Kigali

Abasirikare bafunzwe! Hitezwe iki nyuma y’imvugo ikakaye ya Gen Kabarebe ku iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ?

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:24/07/2023 10:05
5


Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga habaye inama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe Abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.



Mu batanze ikiganiro harimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe. Yavuze ko kugira ngo iki gikorwa cy’abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye.Yavuze ko hakurikiranywe ibyo bari bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa.

Mu byaganiriweho harimo inzira yo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umukoro wo gusigasira ubwo bumwe no kurinda icyabukoma mu nkokora.

Agaruka ku iyimikwa ry’Umutware  w’Abakono  yagize ati’’Icyatumye RPF irwana uru rugamba ,igakomera , ikabohora igihugu,igahagarika Jenoside,ni uko muriyo , mu mikorere yayo  ntabwo yigeraga itoleratinga (yihanganira) ikintu bita imico mibi kandi ikigaragaza ko kizaba kibi  yakibonaga  hakiri kare , yakibona hakiri kare ikakirandura ‘’

Akomeza avuga ko   ikintu kizaba kibi (Negative Tendency)  iyo  icyihoreye , ukacyorora  kigakura , kigeza igihe udashobora kugihagarika  ati’’N’ibi ngibi  dukemura hano ninako byari kuzamera , ni Abakono, ejo ni Abashambo,ejo bundi ni bande ni  Abasinga, igihugu kikongera  kikajyamo ibice,noneho mu Gisirikare nabivuze , ubwo iyo byaje mu Gisirikare  buri muntu areba abe, undi akareba abe ‘’

Gen Kabarebe yavuze ko iyo buri wese amaze kumenya abe ,  aramutse ashaka kugira uwo yikiza   aribo yakoresha  agasenya igihugu, bityo ko ikintu cyose kibi cyangwa se  gifite imico  mibi ari ukukirandura kigitangira ati’’ Ntabwo ari imikino ahangaha turavuga amaraso  y’Abanyarwanda, ari ayamanetse , ari ayazameneka ejo, tugomba kuva hano turi Serious, dufite  icyo dukuye hano mu mitwe yacu, ni ikihe dukemuye, ni ikibazo ki dukemuye cyashoboraga  kuzica abanyarwanda, nicyo tugomba gukora , ntabwo ari ibintu byo gukinisha, ni amaraso y’abanyarwanda’’

Akomeza avuga ko icyafasha   u Rwanda ari ikintu kimwe kandi cyoroshye  ati’’ Ni ubumwe bwacu, nicyo kizaduteza imbere''.

Kazoza Justin wimitswe nk’umutware w’abakono hamwe n’abari bitabiriye iyimikwa rye, basabye imbabazi, bavuga ko icyo gikorwa cyabayemo ukudashishoza no kutareba kure, biyemeza gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bakirinda ibindi byose byabatanya.


Kazoza  Justin  yemera ko ariwe nyirabayazana  w'ibyabaye

Mu bari bitabiriye iki gikorwa basabye imbabazi, harimo Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, wavuze ko yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’abakono nk’inshuti y’uwari ugiye kwimikwa. Yavuze ko mu buzima busanzwe, atari umukono.

Ati “Ni amakosa akomeye nakoze nk’umunyamuryango [wa FPR] ndetse n’umuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu yo kudashishoza nkitabira uriya muhango ku buryo ndimo abo twari kumwe twabivuzeho tubona ko uko bimeze atari byo yemwe bituma tunataha kare turabisiga ariko sinabashije no kubivuga ngo ngaragaze uburyo ibyakozwe atari byo. Ni amakosa akomeye nakoze nkaba nongera kubisabira imbabazi Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wacu n’abanyarwanda.”


Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari Esperance yemeye ikosa  asaba imbabazi

Visi Meya ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew, yavuze ko na we yitabiriye. Yasobanuye ko nk’umuyobozi hari ingaruka ubwitabire bwe bushobora kugira.

Nawe  yasabye imbabazi ati “Mpagurutse bwa kabiri rwose nshaka kugira ngo nsabe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi imbabazi kandi izi mbabazi narazisabye, nzisaba Chairman w’umuryango, abayobozi atari rimwe atari kabiri. Ibyo twakoze ni amahano, ni amakosa. Twafashe umwanya wo kubitekerezaho. Imbabazi dusaba uyu munsi ni imbabazi dukura ku mutima, dusaba dushingiye ku ntege nke twagize.”

Bishop John Rucyahana  yavuze ko na we yitabiriye  iki gikorwa , ariko iyo usuzumye, habayemo umurengwe watumye abantu bakora kiriya gikorwa.

Ati “Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire [...] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi z’abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba abakono gusa.”

Rucyahana yavuze ko ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.

Ati “Nabonye umugisha wo kugira ngo mbivuge mbwira abari bahari n’abantumiye, n’inshingano umutware w’abakono n’abakono bafite mu kubaka u Rwanda.’’

Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda aribwo bwashyizwe imbere, bityo ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kwibona mu moko uko yasobanurwa kose. Yavuze ko umutware w’abakono akuweho.

Iyi nama kandi  yananzuye ko uyu Mutware w’Abakono akuweho.

Undi  wasabye Imbabazi abicishije kuri Twitter ni  Gatabazi   Jean Marie Vianeney wahize ari  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,nawe witabiriye uyu muhango wo kwimika umutware w’Abakono ndetse hasakara amashusho arimo gucinya akadiho.

Umuhango wo kwimika umutware w’abakono wabaye tariki 9 Nyakanga ubera mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Mu mwaka ushize  wa 2022 , Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku mbabazi  zasabwe na Bamporiki Edouard  wemeye ko yakiriye indonke ndetse ubu akaba afungiwe  muri Gereza ya Mageragere,yavuze ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka, ariko ko no guhanwa bifasha.

Nyuma y’iri yimikwa ry’Umutware w’Abakono,Umuryango  FPr-Inkotanyi wahise  usohorora itangazo  uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.


Gen James Kabarebe  yibukije  ko  ikibi  kirandurwa  mu maguru mashya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mariamu1 year ago
    Umva bahanwe bikomeye cyane kuko kubona abayobozi nkaba bajya muri bibintu bitwerekako ntabumwe bwababuhari pe mubahane
  • Singirankabo Emmanuel1 year ago
    Nibyiza ko bisubitaho ntibazongere,kuko bishobora kudusubiza inyuma mu kubaka I gihugu cyacu.
  • MURWANASHYAKA 1 year ago
    Biriya bintu byo kwimika umutware w 'Abakono ni bisuzumanwe ubushishozi.harebwe niba bari bahawe uburenganzira bwo gutegura no kwitabira RIRIYA HURIRO .ubundi amategeko akurikizwe
  • AYABINO Michelle1 year ago
    Njyeweho mbona bakwiriye guhanwa bihanukiriye .nonese uratekerezako.mubitabiriye uriyamuhango .harinjiji.irimo Bose .sabahanga gusa .urambabarire.nawese ababyitabiriye 1.vis prezida wa sena 2.vis meya 3.uwahoze ariminisiteri 4.abasirikare 3 bakuru Mbiswada ahubwo babakurikirane Bihagijepeee! Murakoze!
  • Muvunyi yves1 year ago
    Ironda karere nubundi turahari mubahanira ko babyeruye se? Ubundi ntibisanzwe rihari kurwanda ko tubizi bamwe turabatundi ngahwabandi turabagande,abanyekongo nakadha nakadhanika mwabanyarwandamwe mbere hahozeho amacakubiri ubuse ayo namacakungahe ra? Ngaho nimumbwire umwana wizamarere sinzi kuripfana mba mbaroga



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND