Ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022,
nibwo Oda Paccy yatanze igitabo asoza amasomo ye muri iyi Kaminuza, iherereye ahazwi
nka Sonatubes mu Murenge wa Niboye.
Oda Paccy wamenyekanye mu ndirimbo
zirimo ‘Mbese nzapfa’, ‘Umunsi umwe’, ‘Biteye ubwoba’ n’izindi, yasoje amasomo
ye mu Ishami rya ‘Business Information Technology’.
Yabwiye InyaRwanda ko yanditse
igitabo kigaruka ku kwifashisha ikoranabuhanga, mu guhuza abafite ibibazo by’ubuzima
bwo mu mutwe n’ababafasha gusohoka muri ibyo bihe.
Ati “Muri iki gihe usanga abantu
benshi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe (Mental health), ariko bagatinya
kujya gushaka ubufasha bwaba uburyo bw'uko buri wese ashobora kubona aho yaba
ari hose."
Paccy avuga ko gusoza amasomo ya
Kaminuza ari ikintu gikomeye mu buzima bwe, igisobanuro cy’ubuzima bushya n’icyekerezo
yihaye mu buzima bwe.
Yavuze ati “Ndishimye! Kuko ni ikintu
gikomeye kuri njye kinasobanuye byinshi kuri njye, ubuzima bushya n’icyerekezo
gishya."
Oda Paccy amaze iminsi aca amarenga
yo kugaruka mu muziki, nyuma y’igihe kinini gishize adashyira ahagaragara
indirimbo nshya.

Oda Paccy yanditse igitabo ku ngingo ya 'Therapy and counselling assistance management system'

Ibyishimo ni byose kuri Oda Paccy
wasoje amasomo ye muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, n’Ubucuruzi
(UTB)

Oda Paccy yasoje amasomo mu
ishami rya ‘Business Information Technology’ 
Ubwo Oda Paccy yari imbere y'abarimu
asobanura igitabo yanditse asoza amasomo ye ya Kaminuza 
Banyuzwe n'ibikubiye muri iki gitabo
n'uburyo Oda Paccy yasobanuraga 
Oda Paccy avuga ko gusoza Kaminuza
bisobanuye ubuzima bushya n'icyerekezo gishya 
Nyuma yo gusobanura igitabo yanditse,
Oda Paccy yafashe ifoto n'abarimu
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIBO’ YA ODA PACCY
