Kigali

Sylvester Stallone (Rambo) yikomye abamunenga ko yabyaye abakobwa gusa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/08/2023 9:36
0


Icyamamare muri Sinema, Slyvester Stallone benshi bita Rambo, yikomye abamaze iminsi bamwibasira kumbuga nkoranyambaga bamunengera ko yabyaye abakobwa gusa.



Umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye ku Isi, Sylvester Stallone wamamaye ku mazina menshi arimo Rambo, Rocky Bolaboa cyangwa Sly, yafashe umwanya yikoma abantu baherutse kumunengera ko yabyaye abana b’abakobwa gusa aho kubyara n’abahungu.

Mu kiganiro yagiranye na CinemaBlend Magazine, cyagarukaga kuri filime ye nshya ‘Expendables’ igice cya 4 yahuriyemo n’ibyamamare nka Jason Statham, Dolph Lundergren na Megan Fox, aha Sylvester yaboneyeho agira icyo avuga kubimaze iminsi bivugwa kuri we.

Sylvester Stallone arikumwe n’abakobwa be batatu

Mu magambo ye Sylvester Stallone yagize ati “Ntewe ishema ko ndi umubyeyi w’abakobwa batatu. Ntanarimwe mu buzima nigeze numva ko ari ikibazo kuba ntarabyaye umuhungu. Abakobwa banjye nibo Imana yampaye kandi narimbakeneye sinumva impamvu abantu babigiraho ikibazo kandi njyewe ntagifite”.

Stallone yavuze ko atewe ishema no kuba yarabyaye abakobwa

Yakomeje agira ati “Abantu iyo banenga ko mfite abakobwa birengagiza ko igitsinagore ari nk’Imana? Nibo batubyara kandi nibo banyembaraga nabonye. Ntacyo abakobwa banjye bananirwa gukora cyakorwa n’abahungu. Aho tugeze sinarinzi ko hari abacyita ku gitsina umugabo abyara”.

Avuga ko ntacyo abakobwa bananirwa gukora gikorwa n’abahungu

Sylvester Stallone w’imyaka 77 y’amavuko yongeyeho ati “Abanenga babanze bakore ubushakashatsi bambwire ikibazo kiri ku kubyara abakobwa. Ndumva ahubwo bo aribo bakwigaya ko bafite iyo myumvire”.

Filime ‘The Family Stallone’ niyo yatumye benshi bamwibasira kumbuga nkoranyambaga 

Hollywood Reporter yatangaje ko benshi bibasiye uyu mugabo nyuma y'uko filime y’uruhererekane igaragaza ubuzima bw’umuryango we yitwa “The Family Stallone” inyura kuri MTV, yaritangiye gusohoka maze bakavuga ko Stallone yagize amahirwe make  kubyara abakobwa.

Bamwe bakaba baravugaga ko abakobwa be aribo Sophia Stallone, Stine Stallone hamwe na Scarlet Stallone bose ntawuzabasha gukandagiza ikirenge mu cya Se dore ko umwe ari umunyamideli mu gihe abandi bakora ibiganiro bya ‘Podcast’.

Stallone yikomye abamunengera ko yabyaye abakobwa gusa

Hollywood Reporter ikomeza ivuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bavugaga ko Stallone yari akwiriye kuba yarabyaye umuhungu uzakomeza kuzamura ibigwi by’izina rye kuko mu bakobwa afite bisa nkaho ntawamukurikije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND