U Rwanda ni igihugu kimaze kuba ubukombe mu gusurwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n'ibyabamare, bakururwa n’ibyiza birutatse birimo Ingagi zo mu birunga, Pariki ya Nyungwe n’iy’Akagera n’ahandi hantu nyaburanga.
U Rwanda kandi ni igihugu kimaze kuba igicumbi cy’inama Mpuzamahanga n’iminsi mikuru ikomeye ku Isi, ibi nabyo biri mu bituma rugendererwa n’abantu benshi cyane baturutse imihanda yose y’Isi.
Dore ibyamamare bikomeye ku Isi byasuye u Rwanda bigataha birurata imyato bitewe n'ubwiza, umuco, isuku hamwe no kwakirwa neza n'Abanyarwanda bigatuma basubirayo baratira abandi kurusura.
Kuri uru rutonde ntabwo twashyizeho, abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro bakomeye nabo baje mu Rwanda ahubwo twibanze ku byamamare bizwi mu myidagaduro ku rwego mpuzamahanga:
1. Didier Drogba
Didier Yves Drogba Tébily, umugabo ukomoka muri Cote d’Ivoire akaba yaramamaye bitewe no guconga ruhago. Yaciye mu makipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi agirira ibihe byiza cyane mu ikipe ya Chelsea.
Didier Drogba kandi yanakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye
Didier Drogba wahagaritse gukina umupira w’amaguru, yaje mu Rwanda ubwo yari yitabiriye Inama ya Youth Conneckt Africa, yabaye mu Ukwakira mu 2015, ku munsi wa kabiri w’iyi nama yatanze ikiganiro agaragaza uburyo impano y’umuntu ashobora kuyibyazamo amafaranga.
Didier Drogba yanise izina ingagi mu 2022
Uyu mugabo kandi ukundwa na benshi yasuye u Rwanda ku nshuro ya Kabiri mu mwaka ushize wa 2022 mu muhango wo kwita izina ingagi.
2. Ne-Yo
Mu 2019, Shaffer Chimere Smith, Umunyamerika w’Icyamamare mu njyana ya R&B, ku nshuro ye ya mbere yabashije gukandagira mu Rwanda. Yaje yitabiriye umuhango wo kwita Izina abana b’ingagi ndetse yita umwe muri abo bana, “Biracyaza”.
Umuhanzi w'Icyamamare Ne-Yo yitabiriye umuhango wo kwita izina ingagi
Nyuma y’umunsi umwe avuye mu Kwita Izina Ne-Yo yahuye n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda, mu gitaramo cya mbere cyabereye mu nyubako ya Kigali Arena. Igitaramo cya Ne-Yo cyitabiriwe n’abarimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
3. Naomi Campbell
Umunyamideli kabuhariwe Naomi Campbell yanafashe ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Umunyamideli w’Umwongerezakazi,Naomi Campbell ni umwe mu byamamare byatumiwe mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 15, mu birori byabereye mu Karere ka Musanze tariki 06 Nzeri mu 2019.
Naomi Campbell yasuye Ingagi
Nyuma yo Kwita Izina abana b’Ingagi, Naomi Campbell yasuye Pariki y’ibirunga asura imiryango itandukanye y’ingagi arishima cyane.
4.David Luiz
Umukinnyi w’ikipe ya Arsenal ukomoka muri Brezil, David Luiz, umwaka wa 2019 azawandika mu mateka ye kuko ari bwo bwa mbere yabashije gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.
Yageze i Kigali tariki 10 Ukwakira 2019, aherekejwe n’umubyeyi we n’umukunzi we. Icyari kizanye David Luiz kwari ugusura ingagi zo mu birunga ndetse asura ikipe y’abana bato bakina umupira w’amaguru. David Luiz kandi yahuye n’abakunzi b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda bagirana ikiganiro.
5. Louis Van Gaal
Uyu mugabo yamamaye mu gutoza amakipe atandukanye yo ku Mugabane w’u Burayi, arimo Manchester United yo mu Bwongereza na FC Barcelona yo muri Espagne.
Nawe ari mu byamamare byasuye u Rwanda aho yitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 15, akaba yaraboneyeho n’umwanya wo kuzisura.
6.Tony Adams
Tony Alexander Adams wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 akaba na Kapiteni wayo imyaka 14 nawe yasuye u Rwanda mu 2019.
Igikorwa nyamukuru cyari kimuzanye ni umuhango wo kwita Izina abana b’ingagi wabaye ku nshuro ya 15 muri Nzeri 2019. Umwana w’ingagi yamwise “Sura u Rwanda”. Uyu mugabo kandi ubwo yasubiraga iwabo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ndetse ahamya ko yakunze isuku yahabonye.
7. Maria Sharapova
Maria Yuryevna Sharapova w’imyaka 32 ni umurusiyakazi wamamaye ku Isi mu mukino wa Tenis. Yasuye u Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ubwo yari mu biruhuko.
Maria Sharapova yasuye Ingagi mu Birunga ataha anyuzwe
Sharapova yagiriye ibihe byiza mu Karere ka Musanze aho yasuye ingagi zo mu Birunga nyuma ahura na Perezida Kagame n’abo mu muryango we. Uyu mugore akaba yaratangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bicye yasuye akabisangana imyakirire myiza y'abarugendereye.
Maria Sharapova yishimiye no guhura n'umuryango wa Perezida Kagame
8. Kevin Hart
Kevin Hart n'umuryango we batembereye u Rwanda
Hashize ibyumweru bibiri gusa, umunyarwenya w’umunyamerika w'icyamamare ku rwego mpuzamahanga arikumwe n'umuryango we basuye u Rwanda. Kevin Hart n'umugore we Eniko Hart n'abana babo basuye urwibutso rwa Gisozi, basura pariki y'Akagera ndetse banahahiye mu nzu y'imideli y'imyambaro ya Made in Rwanda mu nzu ya Haute Base iri mu zikomeye mu Rwanda.
Uyu munyarwenya kandi yanahahiye mu iduka rya Made In Rwanda
9. Ellen DeGeneres n'umugore we Portia De Rossi
Ellen DeGeneres, umunyamerika uzwi cyane binyuze mu ikiganiro kuri Televiziyo “The Ellen Show” cyatumbagije izina rye akaba n’umunyarwenya, we n'umugore we Portia De Rossi basuye u Rwanda bwa mbere mu 2018. Uyu munyarwenyakazi yasubiye muri Amerika aratira ibindi byamamare ibyiza yabonye mu Rwanda.
Ellen GeDeneres n'umugore we baje mu Rwanda kenshi, ndetse yanahashinze Kaminuza
Kubera gukunda u Rwanda cyane byatumye uyu munyarwenya w'umuherwekazi, Ellen ashinga ikigo cy'Ubukerarugendo yise 'Ellen DeGeneres Campus' giherereye i Musanze. Mu 2022 kandi Ellen n'umugore we Portia bagarutse gutembera mu Rwanda ndetse banakirwa na Perezida Kagame mu Rugwiro.
Ellen DeGeneres n'umugore we Portia bakiriwe na Perezida Kagame
10. Akon
Akon yagiranye ibiganiro na RDB mu 2015 ubwo yazaga mu Rwanda
Umuhanzi w’icyamamare Akon ukomoka mu gihugu cya Senegal ariko akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze i Kigali mu rukerera rwo kuwa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2015 aturutse i Nairobi muri Kenya, maze agirana ibiganiro n'uwahoze ari Minisitiri w’Ibikorwa remezo James Musoni ndetse n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.
11. Idris Elba
Umukinnyi wa filime kabuhariwe Idris Elba nawe ari mu byamamare mpuzamahanga byasuye u Rwanda bigataha birwirahira. Mu 2019 nibwo uyu mugabo yasuye Ingagi zo mu Birunga ndetse anatangaza ko yakunze u Rwanda ubwo yagiranaga ikiganiro na Ellen DeGeneres. Aba bombi ubwo baganiraga bahurije kukuba bose barakunze u Rwanda kandi ko bahagiriye ibihe byiza.
12. Lewis Hamilton
Lewis Hamilton yishimiye gutembera u Rwanda
Icyamamare mu masiganwa yo gutwara imodoka muri Formula 1, Lewis Hamiton yasuye u Rwanda muri Kanama ya 2022. Uyu mugabo akaba yarasuye pariki y'Ibirunga ndetse atangaza ko yasubiye mu Bwongereza afite u Rwanda ku mutima.
13. Camila Cabello
Camila Cabello yatahanye akanyamuneza nyuma yo gusura U Rwanda
Umuhanzikazi w'icyamamare ukomoka muri Cuba gusa akaba atuye muri Amerika, Camila Cabello wamamaye ubwo yabaga mu itsinda rya 'Fith Harmony', nawe ari mu basitari banyuzwe no gusura u Rwanda. Camila akaba yarariye Ubunani bwa 2023 ari i Musanze mu Kinigi. Yatembereye u Rwanda kuva 31 Ukuboza 2022 asubira iwabo 03 Mutarama 2023.
14. Sauti Sol
Itsinda rya Sauti Sol mu muhango wo kwita izina ingagi
Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya rigizwe n'abantu 4 rimaze kwandika izina ku rwego mpuzamahanga. Basuye u Rwanda ku nshuro ya mbere mu 2015 ubwo bari bitabiriye igitaramo cya Kigali Up Festival cyabereye kuri sitade Amahoro.
Itsinda rya Sauti Sol ryanahuye na Perezida Kagame n'umufashe we
Sauti Sol kandi yagarutse mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri ije mu gikorwa cyo kwita izina ingagi mu 2022. Ubwo basubiraga muri Kenya, batangaje ko bafata u Rwanda nk'iwabo kuko barwisanzemo.
TANGA IGITECYEREZO