngeri zitandukanye. Muri iryo  Ariel Wayz wizihije  isabukuru iwabo I Rubavu dore ko yabonye izuba ku itariki 09 Nzeri 2001 akaba yujuje imyaka 22 y’amavuko yaganirije abitabiriye  uru rwenya . 

 

Ariel Wayz yabajijwe ku makuru y’ibihuha avuga ko najya i Burayi azahita agumayo. Nawe ati:” hhhaaaa…Ntabwo nzagumayo nzataha”. Abajijwe ibintu bitatu amaze kungukira mu muziki yagaragaje ko umuziki umutunze, yawukuyemo inshuti kandi awukuramo ibyishimo ari nacyo kiruta ibindi mu buzima. 


InyaRwanda yashatse kumenya niba amatike yashize. Umukozi umwe mu bakora muri Gen-Z Comedy show yafashe akaboko umunyamakuru amwereka mu kabati bacururizagamo itike asanga harera. Ntibyagarukiye aho kuko habayeho kutanyurwa.


 Ubuyobozi bwa Mundi Center butanga ikibuga cyangwa se Salle bwabwiye InyaRwanda ko ubundi haba hateguwe intebe 200  muri  "VIP' n'intebe 450  ahandi . Ubwo ni ahasanzwe. Izi ntebe zose zari zashize. Si ibyo gusa, habayeho kuzenguruka bityo dusanga abahagaze barenda kuruta abicaye.

Ariel Wayz  mu minsi iri imbere azahurira na Juno Kizigenza  mu bitaramo bizazenguruka ibihugu by'u Burayi.
                                                                                         

Ariel Wayz yasangije urugendo rwe mu muziki amazemo imyaka 3 abarenga 800 bitabiriye Gen-Z Comedy Show yatanze umunezero ku bayitabitabiriye


Ariel Wayz yavuze ko atunzwe n'umuziki, yawukuyemo abantu kandi wamubereye isoko y'ibyishimo


Kamanda(ufotora) Ariel Wayz, Clapton, Agapeti Gakonje (Kuri Twitter yahindutse X) bari basetse batembagaye


Ariel Wayz Umuziki yize umaze kumuhesha ijambo mu rungano


Gafotozi Kamanda na Ariel Wayz 


Ariel Wayz yahawe impano n'umwana ufite inzozi zo kwiga ubugeni ku Nyundo


Ariel Wayz ari kugenda acengera mu mitima y'abakiri bato buhoro buhoro


Merci, Wayz n'umunyempano wifuza gukabya inzozi ze zo gushushanya


Ariel Wayz ku myaka itatu akora umuziki ari gukundwa


Fally Merci, Ariel Wayz n'umunyempano ushaka gukabya inzozi zo gushushanya


Gen-Z Comedy Show itaha izaba ku itariki 21 Nzeri 2023


Umunyarwenya Joshua yabajije Ariel Wayz niba akoresha agakingirizo nawe asubiza yego


Umuziki wamuhaye igikundiro



'Nzagaruka mubyizere' asubiza abibaza niba najya i Burayi azataha


Yahishuye ko abaye perezida yahita aha akazi Riderman akaba minisitiri w'Intebe


Ariel Wayz yahishuye ko atariheba ku buryo yumva yareka umuziki

AMAFOTO: Freddy RWIGEMA

REBA AMAFOTO YOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND