Kigali

Oda Paccy agiye gukorera igitaramo mu ishuri yigamo Ibaruramari

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/07/2023 8:32
0


Umuraperi Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy ari kwitegura kujya gukorera igitaramo mu ishuri yigamo amasomo azamugira umubaruramari w’umwuga.



Ni nyuma y’uko asoje amasomo y’icyiciro cya kabiri y’ibijyanye na ‘BusinessInformation Technology’ yakuye muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB).

Oda Paccy uherutse gusohora indirimbo nka ‘Imbere muri njye’ yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo gusoza amasomo ya Kaminuza, yahise atangira kwiga amasomo azasiga abaye umubaruramari w’umwuga.

Yavuze ko kuva muri Gashyantare 2023 ari bwo yatangiye gukurikirana aya masomo y’icyiciro cya mbere y’ibaruramari (CPA: Certified Public Acountant). Ni mu gihe asabwa kwiga ibyiciro bitatu akaba asoje amasomo.

Oda Paccy ati “Amasomo ndi kwiga ni ibyiciro bitatu, kandi ujya mu kindi cyiciro iyo usoje neza amasomo. Uko utsinze niko wimuka mu kindi cyiciro. Nizeye ko bizagenda neza.”

Akomeza ati “Ni iby’agaciro kuba ngiye gutaramira abanyeshuri bagenzi banjye. Maze igihe ndi kubyitegura. Ndizera ku wa kane tuzagirana ibihe byiza.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, binyuze ku rubuga rwa Twitter, ICPAR (Institute of Certified Public Accountants of Rwanda), yatangaje ko ku wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, Oda Paccy azataramira muri iri shuri mu nama ngaruka mwaka ku ruhare rw’imisoro (Annual Tax Convention Edition II).”

Bifashishije imvugo ya Bob Marley igira iti “Icyiza cy’umuziki ni uko iyo ugukozeho utajya wumva ububabare” maze batumira abanyeshuri bose kuzitabira ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya 12.

Ibi birori bizabera kuri Serena Hotel mu Karere ka Rubavu, bizamara iminsi ibiri, tariki 27 Nyakanga 2023 ndetse na Tariki 28 Nyakanga 2023.

Oda Paccy agiye gutamira muri iri shuri mu gihe amaze iminsi ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ye nshya igaruka ku buzima abantu banyuramo.

Aherutse kubwira bagenzi be ko igihe kigeze kugira ngo atange ibyo batabashije guha abakunzi b’umuziki mu gihe yari yarabahaye umwanya wo kwisanzura mu kibuga.

Imyaka irenga 15 ari mu muziki, Oda Paccy afatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda biturutse ku buhanga yumvikanisha mu ndirimbo ze, ubutumwa akubiramo, uburyo yitwara ku rubyiniro n’ibindi bigaragaza umuraperi nyawe!

Yagiye afata igihe kitari gito ategura ibihangano bye, yagaruka ku isoko agasanga abafana n’abakunzi b’umuziki bakimutegereje.

Bamwe mu bakunzi be baherutse kumwandikira bamubwira ko bari bakumbuye ibihangano bye, abandi bamubaza impamvu yaretse 'abana bakigira abakuru mu kibuga cy'umuziki'.

Mu butumwa bwo kuri Instagram, uyu muhanzikazi yavuze ko yatanze amahirwe ku bahanzi bagenzi be wo kwisanzura mu kibuga, bityo ko niba hari utarayakoresheje neza yarahombye.

Yavuze ati “Hashize iminsi myinshi, natanze umwanya uhagije wo kwisanzura, natanze amahirwe kuri benshi niba utarayakoresheje warahombye. Ndi munzira nje kubaha ibyo mutabahaye.”

Oda Paccy ashimangira ko yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu muziki no gukora ibihangano byubakiye ku butumwa by’igihe kirere nk’uko yakunze kubigenza mu bihe binyuranye.

 

Oda Paccy agiye gutamira muri 'The Institute of Certified Public Accountants of Rwanda (ICPAR)' aho asanzwe akurikirana amasomo azasiga abaye umubaruramari w’umwuga


Oda Paccy yavuze ko mu gihe kiri imbere ashyira ahagaragara indirimbo ye nshya


Oda Paccy aherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMBERE MURI NJYE' YA ODA PACCY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND