Umuraperi Hakizamana Amani [Ama G The Black] yatumiye abahanzi b'inshuti ze z'igihe kirekire barimo Bruce Melodie, Theo Bosebabireba na Senderi Hit mu kumurika album ye nshya yise 'Ibishingwe' inshingiye ku bintu bimwe na bimwe abantu birengagiza kandi bifite agaciro mu buzima bwabo.
Ama G yabwiye InyaRwanda ko iyi album yahisemo kuyita 'Ibishingwe'
nyuma yo kubona ko hari 'ibintu biba bifite agaciro abantu ntibabibone'.
Abigereranya na Zahabu iyo igitabye mu gitaka abantu
baba batarabona agaciro kayo, ariko iyo yogejwe ivuye muri icyo gitaka ivamo
ibuye ry'agaciro rihenze kandi ryihagezeho ku Isi yose.
Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye,
anatanga urugero rw'uburyo abantu batajya batekereza ku bakozi bakoresha mu
rugo, kenshi usanga aribo bamara igihe kinini mu nzu, ku buryo utagakwiye kuvuga
ko iyo nzu ari iyawe wenyine.
Ati "Nubwo wiyemera ngo ni iyawe, ayiraramo kukurusha,
ayirirwamo kukurusha,' akurerera abana wowe wakareze ariko kubera akazi
kagutwaye ukanamuhemba, (warangiza) ukamufata nk'ibishingwe."
Muri rusange, Ama G avuga ko yatekereje iri zina
yahaye iyi album, mu rwego rwo kugaragaza ko nta muntu uri hejuru y'undi muri
ubu buzima bushira.
No gufasha abantu kongera gusubiza amaso inyuma
bakareba urugendo rw'ubuzima banyuramo. Ati "Ubuzima ni magirirane."
Iyi album izaba iriho indirimbo 10. Hariho indirimbo
nka 'Isi' yakoranye na Yago, 'Ibitendo' yakoranye na Muuv, Trizzie98&Real,
hari kandi 'Irobo' yakoranye na Roddy n'izindi.
Mu kumurika iyi album, Ama G The Black avuga ko
azakorana n'abahanzi barimo Bruce Melodie, Theo Bosebabireba, Senderi, Young
Grace, Rafiki, Papa Cyangwe, Young Grace, Rodi, Tonalite, Melvis, Fifi Raya
n'abandi. Ndetse, avuga ko ari gutekereza kongeramo abandi bahanzi bazakorana
muri iki gitaramo.
Uyu muraperi avuga ko yagiye ahura n'imbogamizi mu
gutunganya iyi album, kuko hari abahanzi yagiye yiyambaza bikarangira
batabonetse bitewe n’ibyo babaga bahugiyemo.
Ndetse, avuga ko icyorezo cya Covid-19, cyatumye atabasha
kumurika iyi album ku gihe yari yihaye. Ibi bituma iyi album ayifata nk’idasanzwe
mu buzima bwe, kuko yamuvunye.
Ati "Naje gufata umwanzuro wo kuvuga nti ariko
ubundi iyo umuntu agerageje, gerageza byange ariko wagerageje. Rero iyi album ikintu
isobanuye mu buzima bwanjye bwa muzika, n'iyo album imvunye ariko inabereye
ahantu heza mu Mujyi rwagati.”
“Izindi nazikoreraga hirya no hino, uretse ko iyi
album inafite n'impanga nayo nzabamenyesha mu gihe kiri imbere."
Iki gitaramo cyo kumurika iyi album idasanzwe mu
buzima bwa Ama G The Black kizaba ku wa 1 Nyakanga 2023 kuri City Tower Show
Ground.
AmaG The Black yatangaje ko agiye gushyira hanze album yise 'Ibishingwe' mu gitaramo azakora ku wa 1 Nyakanga 2023
Bruce Melodie na Ama G The Black bakunze kumvikana mu itangazamakuru mu nkuru z’umwuka mubi hagati y’abo
Theo Bosebagireba agiye kugaragara muri iki gitaramo nyuma y’uko akomorewe muri ADEPR
Senderi ni inshuti y’igihe kirekire ya Ama G The Black byatumye amwiyambaza mu kumurika iyi album
Ama G The Black yavuze ko agikomeje ibiganiro n’abandi
bahanzi bazamufasha mu kumurika iyi album, ku wa 1 Nyakanga 2023
TANGA IGITECYEREZO