RURA
Kigali

Uganda: Umugore ushinjwa kwica umwana we akamukaranga kubera amerwe y'inyama yashyikirijwe urukiko

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/07/2023 11:36
0


Umugore ukomoka mu Gihugu cya Uganda ari mu maboko y'ubutabera ashinjwa kubaga umwana we akamubaga akanakaranga inyama ze kubera amerwe.



Polisi ya Uganda yatangaje ko mu cyumweru gishize umugore witwa Manjubo Nadio utuye ahitwa Yayari yashyikirijwe urukiko kubera icyaha akekwaho cyo kuhekura. Icyo cyaha yagikoze ubwo yabagaga umwana we agateka umubiri we.

Uwo mugore  akekwaho kwica umwana we wari amaze amezi ane avutse witwa Angelo Buga. Uwo mugore amaze kumwica yakaranze ibice by'umbiri nkuko bakaranga inyama.

Manjubo, amahano yakoze bivugwa ko kwica umwana we akamukaranga  yabitewe no gukumbura inyama nk'uko byemezwa n'umuvugizi wa polisi y'Igihugu ya Uganda, Fred Enanga yatangaje ko mu cyumweru gishize Manjubo yashyikirijwe Urukiko i Yumbe, akavuga ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko gukora ayo mahano yayatewe no gukumbura inyama.


Ivomo: Monitor.co .Ug






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND