RFL
Kigali

AmaG The Black agiye kumurikira abanya-Musanze Album ye "Ibishingwe"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2023 18:38
0


Umuraperi Hakizimana Amani wamenye nka AmaG The Black, yatangaje ko agiye gukorera igitaramo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda, aho azamurikira abatuye aka karere album aherutse gushyira ku isoko yise "Ibishingwe."



Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka "Nyabarongo", yabwiye InyaRwanda ko amaze igihe ari gutekereza gukorera igitaramo muri aka karere mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi' b'ibihangano bye bamukunze mu bihe bitandukanye.

Avuga ko ashaka kumurika indirimbo zigize album no guhura n'abafana. Ati "Maze igihe ndi gushaka abafatanyabikorwa twafatanya muri uru rugendo. Ni igitaramo nateguye mu rwego rwo kumurika indirimbo zigize album yanjye ariko no kwegerana n'abafana n'abakunzi b'umuziki wanjye."

AmaG The Black avuga ko azakora iki gitaramo ku wa 8 Nzeri 2023 kuri Sitade Ubworoherane guhera saa tanu z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, kandi kwinjira ni ubuntu.

Ama G asobanura ko iyi album yahisemo kuyita 'Ibishingwe' nyuma yo kubona ko hari 'ibintu biba bifite agaciro abantu ntibabibone'.

Abigereranya na Zahabu iyo igitabye mu gitaka abantu baba batarabona agaciro kayo, ariko iyo yogejwe ivuye muri icyo gitaka ivamo ibuye ry'agaciro rihenze kandi ryihagezeho ku Isi yose.

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, anatanga urugero rw'uburyo abantu batajya batekereza ku bakozi bakoresha mu rugo, kenshi usanga aribo bamara igihe kinini mu nzu, ku buryo utagakwiye kuvuga ko iyo nzu ari iyawe wenyine.

Ati "Nubwo wiyemera ngo ni iyawe, ayiraramo kukurusha, ayirirwamo kukurusha,' akurerera abana wowe wakareze ariko kubera akazi kagutwaye ukanamuhemba, (warangiza) ukamufata nk'ibishingwe."

Muri rusange, Ama G avuga ko yatekereje iri zina yahaye iyi album, mu rwego rwo kugaragaza ko nta muntu uri hejuru y'undi muri ubu buzima bushira.

No gufasha abantu kongera gusubiza amaso inyuma bakareba urugendo rw'ubuzima banyuramo. Ati "Ubuzima ni magirirane."

Iyi album iriho indirimbo 10. Hariho indirimbo nka 'Isi' yakoranye na Yago, 'Ibitendo' yakoranye na Muuv, Trizzie98&Real, hari kandi 'Irobo' yakoranye na Roddy n'izindi.

Ku wa 1 Nyakanga 2023, uyu muhanzi yamurikiye iyi album ye abanya-Kigali mu gitaramo yakoreye muri Gift Restaurant iherereye muri Kigali City Tower.

Mu kumurika iyi album yari yiyambaje abahanzi benshi ariko abarimo Bruce Melodie, Bosebabireba, Papa Cyangwe, Mico The Best na Riderman ntibigeze bagera aho yari yakoreye igitaramo. 

Inkuru bifitanye: Udushya twaranze igitaramo AmaG The Black yamurikiyemo album ye ya mbere


AmaG The Black yatangaje ko agiye gutaramira i Musanze amurika album ye ‘Ibishingwe’

AmaG yavuze ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu mu rwego rwo gusabana n’abafana be 

Iki gitaramo kizaba ku wa 8 Nzeri 2023 kuri Sitade Ubworoherane

KANDA HANO WUMVEINDIRIMBO ‘IBISHINGWE’ AMAG YITIRIYE ALBUM YE

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo Ama G The Black yamurikiyemo Album 'Ibishingwe'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND