RFL
Kigali

Sheebah udakozwa ibyo gukora ubukwe yigishijwe akamaro k'umugabo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:4/08/2023 9:35
0


Nyuma yo gutangaza ko gushaka umugabo atari ibintu byo kwihutirwa, umuhanzikazi Cindy yasobanuriye Sheebah Karungi icyiza cyo gushaka umugabo ndetse no kugira umuryango.



Mu kiganiro umuhanzikazi Sheebah aherutse kugirana n'ikinyamkuru Mbu cyandikira muri Uganda, yatangaje ko gushaka umugabo atari ikintu cyihutirwa mu buzima bwe cyane ko igihe icyo aricyo cyose yashaka umugabo.

Sheebah Karungi w'imyaka 33 wavukiye Kawempe muri Kampala, yatumye abantu benshi bakomeza kwibaza impamvu adakozwa ibyo gushaka kandi afite imyaka itari mike ku buryo akwiye kuba yatekereza ku muryango.

Umuhanzikazi Cindy uri mu bantu babona ko Sheebah yagakwiye gushaka umugabo agakora umuryango, yamugiriye inama ko gushaka umugabo ari icyifuzo cya buri mugore aho ava akagera kandi kugira umuryango ari umugisha.

Cindy yagize ati "Nibyo afite ukuri gushaka umugabo ntabwo ari ibintu by'ingenzi cyane.Ntabwo ari ibintu byo gukabya ariko buri mugore wese yifuza kugira umugabo, ukagira urugo ndetse ukagera kuri byinshi wifuza. Umurage n'intumbero zawe zose wazigeraho kandi ufite abana. Iyo niyo mpamvu abantu bose babyifuza."

Yakomeje avuga ko kugira umugabo ari atari ibintu byo kugeraho ahubwo ari umurage kuri buri mugore wese ibyo bikaba bitandukanye nk'uko wakwiha intego yo gutwara ibikombe no kugera kuri byinshi.

Yakomeje agira ati "Ni umurage ntabwo ari ibyo kugeraho. Gushaka umugabo ntabwo ari nko gutwara igikombe cya AFRIMA nk'umuhanzikazi mwiza muri East Africa."

Cindy kandi yakebuye abagore bose bumva ko ibyo abagabo bakora nabo babikora ahamya ko nta na 2% by'ibyo abagabo bakora abagore babasha gukora nubwo abagore benshi bavuga ko umugabo ashinzwe kuzana amafaranga gusa hnayuma abagore bagakora indi mirimo yose.

Cindy akomeza agira ati "Ariko na none ku mugore uvuga ngo yakora icyo umugabo akora, aba avuga uwuhe mugabo?ndabizi neza ko aba atavuga umugabo kuko atabasha gukora byibuze 2% by'ibyo umugabo akora."

Akomeza agira ati "Umugabo wanjye ahagaze neza mu buryo bw'amafaranga ariko siyo mpamvu namushatse. Nk'abagore dushaka abagabo kubera ko hari ibyo twebwe tutakwishoboza gukora. Umugore ni umugore, twaremwe bitandukanye yewe n'urwego rw'imitekerereze rutandukanye n'urwa abagabo."


Umuhanzikazi Sheebah Karungi ntabwo akozwa ibyo gukora ubukwe.


Umuhanzikazi Cindy yigishije Sheebah Karungi ibyiza byo gushaka umugabo.


Umuhanzikazi Cindy Sanyu n'umugabo we avuga ko atabasha gukora byibuze 2% by'ibyo umugabo we akora.

Ikiganiro cyose umuhanzikazi Cindy yakoze ubwo yarimo avuga ku byiza byo gushaka umugabo abikuririje kuri Sheebah Karungi.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND