RFL
Kigali

Umunyamideli Gigi Hadid n'inshuti ye batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa urumogi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/07/2023 10:17
0


Ku ya 10 Nyakanga, Hadid w'imyaka 28 n'inshuti ye bafatiwe ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Owen Roberts nyuma yo gusakwa n’abashinzwe ibicuruzwa maze bagasanganwa urumogi ubwo bavaga mu ndege bwite bari bajemo nk’uko Sky news ibitangaza.




Umunyamideli, Gigi Hadid yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa urumogi

Mu cyumweru gishize nibwo umunyamideli w'Umunyamerika ukomeye Gigi Hadid n'inshuti ye Leah McCarth batawe muri yombi mu birwa bya Cayman nyuma yo gusanganwa urumogi. Aba bombi bahise bafatwa mbere yo kurekurwa by'agateganyo.

Nyuma y'iminsi ibiri, Hadid n'inshuti ye bashinjijwe ku mugaragaro mu rukiko, aho bemeye icyaha hanyuma bagacibwa amadolari 1000 nk'uko ikinyamakuru Cayman Marl Road kibitangaza.

Uhagarariye Hadid yavuze ko yagendanaga na marijuwana yaguzwe byemewe n'amategeko i New York kuko yari abifitiye uruhushya yahawe na muganga.


Gigi Hadid ari mu banyamideli bahembwa agatubutse ku Isi

Hadid yaje gushyira ahagaragara amafoto y’ibiruhuko kuri Instagram ye. Nyuma y’uko amakuru y’ifatwa rye amaze kumenyekana, Hadid yasangije abamukurikira amafoto harimo n’iyo yarari koga ku mucanga n’inshuti ze, yandikaho ati: "Ibintu byose byiza birangira neza."

Hadid yatangiye umwuga wo kwerekana imideli afite imyaka ibiri nyuma yo kuvumburwa n’uwashinze Guess, umunyamideli Paul Marciano wavukiye muri Maroc.

Yakoranye n'ibirango nka Versace, Chanel, Fendi na Marc Jacobs ndetse anagaragara inshuro zirenga 30 ku bitabo mpuzamahanga bya Vogue.


Hadid n'umugabo we, Zayn Malik

Kuri ubu, Hadid ari mu banyamideli bishyurwa agatubutse ku Isi, ndetse afitanye umwana w’umukobwa n’uwahoze ari umwe mu bagize itsinda rya  One Direction, Zayn Malik.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND