RFL
Kigali

Ariel Wayz mbere yo kwizihiriza isabukuru ku ifishi azaganiriza abakunzi b'urwenya

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/09/2023 12:51
0


Ariel Wayz ugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 y’amavuko i Rubavu azabanza atange ikiganiro ku bakunda urwenya bazitabira Gen-Z Comedy Show iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeri 2023 ahamenyerewe ku izina rya Mundi Center, Rwandex mu karere ka Kicukiro.



Uwayezu Ariel ukoresha amazina ya Ariel Wayz yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ko afite iminsi ihuze kubera ibitaramo, inama n’igitaramo cy’urwenya gitegurwa na Fally Merci ‘Ndaruhutse Merci’ uha rugari abanyempano bakigaragariza abanyarwanda binyuze mu mwanya abagenera wo gutaramira abitabira Gen-Z Comedy Show.

 

Ariel Wayz aritegura kujya gutaramira ku mugabane w’u Burayi mu Kwakira, azajyana na Juno Kizigenza bigeze kumara amezi atandatu bakundana kuri ubu bakaba barongeye gusubukura umubano wabo ku nyungu z’umuziki. Ariel Wayz yanditse ati:”Mu gihe tugitegereje indirimbo nshya vuba aha, ndabatumiye muzaze twishimane muri iki Cyumweru …”.

 

Gen-Z Comedy Show igira umwihariko wo guha rugari abanyempano bifuza kuzakamirwa no gutera urwenya mu bihe biri imbere. Abarimo Muhinde, Mavide na Pazo ni urugero rwiza rw’imbuto zashibutse kuri uyu muhate wa Fally Merci.


Ni abanyarwenya benshi bagiye baha ubuhamya InyaRwanda mu biganiro bitandukanye ko iyo hatabaho Gen-Z Comedy Show itara ryabo ntabwo ryari kuzaka ngo rimurikire abo mu bisiza  n’imisozi.

 

Fally Merci mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda yasobanuye ko yatekereje guha umwanya abanyempano kuko nta handi bari bafite bigaragariza kandi biri gutanga umusaruro. Mu mbogamizi yagaragaje ko”Abashoramari ntibarabizereramo, ati''Kandi urabona ko dufite abafana benshi bakabaye isoko y’amafaranga no kwamamaza ibikorwa by’abantu bose batera intambwe bakatwegera ariko nizera  ko igihe kimwe bizagerwaho”.

 

Ariel Wayz indwanyi yirwanirira

 

Uwayezu Ariel uzwi mu muziki nka Ariel Wayz ni umuhanzikazi w’umunyarwanda wavukiye mu karere ka Rubavu, mu ntara y’Iburengerazuba akaba ari umwana wa gatanu mu muryango w’abantu 8.


 Ariel Wayz yakuze abona nyina akunda kuririmba muri Orchester yitwa Ingeri mu 1990. Mu gihe bandi banyeshuri bibandaga mu gukurikirana ayandi masomo asanzwe we yibanze gusa ku muziki aba ari nabyo akurikirana bimubera mahire biramuhira.


 Ariel Wayz ni umwe mu bari bagize itsinda rya Symphony rigizwe n’abanyeshuri barangije kwiga umuziki ku Nyundo. Yize umuziki mu mashuri yisumbuye mu ishuri ryigisha umuziki n’ubuvanganzo rya Nyundo akaba afite Advanced Certificate (A Level) mu muziki. 


Ariel Wayz yatsinze ikizamini cyo kwinjira mu ishuri ryo ku Nyundo arangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye (Tronc-commun). Arangije muri iri shuri ntiyabaye umushomeri, yahise atangira akazi.


Yinjiye muri Symphony Band irimo abize muzika ku Nyundo, atangira gukora muzika ya Live ari kumwe n'iyi Band yari isanzwe iririmba ahantu hatandukanye ikorera amafaranga. Ariel Wayz ati:”Amateka yacu ntabwo yahaye umukobwa amahirwe yo kwisanga mu myuga yose, haracyarimo kwitinya, kandi hari n'ibindi bibazo birimo".


Arakomeza ati: "Umuziki urimo ingorane nyinshi ku mukobwa, hari benshi baba bashaka kugufatirana ngo bagukoreshe ibyo bashaka nubwo waba utabishaka. Hari abakobwa benshi batangiye bakaza kubivamo kubera iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina, nanjye nahuye nabyo, nahuye n'abamvuga nabi ngo umuntu uririmbana n'abahungu gusa wasanga ari indaya. Ariko jyewe ndi umugore ukomeye, ntawe nzemerera kunkoresha icyo ashaka, niteguye kwirwanirira".

 

Ariel Wayz azizihiriza isabukuru ye mu gitaramo cyateguwe n’usanzwe amuvangira imiziKI  witwa June. Bizabera i Rubavu mu kabari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.


Ku wa Kane azatanga ikiganiro kigaruka ku rugendo rwe mu muziki n’ibizazane yanyuzemo mu muziki muri Gen-Z Comedy Show. Ku wa gatanu tariki 8 Nzeri nabwo azatanga ikiganiro ku insanganyamatsiko igira iti:”Uruhare rw’ubuhanzi mu iterambere n’imibereho ya muntu” mu iserukiramuco ryitwa Africa in Colors.


Ariel Wayz agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 dore ko yabonye izuba ku itariki 09 Nzeri 2001. Daddy Cassanova ni nyirarume. 


Ariel Wayz akaba afata Kamariza nk’inyenyeri ye (role model) mu buhanzi bwe. Kuri ubu aririmba indirimbo ziri mu njyana ya RnB na Pop akaba aherutse gusohora EP yise’Love&Last’, iriho indirimbo 10. Indi EP ya kabiri yayise ‘TTS’ Touch The Sky iriho indirimbo 6. Yayumvishije abantu 100 ku itariki 08 Nzeri 2022. Ni igikorwa cyabereye kuri Envision Rwanda, ahantu hari studio zitandukanye hanabera ibitaramo by’abantu bake. 


Ariel Wayz azaganiriza abazitabira Gen-Z Comedy show



Ariel Wayz atunzwe n'umuziki yize mu mashuri yisumbuye. Ni umwe muri bake babashije kwirwanaho atsinda ibinanira abakobwa bagenzi be bahitamo gukuramo akabo karenge.


Ariel Wayz ibitaramo byinshi abibonamo akazi bitewe n'uko aba afite ibihangano bikunzwe. Aritegura kujya i Burayi muri uku Kwakira.


Abanyarwenya bakizamuka bashimira Fally Merci ubaha  rugari bakigaragaza 


Muhinde ni imbuto za Gen-Z Comedy show


Ntabwo waza ngo utahe udasetse


Abakobwa bari kwitwara neza mu gutera urwenya nubwo bakiri bake

Fally Merci agira umwanya aganiriza ibyamamare ku rugendo rwabo, inzitizi n'amahirwe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND