RFL
Kigali

Prince Kid agiye kuburana ku majwi mashya yashyizwe muri Dosiye

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:30/06/2023 13:48
0


Uyu munsi tariki 30 Kanama 2023 Saa Tanu z'amanywa nibwo Urukiko Rukuru rwari gusoma umwanzuro w'ubujurire bwatanzwe n'ubushinjacyaha ku byaha biregwa Prince Kid aho byaje gusubikwa ahubwo kizanzurwa ko uregwa azongera kuburana ku kimenyetso cyashyizwe muri Dosiye tariki 23 Kamena 2023 bivugwa ko kitigeze kiburanwaho.



- Urukiko rugiye gusoma urubanza rubanziriza urundi

-Uyu munsi ni uwa nyuma w’ubucamanza bivuze ko hashyizweho imanza nyinshi

-Ubushinjacyaha bwashyizemo ikimenyetso cy’amajwi

-Urukiko rwasanze ari ngombwa gusubika urubanza

-Amagarama yasubitswe, azemezwa mu icibwa ry'urubanza

Hanzuwe ko hazabaho isubukurwa ry’urubanza kugirango impande zombi ziburane ku kimenyetso cyashyziwe muri dosiye 23 Kamena 2023.

Urukiko rwanzuye ko ku itariki14 Nyakanga 2023 iburana rizasubukurwa Saa tatu ku Rukiko Rukuru  kugirango ayo majwi yashyizwe muri dosiye aburanweho.

Uko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwagenze mu Rukiko Rukuru

Urukiko Rukuru rwasoje kumva impande zombi mu bujurire bw’Ubushinjacyaha mu rubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonné wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda, ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Iburanisha ryo ku wa 28 Mata 2023 ryaranzwe no kwiregura ku ruhande rwa Prince Kid no kugaragaza ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha biteye ugushidikanywaho.

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye cyagize umwere Prince Kid, bugaragaraza ko umucamanza atitaye ku bimenyetso byatanzwe na zimwe mu mvugo z’abatangabuhamya.

Me Nyembo Emeline wunganira Prince Kid, yavuze ko ubusanzwe iyo ubushinjacyaha bujurira bukwiye kuba bunenga ingingo zaburanywe mu rubanza rwa mbere ariko ko ubu atari ko bimeze.

Yagaragarije urukiko ko Ubushinjacyaha bushaka kuzana ingingo zitaganiriweho mu Rukiko Rwisumbuye nk’ibimenyetso kandi atari ko byagakwiye kugenda.

Ku wa 28 Mata 2023 wari umunsi wa kabiri w’urubanza mu bujurire, mu Rukiko Rukuru.

Mbere y’iburanisha Umushinjacyaha yasabye urukiko ko rwakihanangiriza abanyamakuru kubera ko hari abakoresheje amazina y’abatangabuhamya kandi nyamara harakoreshejwe kode mu nyungu z’umutekano w’abatangabuhamya.

Perezida w’Inteko Iburanisha yahise agira ati “Urukiko rwihanangirije itangazamakuru n’abanyamakuru bakora ibinyuranyije n’amategeko nyuma y’iri buranisha nihagira ikigarara cyakozwe kinyuranyije n’amategeko ingaruka zabyo azabyirengera.

Bimwe mu byatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ibimenyetso byerekana ko umutangabuhamya umwe yageze kwa Prince Kid, harimo akabati atunze avuga ko yabonye ubwo yajyagayo muri Werurwe 2020.

Iki cyateje impaka mu iburanisha riheruka ndetse uruhande rwa Prince Kid rugaragaza ko ibivugwa n’ubushinjacyaha atari ukuri.

Prince Kid yahawe umwanya ngo yitse kuri iki kimenyetso cyagaragajwe, avuga ko atari byo kuko mu rugo rwe akabati kahageze ku wa 31 Kanama 2020 bityo ko ibivugwa n’umutangabuhamya ari ibihuha.

Umushinjacyaha yahise agaragaza ko fagitire yatanzwe na Prince Kid igaragaza igihe akabati kaguriwe atari we yanditseho ahubwo ko iri mu izina rya Rwanda Inspiration BackUp kandi ko byakozwe agura ibikoresho byo mu biro.

Prince Kid yasobanuye ko nubwo fagitire iriho urutonde rw’ibikoresho yaguraga harimo n’ako kabati yanditswe ku mazina y’ikigo cye bwite, ibyo yaguze byari ibikoresho by’umuyobozi kandi bigomba kuba iwe mu rugo.

Yavuze ko ako kabati agatunze iwe aho kuba ako mu biro nk’uko ubushinjacyaha bubigaragaza bityo ko ibivugwa n’uwo mutangabuhamya bitagakwiye guhabwa agaciro.

Umushinjacyaha yavuze ko batakwita ku kabati cyane ngo kuko atari ko kakuraho kuba ibyaha akurikiranweho yarabikoze.

Ati “Nta byinshi twabivugaho kuko ako kabati atari ko kagaragaza ko Ishimwe atahohoteye bariya bakobwa. Akabati ntabwo ari ko kasambanya umukobwa, si ko kamuha urumogi n’inzoga.”
Impande zombi zigaragaza ko ibimenyetso byagiye bitangwa na buri rumwe, bishidikanywaho akaba ari nayo mpamvu Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bimwe rutabihaye agaciro.

Ubusanzwe itegeko rigaragaza ko iyo ibimenyetso bishidikanywaho uregwa ariwe ubyungukiramo kuko bitashingirwaho mu gufata icyemezo cy’urukiko.

Mu bujurire bw’Ubushinjacyaha, Me Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko ibimenyetso bitandukanye batanze byirengagijwe n’umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye.

Muri uru rubanza abatangabuhamya bahawe kode kubera umutekano wabo barimo TGK, TPF, TTF na VMF.

Yagaragaje ko hari imvugo z’abatangabuhamya ubwazo zishobora gufatwa nk’ikimenyetso bigendanye na kamere y’icyaha ndetse n’ibindi bishingiye ku butumwa Prince Kid yahererekanyije n’umwe muri abo bakobwa ndetse n’amajwi ye.

Yagaragaje ko ibyo byirengagijwe akagirwa umwere.

Yabwiye urukiko ko igihe rwashidikanya ku buhamya bwabo rwakongera rukabahamagaza bakabazwa.

Prince Kid yagaragaje ko ibyo bimenyetso bitirengagijwe ahubwo ko umucamanza yasanze bitahabwa agaciro kuko bishingiye ku magambo gusa.

Yagaragaje ko ubutumwa bwagaragajwe burimo ikibazo ngo kuko mu biganiro bagiranaga n’umwe mu bakobwa bivugwa ko yahojeje ku nkeke, Ubushinjacyaha bwafataga interuro imwe aho kugaragaza ikiganiro cyose.

Yagaragarije urukiko ko n’amajwi Ubushinjacyaha buvuga adakwiye guhabwa agaciro kuko hari ibyakuwemo byatumye buyatwara uko bushaka.

Uruhande rwa Prince Kid rwagaragaje ko impamvu ibyo bimenyetso bitahawe agaciro ari uko bamwe muri abo bakobwa biyandikiye amabaruwa bemeza ko nta hohoterwa bakorewe akanashyirwaho umukono na noteri n’ubwo ubushinjacyaha buvuga ko izo nyandiko zitakwemerwa.

Prince Kid yavuze ko uretse izo nyandiko ariko batumiwe n’Umucamanza bakongera gusubiza ko batigeze bakorerwa ihohoterwa.

Yagaragaje ko ibimenyetso bitanu by’Ubushinjacyaha birimo gukomanga ku muryango w’umwe mu bakobwa bari bakoranye urugendo, ubutumwa bugufi bwahererekanyijwe kuri telefoni, amajwi n’urutonde rwabo bahamagaranye (call history) bishidikanywaho.

Ni urubanza rwaranzwe n’imvugo zikakaye ku mpande zombi, by’umwihariko uruhande rw’uregwa rwagaragaza ko Ubushinjacyaha ibyo buvuga bidafite ishingiro.

Ibi byatumye inteko y’abacamanza bane ikomeza kujya yibutsa impande zombi koroherana no guhana ijambo mu gihe rumwe rwisobanura.

Me Nyembo yongeye kubwira urukiko ko ibimenyetso byari byatanzwe byasuzumwe bikagaragaza ko nta shingiro bifite kandi bimwe byagiye bikurwamo bakiburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Prince Kid yavuze ko ibimenyetso byatanzwe nko ku cyaha cyo gusambanya undi ku gahato n’ishimishamubiri ari ibimenyetso byo mu mvugo gusa asaba abacamanza kubisuzuma.

Ikindi Prince Kid yagaragaje ni uburyo inyandiko z’abatangabuhamya zimwe zigaragaza ko babarijwe rimwe, isaha imwe, kandi n’umugenzacyaha umwe bityo ko ari ibintu byo kwibazwaho.

Kimwe mu bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bugaragaza ububasha Ishimwe Dieudonné yari afite kuri aba bakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, ni umwe mu bakobwa wavuze ko yigeze guhagarikirwa umushahara.
Ibi bikifashishwa nko kugaragaza ko iyo umukobwa atakoraga ibyo Prince Kid ashaka yashoboraga kumufungira amayira.

Prince Kid yagaragarije ko atari ko byagenze kuri uwo mukobwa ahubwo ko abatsindaga bagiranaga amasezerano y’imikoranire n’Ikigo “Rwanda Inspiration BackUp ariko ugasanga imishahara yabo itangwa n’ibigo bibagira aba “Brand Ambasodor” binyuze muri yo.

Uko ni ko byagenze ku mukobwa umwe ariko ngo nyuma y’ibyumweru bibiri gusa yaje kwandika itangazo ko atakomeza gukorana na Rwanda Inspiration Back Up bituma ikigo cyamuhembaga gihagarika umushahara kuko wanyuraga muri iki kigo cyateguraga amarushanwa.

Yavuze ko ibyo nta ruhare yari yabigizemo icyakora baje kumuganiriza aza kwisubiraho nyuma y’ibiganiro.

Mu rubanza rwabereye mu muhezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Prince Kid yahamwa n’ibyo akurikiranyweho agahanishwa imyaka 16 y’igifungo.

No mu bujurire iki cyifuzo nticyahindutse kuko aricyo kigiye kugenderwaho mu gufata icyemezo.

Prince Kid yongeye kuvugira imbere y’urukiko ko yizeye kubona ubutabera kandi ko ibyaha akurikiranwaho ntabyo yakoze. Prince Kid kuva ku itariki 31 Ukwakira mu 2013 nibwo binyuze muri Rwanda Inspiration Back Up yatangiye gufata mu biganza irushanwa rya Miss Rwanda kugeza aryambuwe ubwo yatabwaga muri yombi.

Yatawe muri yombi ku itariki 25 Mata 2022 yahise afungirwa kuri Station ya RIB I Remera. Yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku itariki 11 Gicurasi aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro. Ku itariki 16 Gicurasi 2022 yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

 Ku itariki 26 Gicurasi 2022 yaburanye ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ubujurire yari yabutanze ku itariki 19 Gicurasi 2022 nkuko itegeko riteganya iminsi 5 yo gutanga ubujurire. 

Ku itariki 3 Kamena 2022 urukiko rwisumbuye rwatesheje agaciro ubujurire bwe. Ku itariki 05 Ukwakira 2022 yatangiye kuburana mu mizi. Ku itariki 12 Ukuboza 2022 yagizwe umwere ahita afungurwa by’agateganyo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND