RFL
Kigali

Harimo umunyarwanda! Abahanzi Nyafurika 8 basabye kuzahatana muri 'Grammy Awards 2025'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/10/2024 13:31
0


Mu gihe habura igihe gito hagatangazwa abahanzi bemerewe guhatana mu bihembo bya 'Grammy Awards 2025', abahanzi nyafurika 8 bo bamaze gufata iya mbere batanga ibihangano byabo ngo bisuzumwe niba byahatana muri ibi bihembo bya mbere mu muziki w'Isi.



The Recording Academy itegura ibihembo bya 'Grammy Awards' izatangaza abahanzi bemerewe kubihatanamo ku itariki 08 Ugushyingo 2024. Kugeza ubu hari abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika  bamaze gusaba guhatana muri ibi bihembo bifatwa nk'ibya mbere mu muziki;

1. Angelique Kidjo
Umuhanzikazi w'umunyabigwi Angelique Kidjo, ukomoka muri Benin, ari mu bahanzi nyafurika ba mbere batwaye ibihembo bya Grammy Awards aho kugeza ubu amaze guhabwa ibi bikombe bigera kuri 5. Ibi ntabwo byamubujije gusaba kongera kubihatanamo. 

Ubu Angelique yatanze indirimbo ye yitwa 'Joy' yakoranye na Davido ko yazahatana mu cyiciro cya 'Best Global Music Performance'.

2. Rema

Umuhanzi Divine Ikubor wamamaye ku izina rya Rema ukomoka muri Nigeria,yakunzwe mu ndirimbo nka 'Calm Down' yasubiranyemo na Selena Gomez akarushaho kumenyekana. Ubu yamaze gutanga ibihangano bye ko byahatana muri Grammy Awards 2025. Dore uko yabisabye: 

-REMA — Best New Artiste

-HEIS — Album of the Year, Best Global Music Album

-“OZEBA” — Best Global Music Performance

3. Tems

Umuhanzikazi Temilade Openiyi uzwi nka Tems wo muri Nigeria uri mu  bagezweho muri Afurika, nawe yamaze gusaba guhatana mu bihembo bya Grammy Awards mu buryo bukurikira:

-Born In The Wild - Album of the Year, Best Global Music Album, Best Engineered Album, Best Non-Classical.

-Love Me Jeje - Record of the Year, Song of the Year, Best African Music Performance, Best Music Video 

-Burning - Best R&B Performance, Best R&B Song

-Free Fall - Best Melodic Rap Performance

 4. Arya Starr

Umuhanzikazi Ayra Starr nawe ukomoka muri Nigeria, nawe ari mu bakunzwe kubera indirimbo ze nka 'Rush', 'Last Breakheart Song', n'izindi, nawe nubwo akiri mushya yamaze gusaba kuzahatana muri Grammy Awards 2025 mu buryo bukurikira: 

-The Year I Turned 21 — Album of the Year, Best Global Music Album

-Commas: Record of the Year, Song Of The Year, Best African Music Performance

-Bora Bora: Record Of The Year, Song Of The Year, Best Global Music Performance

-Hýpe: Best Global Music Performance

-Goodbye: Best Music Video

5. ASAKE

Ahmed Ololade umuhanzi akaba n'umuraperi wamamaye nka Asake, ari mu bakunzwe muri iki gihe. Nyuma yaho umwaka ushize atabashije guhatana muri ibi bihembo, ubu yongeye kubisaba mu buryo bukurikira;

-MMS — Best African Music Performance (w/Wizkid)

-Lungu Boy — Album of the year, Best Global Album

-Active — Recording of the Year (w/Travis Scott)

-Zlatan "Bust Down" Ft Asake  — Best African Music Performance

6. Burna Boy

Mu 2021 Burna Boy yibitseho igihembo cya mbere cya Grammy Award, ntiyagarukiye aho kuko yakomeje guhatana muri ibi bihembo gusa ntibyamuhira. Ubu yongeye gusaba kubihatanamo mu buryo bukurikira: 

-Higher: Recording of the Year, Song Of The Year, African Music Performance

-Tshwala Bam: African Music Perfermance

-We Pray: Recording of the Year, Song Of The Year

7. Diamond Platnumz

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kuba ikimenyabose ku rwego mpuzamahanga, yiyemeje ko ariwe uzaca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere muri Tanzania wegukanye igihembo cya Grammy. 

Ubu yamaze gutanga indirimbo ye 'Komasava' iri kubica bigacika ko yazahatana mu cyiciro cya 'Best Global Music Album' hamwe no mu cyiciro cya 'Song of the Year'.

8. Element Eleeh

Umuhanzi wo mu Rwanda akaba n’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, Mugisha Robinson uzwi nka Element Eleeh yaciye agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere usabye guhatana muri ibi bihembo.

Yatanze indirimbo ye ‘Milele’ ko yahatana mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’ ndetse anasaba ko yahatana mu cyiciro cy'aba ‘Producer’ beza muri Afurika Hategerejwe kureba niba iyi ndirimbo ye yujuje ibisabwa ngo ihatanire Grammy Award.

Ibihembo bya Grammy Awards 2025 bizaba bitanzwe ku nshuro ya 67 bizatangwa tariki 8 Gashyantare 2025. Ni mu gihe abarimo Beyonce, Taylor Swift, Sabrina Carpenter bari mu bahanzi ba mbere bemerewe kuzahanira ibi bihembo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND