Kigali

Urubanza rwa Prince Kid rwatewe ipine, Impaka ku mwimerere w'ikimenyetso gishya

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:14/07/2023 10:39
0


Urubanza rwa Prince Kid ku binyemetso bishya rwimuriwe muri Nzeri kubera amahugurwa n’umwiherero kandi n'umwe mu bagize inteko iburanisha azaba ari mu kiruhuko kizarangira muri Nzeri. Perezida uyoboye inteko iburanisha yijeje ko muri Nzeri urubanza rwa Prince Kid ruzava mu nzira.



Uyu munsi mu rukiko rw’ubujurire hagiye kubera urubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha bwarezemo Prince Kid. Ni urubanza rwakabaye rwasomwe umwanzuro warwo ku itariki 30 Kamena 2023 ahubwo hasomwa umwanzuro umenyesha iburana rya none tariki 14 Nyakanga 2023.

 

Muri sale ya gatatu iberamo imanza mu rukiko rw’ubujurire niho Prince Kid agiye kuburana ku majwi. Saa 9:33 nibwo Prince Kid yahamagawe yegera ameza ababuranyi n’ababunganira bahagarara begereye kugirango batangire igikorwa nyamukuru cyo kuburana.

 

Ubushinjacyaha ku itariki 23 Kamena bwashyizemo ikindi kimenyetso cy’amajwi bityo aho gusoma umwanzuro urubanza rwasubiye ibubisi.

 

Menya uko byagenze kuva Prince Kid yatabwa muri yombi kugeza abaye umwere by’agateganyo ku itariki 12 Ukuboza 2022.

   

Perezida w’inteko iburanisha yahaye umwanya uruhande rwa Prince Kid ngo rwisobanure. Maitre Emelyne Nyembo yabwiye abacamanza ko batabashije kubona ikimenyetso cy’amajwi. Yahise asaba umwanya wo kuba yakwiherera na mugenzi we bunganira Prince Kid ndetse na Maitre Kayijuka Ngabo bombi bahuriye kuri dosiye ya Prince Kid. Saa 9:45 Inteko iburanisha ibahaye umwanya ngo babanze baganire noneho bagaruke baburane. Saa 9:48 bagarutse muri sale bakomej kwisobanura. Maitre Kayijuka Ngabo niwe  wasobanuye ibijyanye n'amajwi...,

 

Uruhande rw’ubushinjacyaha bwahawe umwanya busobanura impamvu bazanye amajwi.


Uhagarariye ubushinjacyaha muri ubu bujurire yasobanuye ko amajwi yashyizwe muri dosiye ari umwimerere. Ati:”Twagirango dukureho urujijo twitabaje umuhanga kugirango aturebere ariya majwi niba ari umwimerere”.

 

Ubushinjacyaha bwajyanye ayo majwi muri Rwanda Forensic Laboratory noneho raporo yabagezeho (ubushinjacyaha nijoro) nibwo bahise bashyira iyo raporo muri system kugirango aburanweho. Yasabye urukiko guha umwanya uhagije ababuranyi bityo bahabwe undi mwanya. Perezida w’inteko iburanisha yavuze ko nta mpamvu yo gutinza urubanza.

 

Maitre Ngabo Kayijuka yavuguruje ubushinjacyaha ku majwi yagiye ahindurwamo utuntu ko ari uguterateranya. Ku itariki 28 Mata 2023 bagiye impaka kuri aya majwi nabwo nta musaruro byatanze.


Kuba ku itariki 23 Kamena 2023 ubushinjacyaha bwaratanze amajwi bwita  ko ari umwimerere ndetse na raporo yakozwe n’umuhanga igashyikirizwa urukiko .


Amategeko y’imanza nshinjabyaha ateganya ko ibimenyetso byose bigibwaho impaka. Ikindi kandi ikimenyetso cyose cyemerewe gukurura impaka igihe cyose cyabonekera. Perezida uyoboye inteko iburanisha yavuzeko ababuranyi bakwiriye umwanya wo kwitegura urubanza rw’ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha.


Perezida uyoboye inteko iburanisha ati:”Mutwihanganire gato natwe ntitwari twiteguye ko urubanza ruhabwa indi tariki. Muduhe akanya dushake itariki”.


Saa 10:09 nibwo ababuranyi bashyize imikono kuri dosiye urubanza rurasozwa hakaba hategerejwe kuri iriya tariki yatanzwe.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND