RFL
Kigali

Bahujwe na Dosiye y’Abakono: Iby’abayobozi 10 barimo Gitifu w’Intara birukanwe na Perezida Kagame

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:9/08/2023 10:47
0


Abayobozi 10 barimo Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Intara na ba Meya batatu bambuwe inshingano benshi babihuje na Dosiye y’Itorwa ry’Umutware w’Abakono dore ko mu Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe rigaruka ku bumwe bw'abanyarwanda.



Iri tangazo rivuga ko  bakuwe ku myanya yabo ba Perezida Kagame nyuma  y’isesengura ryakozwe rikagaragaza ko aba bayobozi ‘batashoboye kuzuza inshingano zabo cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Nyuma y’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryabereye Musanze ku itariki ya 9 Nyakanga uyu mwaka, Umuryango FPR Inkotanyi ukaba n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, wamaganye iki  gikorwa  cyabereye  mu Murenge wa Kinigi, uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kazoza Justin  wari wagizwe Umutware w'Abakono yahise akurwaho

Ibi byanatumye hategurwa Inama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi, yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’igihugu i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Muri iyi nama  haba Umutware w’Abakono  watowe, Kazoza Justin ndetse  n’abayobozi mu nzego nk’uru  za Leta   bitabiriye uyu muhango , basabiye imbabazi mu ruhame ,si ibyo gusa kandi  Umujyanama wa Perezida Kagame  mu by’Umutekano , Gen James Kabarebe yavuze ko  hari  abasirikare    bafunzwe.

Nyuma y’iyi nama, abayobozi mu nzego nkuru bitabiriye kiriya gikorwa banditse bisegura ku Mukuru w’Igihugu, banasaba Abanyarwanda amakosa akomeye bakoze yo kwitabira igikorwa nk’iki kigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Usibye abasabye imbababazi hari n’abeguye ku nshingano zabo barimo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew. 

Mu bayobozi b’inzego nkuru za Leta  bitabiriye umuhango wo kwimika  Umutware w’Abakono harimo  Visi Perezida wa Sena ,Nyirasafari Esperance  ndetse nawe wanasabye imbabazi. 

Undi wasabye imbabazi ku ikubitiro  ni Gatabazi Jean Marie Vianney  wabaye  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wanagaragaye  mu mashusho acinya akadiho muri  uyu muhango.

Nyuma byaje no kuvugwa  ko we n’Umutware w’abakono,Kazoza  Justin  batawe muri yombi ariko Umuvugizi w’Urwego rw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr B Thierry Murangira  yavuze ko aya makuru  yari yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga  ntayo azi.

Mu  bayobozi  birukanwe  na Perezida Kagame  harimo Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga aka Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera

Abandi bakuwe ku myanya yabo harimo Mushayija Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, asimburwa na Nzabonimpa Emmanuel nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara w’Agateganyo.

Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wari Meya yakuweho, asimburwa na Bizimana Hamiss. Uyu muyobozi yari yatorewe kuyobora Musanze kuva mu Ugushyingo 2021. Mu bandi bakuwe ku myanya yabo harimo Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage; Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi.

Mu Karere ka Gakenke ho Nizeyimana Jean Marie Vianney, wakayoboraga kuva mu Ugushyingo 2021, yakuweho asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François.

Yayoboraga Akarere ka Gakenke

Mu bandi bayobozi birukanwe harimo Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange; Kalisa Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi na Museveni Songa Rusakuza, wari ushinzwe gutanga Amasoko.

Undi muyobozi wirukanywe ni uw’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, wasimbujwe na Nshimiyimana Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo.


Uwanyirigira Marie Chantal yayoboraga Burera kuva ku wa 6 Ukuboza 2019. Mbere yo gufata izi nshingano yabaye Umukozi w’Akarere ka Burera mu Ishami ry’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Amasomero y’Abakuru.

Mu  ijambo  Gen James Kabarebe  yagejeje ku bari bitabiriye inama nyungurana bitekerezo  ya FPR Inkotanyi  agaruka ku  iyimikwa ry’Umutware w’Abakono yavuze ko  ikintu kibi cyamaganwa hakiri kare ndetse kikarandurwa mu maguru mashya.


Agaruka ku basirikare bakuru bitabiriye  uyu muhango , Gen Kabarebe yashimangiye ko  iyo bibaye gutyo  buri wese  akamenya  abe,  ari nabo akoresha  iyo ashatse  kugira  uwo yikiza , si ibyo gusa kandi  yanashimangiye ko  kuba FPR Inkotanyi yarabashije guhagarika Jenoside , ikabohora igihugu ndetse  ikanacyubaka ari  uko  itigeze yihanganira ikintu kibi.

Kugeza ubu  Perezida Kagame  ntakintu aravuga kuri iyi Dosiye y’umutware w’Abakono , gusa  benshi bemeza ko  urutonde rw’abirukanwa rushobora kwiyongera.

Igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z’umutekano n’abandi.

Ni igikorwa cyafashwe nk’ikigamije gucamo ibice Abanyarwanda nyamara baranyuze mu mateka nk’ayo ashaririye yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Andrew  Mpuhwe Rucyaha  wari Visi Meya wa Musanze   yabimburiye abandi mu kwegura
       






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND