Angus Cloud umwe mu bakinnyi ba filime bari kuzamuka neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana ku myaka 25 y'amavuko.
Umukinnyi wa filime Angus Cloud watangaga icyizere cyo kuzaba umwe mu bazatitiza Hollywood mu myaka iri mbere, nyuma yaho yamamaye cyane muri filime ye ya mbere y'uruhererekane yitwa 'Euphoria', kuri ubu ibyasaga n'inzozi ze n'abafana be zahagaze nyuma yaho bimenyekaniye ko atakibarizwa muri iyi si.
Aya makuru y'urupfu rwe yatangajwe n'umuryango we ukoresheje imbuga nkoranyambaga ze. Mu itangazo ryashenguye benshi ryagira riti: ''Hamwe n'umutima ubabaye cyane, twasezeye umuntu udasanzwe uyu munsi. Yari umunyempano, inshuti ya bose kandi yari umuhungu wacu. Angus yari yihariye kandi natwe twamukundaga byihariye. Imana ubu niyo imwisubije''.
Angus Cloud wamamaye nka 'Fez' muri filime yitwa 'Euphoria' yitabye Imana ku myaka 25
Iri tangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere w'iki cyumweru. Amakuru yatangajwe na TMZ nyuma yo kuganira n'umubyeyi wa Angus Cloud, avuga ko umurambi we wajyanywe gusuzumwa ngo harebe icyaba cyamwishe dore ko umubyeyi we yatangaje ko yamusanze mu cyumba cye aryamye hasi atabasha guhumeka. Ubwo imodoka y'ubutabazi (Ambulance) yahageraga yasanze yamaze gushiramo umwuka.
Urupfu rwe rubaye hashize ibyumweu 3 Se umubyara yitabye Imana
TMZ ikomeza ivuga ko umubyeyi we yatangaje ko Angus Cloud yitabye Imana hashize ibyumweru bitatu gusa Se yitabye Imana. Uyu mubyeyi yavuze ko urupfu rwa Se rwamushenguye cyane bigatuma Angus asubira mu nzira ze zo gukoresha ibiyobyabwenge ari nayo mpamvu bakeka ko aribyo byamwishe nyuma yo kubyihata ari byinshi (Overdose).
Biracyekwa ko urupfu rwe rwaba rwatewe n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge (Overdose)
TANGA IGITECYEREZO